REBERO

Advertise Here!

Gukora sport ni ukwirinda indwara zitandura ugira ubuzima bwiza

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama habaye Sport rusange mu gihugu hose nkuko imaze kuba umuco, ariko iyi yabaye ikaba yatangiwe ubutumwa bwo kwirinda indwara zitandura harimo Kanseri ndetse n’izindi kandi aho yakorewe hari abaganga bapima kuri izo ndwara zitandura kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bafatanije na Rwanda NCD Alliance aho batanze ubutumwa butandukanye mu kwirinda indwara zitandura nyuma ya Sport rusange.

Muri iki gihe indwara zitandura zirahitana abantu benshi, bamwe ni ukubera kutamenya ko izo ndwara bazifite ariko ababashije kujya kwa muganga cyangwa gukora sport hari indwara babasha kwirinda kuko hari ibyo baba bakumiriye mu mubiri wabo.

Bamwe mubo twavuganye nyuma yo gukora Sport badutangarije ko hari ibyo bagiriwemo inama n’abaganga nyuma yo kubapima indwara zitandura, ndetse no kumenya uko umubiri wabo uhagaze.

Bagize bati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yo yashyizeho iyi gahunda ya Sport rusange nubwo bamwe bataramenya ibyiza byayo, ariko bazagenda babimenya kuko nkanjye nagiriwe inama yo kugabanya amavuta ndetse n’umunyu kandi nibura mu cyumweru ngakora Sport nibura inshuro 3 mu gihe cy’isaha kugira ngo ngabanye ibiro byanjye”.

Mu nama y’umushyikirano yabaye kuva tariki ya 27-28 Gashyantare 2023 mu myanzuro yafashe harimo umwanzuro wemeza ko Sport rusange igomba kongera imbaraga mu kurinda no gukumira indwara indwara zitandura

Umwanzuro wa 10 ugira uti: “Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara”.

Rwanda NCD Alliance ikaba ishimira akarere ka Rwamagana kashyize ahakorewe Sport rusange abaganga ndetse nibikenewe byose kugira ngo bafashe abarangije Sport kumenya uko ubuzima bwabo bumeze.

Kandi bakomeze bashimira abitabiriye Sport rusange mu nguni zose z’Umujyi wa Kigali ya mbere ya 2024 kandi ko kwirinda indwara zitandura bibe intego ya buri mutura Rwanda wese muri uyu mwaka wa 2024.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top