REBERO

Advertise Here!

Abahinzi b’umuceli mu Karere ka Gisagara baragirwa inama yo guhingana inkweto mu bishanga

Muri gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya indwara zititaweho burimo gukorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gifatanije n’Akarere ka Gisagara hamwe n’abafatanyabikorwa mu kurwanya izo ndwara baremeza ko hari intambwe bimaze gutera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buremeza ko abahinzi bahinga umuceli mu gishanga ubu bagirwa inama yo kwambara inkweto mu rwego rwo kwirinda kujya mu gishanga guhinga umuceli bambaye ibirenge kuko bahandurira indwara ya Biraliziyoze (Bilharziasis).

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Gisagara Bwana Habineza Jean Claude avuga ko 90% by’abaturage bagatuye bakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubuhinzi bwo mu bishanga.

Agira ati: “Dufite amakoperative agera kuri 95 bityo bakaba bafite aho bahurira n’isuku n’isukura aho bakorera, ikindi tubashishikariza gukangurira abahinzi bari muri izo koperative ko bagomba kwirinda kujya mu mirima batambaye Bote kugira ngo batanduriramo izo ndwara za Biraliyoze (Bilharziasis)”.

Umukozi Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) avuga ko ubukangurambaga bugomba gukomeza kubuza abituma kugasozi kuko bangiza ibishanga.

Agira ati: “Uyu mwanda bituma ku gasozi usibye kwanduza igishanga wanduza n’imboga turyandetse n’amazi tunywa bityo nayo mazi yazironze nayo ubwayo aba yamaze kwandura byose biturutse kuri wa mwanda bitumye ku gasozi, ikindi ari nacyo kibabaje nuko uko imvura iguye itembana wa mwanda ukaruhukira mu migezi, ibyo rero bigatuma abayakoresha bandura iyo ndwara”.

Akarere ka Gisagara gafite ubuso bungana na km2 679 kakaba gatuwe n’abaturage 397.051, igitsina gore akaba ari 52,4% mu gihe abagabo ari 47,6% gafite imirenge 13 ifite utugali 59.

Tariki 30 Mutarama 2024 ni umunsi mpuzamahanga wo kwirinda indwara zititabwaho, aho uzizihirizwa mu karere ka kicukiro mu gishanga cya Rugende, aho bazakangurira abahinzi bahinga umuceli muri icyo gishanga guhinga bambaye bote kandi bakagira ubwiherero burinda abo bahinzi kwanduza icyo gishanga.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top