REBERO

Advertise Here!

Imbwa zatanze umusanzu mu kwerekana aho barushimusi bateze imitego

Muri Pariki y’Akagera imbwa zashyize iherezo kuri ba Rushimusi batetagaga imitego muri iyo pariki nkuko bitangazwa n’abayobozi bayo, bityo bikaba byaratanze umutekano ku nyamaswa ndetse n’abacunga iyo pariki y’Akagera.

Iyi Pariki y’Akagera ikaba ariimwe mu isurwa na ba mukerarugendo benshi bigatuma yinjiriza igihugu amadovize, bigaragar ko muri uyu mwaka yasuwe n’abamukerarugendo bagera ku bihumbi 50, abanyarwanda bakaba ari 50% kandi hakaba habazwa inyamaswa zisurwa cyane arizo; Intare,Inzovu,Inkura ndetse n’imbogo

Imbwa zigera ku munani akaba arizo ziofashishwa mu gucunga umutekano muri Pariki y’Akagera, zikaba zaratojwe kumenya aho barushimusi bateze imitego ndetse naho banyuze ubwabo ku buryo zirehareha aho iyo mitego iri igategurwa ntacyo irangiza.

Izi mbwa zikaba zihabwa imyitozo ihagije kandi zikitabwaho neza harimo kuzivuza ndetse n’amafunguro yazo meza, ku buryo imwe mu mwaka ikoresha arenga ibihumbi 9$ wayashyira mu manyarwanda akabakaba hafi miliyoni zigera ku 10.

Mu mitego yagiye itegwa na barushimusi igera ku bihumbi 8 izi mbwa zarayiteguye, uhereye muri 2015 hateguwe irenga ibihumbi 2 kandi uko imyaka yagiye ikurikirana yagiye igabanuka nko muri 2021 zateguye imitego 25 naho mu mwaka washize wa 2022 imitego 48 niyo zateguye.

Karinganire Jean Paul Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera yavuze ko izi mbwa zatangiye kwifashishwa guhera muri 2015, kuko iza mbere aribwo zahageze zivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Isazi ya tsetse ntabwo yoroheye izi mbwa kuko yarazishe bityo ubuyobozi bwa pariki y’Akagera bufata umwanzuro wo gushaka izindi mu gihugu cy’Ubuholandi maze bazibangurira kuzo mu Rwanda, ubu akaba arizo mbwa zigera ku munani zihari kandi zishobora kwiyongera.

Ubu uruzitiro rudutandukanya n’abaturage ruhorana umutekano, kandi izi mbwa zijya mu kazi buri gihe imitego irategurwa ndetse na barushimusi barafatwa umunsi ku wundi, ku buryo inyamaswa zacu ziratekanye rwose.

Umutekano wa pariki y’Akagera ubu uracungwa neza mu kirere dukoresha indege ya kajugujugu mu gihe ku butaka dukoresha izi mbwa naho mu mazi tukifashisha ubwato, kandi dufite ikoranabuhanga ku buryo hari abicara mu cyumba cya bugenewe gikusanyirizwamo amakuru ibyo byose akaba ari ibicunga umutekano w’inyamaswa buri munsi.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top