REBERO

Advertise Here!

Umuhanda Bugarama – Cité barasaba amatara ku mihanda kubera ubwambuzi buhakorerwa

Abaturage baturiye uwo muhanda cyangwa bawukoresha barasaba inzego zibishinzwe kubashyirira amatara ku mihanda kuko iyo bugorobye hari abambuzi bitwikira ijoro bakambura abaturage bataragera mungo zabo cyangwa batinze mu nzira.

Uyu muhanda ukaba ukoreshwa nabarema amasoko ya Buganza na Bugarama, kandi ukaba ukoreshwa cyane n’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru, niyo mpamvu basaba ko bagira igikorwa kugira ngo umutekano wabawukoresha ubashe kuba mwiza.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuva kuri cité kugera mu murenge wa Nyakabuye kuko abo bitwikira ijoro niho batangirira abantu bakabambura utwabo cyane cyane amaterefone ndetse ni bindi baba bavuye guhaha muri ayo masoko.

Bagira bati: “Ubu usibye ko umutekano babaye nkabawukaza ubundi barakunigaga bakaguta aho ngaho, kuhanyura ni mbere ya saa kumi n’ebyiri kandi ukahanyura wihuta kugira ngo hatagira ugutangira ariko baramutse bahadushyiriye amatara umenya umutekano waho wagaruka”.

Bakomeje bavuga ko uyu muhanda ukoreshwa cyane kuko umurenge wa Muganza nuwa Bugarama iraturanye bityo bakaba bagenderanira cyane, kuko hari abakererwa mu isoko baba bakeneye kuzamuka ndetse nabava ku Muganza mu isoko bakeneye kumanuka ngo batahe.

Hari igice cyo muri cité gicaniye ndetse na Kamembe Bugarama, bityo rero bakaba basaba ko icyo gice kidacaniye cyashyirwamo amatara kugira ngo nabo babashe gukira uwo mwijima bityo babashe kuhanyura ntawikanga ko yamburwa ibye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse batangiye kubiganira n’inzego bireba bakaba basaba abaturiye uwo muhanda ko bakwihanganira izo ngorane bataha kare kandi ko bashyizeho abahacungira umutekano mu gihe ibyo basaba bitarakorwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top