REBERO

Advertise Here!

Umuhanda uhuza imirenge ya Gikundamvura na Muganza ntabwo ari nyabagendwa

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 26 Ukuboza rishyira 27 Ukuboza yasize yangije ikiraro cyahuzaga imirenge ya Gikundamvura na Muganza ahitwa kuri Barrage, ndetse inangiza imyaka y’abaturage hari imiceri ku buryo abadafite ubwishingizi babihombeyemo.

Umuyobozi w’umuryango w’abakoresha amazi Bwana Habimana Emnmanuel aratabaza inzego zibishinzwe kubaba hafi kugira ngo iki kiraro cyongere cyubakwe kuko bo ntabushobozi bafite bwo kugisana.

Agira ati: “Uruhare rwacu natwe rurakenewe ariko ubushobozi bwo kuba twakwifasha gusana iki kiraro ntabwo twabubona bityo turasaba Akarere ndetse na Minisiteri y’ubuhinzi kutuba hafi bakadufasha kugira ngo dufatirane hafi n’izi nkuta za Barrage zitangirika cyane”.

Umuyobozi wa KOIMUNYA yo mu kibaya cya Bugarama Pasteur FURAHANI Samuel ihinga umuceri, nyuma yo kubarura ibyangijwe n’umugezi babonye hegitari 10,98 izi akaba ari igihombo ku bahinzi.

Agira ati: “Nubwo dufite ubwishingizi muri Koperative ariko ntabwo tuzishyurwa 100% ahubwo kubera ko ubwishingizi buduhenda cyane twari twafashe ubwishingizi buciriritse, tukaba dusaba ko Leta yaduha nkunganire nibura tugafata ubwishingizi bushobora kuzadufasha kwishyurwa ibyakwangirika byose mubihe bitaha”.

Yakomeje avuga ko bihanganishije abahinzi kuko hari abari bafite umuceri weze bari bagiye gusarura, kandi tugasaba abashinzwe ubwishingizi ko bakwishyura vuba abagize igihombo nabo ntibabatindire kuko baba bahombye kabiri

Iyi koperative ikorera mu kibaya cya Bugaraga KOIMUNYA ikaba ifite abanyamuryango bagera ku 2362, ikaba iri kumwe n’izindi koperative zigikoreramo zigera kuri enye, ariko iyi KOIMUNYA ikaba ariyo yagize igihombo gikabije nyuma y’ibi biza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi yagarutse ko ku biza byabaye mu kibaya byangije umuceri wa KOIMUNYA ndetse n’ikiraro cyangiritse bahise batangira gukora raporo ngo bayohereze mu bafatanyabikorwa b’Akarere.

Agira ati: “Ubu twatangiye gukora raporo turara tuyohereje mu bafatanyabikorwa bacu haba kuri bariya bahinzi b’umuceri ndetse na kiriya kiraro cyangiritse ubu turimo kuvugana na Minagri kugira ngo turebe uburyo cyasanwa, kandi sosiyete z’ubwishingizi nazo turimo kuganira kugira ngo barebe ibyangiritse ngo babashe kwishyura abagize igihombo”.

Uyu muhanda wangiritse uhuza iyi mirenge ugomba gukorwa vuba kugira ngo ubuhahirane bukomeze bugende neza, niyo mpamvu twiyambaje abafatanyabikorwa kandi turizera ko kizakorwa vuba.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top