REBERO

Advertise Here!

Ibisobanuro bya Minisitiri ntibyanyuze Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Turere dutanu batahawe uburenganzira busesuye ku butaka bahawe nk’inguranye, gishingiye ku mitegekere mibi y’ubuyobozi bwabayeho ubwo babuhabwaga, Abadepite bakavuga ko aho ubuyobozi bwiza buziye bwari bukwiye kuba bwaragikemuye.

Ni abaturage bo mu Turere twa Ngororero, Nyagatare, Ruhango, Burera na Rulindo bamaze imyaka 40 barimwe ibyangombwa by’ubutaka bahawe nk’ingurane.

Izi mpungenge z’Abadepite zishingiye kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2022-2023 igaragaza ko hari abaturage bo muri utu Turere batanze ubutaka bwabo bwubakwaho amashuri, amavuriro n’ibiro by’Utugari, Leta ibaha ingurane y’ubutaka buri mu bishanga.

Gusa ngo ntibigeze bahabwa ibyangombwa byabwo kugira ngo bubafashe kwiteza imbere, ku buryo babwifashisha baka inguzanyo.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamaliya Jeannne d’Arc yavuze ko iyi gahunda yabayemo imbogamizi zishingiye ku miterere y’Itegeko.

Yagize ati “Nk’uko itegeko ryateganyaga ko ubutaka bwo mu gishanga ari umutungo wa Leta kandi ko ntawakwitwaza ko abumaranye igihe kirekiere ngo abwegukane. Barabihinga bakaba bahabwa amasezerano y’igihe kirekire cyo gutizwa.”

Gusa Abadepite bavuze ko iki gikorwa kidindiza imibereho y’abaturage kuko umumaro w’ubu butaka bahawe udashobora guhura n’ubwo bahaye Leta.

Umwe mu Badepite yabajije ati “Umuturage ufite ubwo butaka yaguraniwe mu bishanga, aramutse ashaka kujya muri banki gufata inguzanyo; ayo masezerano yakwemerwa kugira ngo abashe kwiteza imbere?”

Minisitiri Dr Mujawamaliya yavuze ko iki kibazo gikomoka ku mitegekere yariho mu gihe bahabwaga ubwo butaka, gusa akemera ko abaturage bafite umurongo ntarengwa wo kububyaza umusaruro.

Yagize ati “Ibyo ni ibisigisigi byaranze imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kurwana nabyo kugira ngo tubibonere ibisubizo. Ubundi iyo umuturage afite ibikorwa mu bishanga, ashobora gutanga ingwate y’ibyo yahashyize. Na banki ntishobora kugurisha igishanga.”

Abadepite ntibanyuzwe n’ibi bisobanuro, aho umwe yahise agira ati “Ibisobanuro nyakubahwa Minisitiri ari kuvuga kuri kiriya kintu cy’abantu batujwe mu bishanga njyewe ntabwo kiri kunyura. Abaturage barenganyijwe n’ubuyobozi bubi bwariho kiriya gihe. Ubutaka bwanditswe nyuma. Icyo kibazo kiragaragara yuko barenganyijwe n’ubuyobozi bubaha mu gishanga. Noneho ubuyobozi bw’iza kuva icyo gihe ubutaka bwandikwa ni bwo bukwiye gukura abaturage mu gihirahiro.”

Iyi raporo y’Umuvunyi igaragaza ko 30% y’ibibazo basanganye abaturage, bishingiye ku butaka, ndetse ngo 20% y’ibibazo by’akarengane na ruswa bakiriye na byo bishingiye ku butaka.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top