REBERO

Advertise Here!

Umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara umwe mu mirenge ufite amazi meza yageze ku baturage bawo

Indwara zititaweho ( NTD ) zikunze kugaragara mu Rwanda ni indwara z’inzoka zo munda ziterwa n’umwanda ni 41% by’Abana , hamwe na 48% byiganje mu bantu bakuru, ariko umurenge wa Ndora ukaba warafashe ingamba zo kuzihashya ugeza amazi meza mu baturage bawutuye ku kigero cya 100%

Nyuma yo kubona umufatanyabikorwa wabahaye ayo mazi ubu nta muturage ukora urugendo rurenze metero 50 ajya gushaka amazi abandi bayafite mu ngo zabo, aho umufatanyabikorwa yagiye acisha amazi mu isambu yabo bahabwa amahirwe yo gucunga ayo mazi bakaba banayagurisha ku giciro kidakanganye.

Amazi meza ubuzima bwiza kuko baba batandukanye no kongera kujya kuvoma mu bishanga aho bahuraga n’amazi yanduye bitewe nuko nta buziranenge bwabaga buyarimo, bitewe n’abituma ku gasozi bigatuma ajyamo indwara ya Birariyoze.

Umwe mubo yanyuriye mu isambu twahaye izina rya Mariyana yadutangarije ko ayo mazi abafitiye akamaro kanini, kandi bacitse gukoresha amazi atizewe bavomaga mu bishanga nabwo byabafashe urugendo rutari rutoya.

Agira ati: “ Ubu abana ndetse natwe ababyeyi ubu ntabwo tukigira inzoka zo munda twaterwaga no gukoresha amazi atari meza, aho uyu mufatanyabikorwa aduhereye amazi ubu tuyavona hafi ku buryo bagiye bayashyira henshi muri uyu murenge wacu, kandi nabashaka kuyageza mungo zabo ntabwo bibagora basabwa kugura ibikoresho ubundi bakayahabwa”.

Yakomeje avuga ko nubwo bayavoma ku ijerikani amafaranga 20 ayo amufasha kugira ibyo akora mu rugo rwe ndetse akanabasha kugura ibikoresho bituma ayo mazi akomeza kuza neza hagurwa ibikoresho bikenewe bisimbura ibyangiritse nyuma yo kwishyura WASAC.

Umukecuru Mukangango Berancilla twahuye nawe avuye guhinga yadutangarije ko nubwo bagirwa inama yo guhinga bambaye inkweto bitarabageramo neza ariko bizagenda biza buhoro buhoro, ndetse anatubwira ko ubu bafite amazi meza kuko iyo bavuye guhinga bakaraba.

Agira ati: “Tugirwa inama n’abayobozi bacu ko mu rwego rwo kwirinda indwara zititaweho tugomba guhinga twambaye inkweto kugira ngo twirinde izo ndwara zirimo inzoka zinjirira mu mazi bigatuma zitugiraho ingaruka, gusa biracyatugoye ariko tuzagenda tubimenyera buhoro buhoro, naho kuba izi nkweto nzitwaye mu ntoki nuko nshaka kuza kuzambara maze gukaraba, kandi ubu twabonye amazi meza hafi yacu niyo mpamvu nanze gukaraba ayo mu gishanga”.

Nsanzimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara yadutangarije ko kwigisha ari uguhozaho kuba hari abaturage bagikoresha amazi yo mu bishanga si uko badafite amazi meza hafi yabo ariko bakomeza ubukangurambaga bwo kubabwira ibyiza byayo.

Agira ati: “Umufatanyabikorwa wacu waduhaye umuyoboro w’amazi meza wa km 62 wanyuze mu tugali 5 tugize umurenge wa Ndora aritwo: Bweya,Gisagara,Mukande ari nayo irimo isoko,Cyamukuza na Daho muri make amazi meza mu murenge wacu arahari”.

Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), yemeza ko kubona amazi meza muri uyu murenge bizongera isuku n’isukura mubawutuye.

Agira ati: “Muri uyu murenge bafite amahirwe menshi yo gutandukana no kurwara indwara ya Birariyoze kuko bazaronga imboga bagiye guteka bakoresheje ayo mazi meza, ikindi gukora isuku y’umubiri ndetse niyaho batuye bakoresha amazi meza, bityo bibarinde za ndwara z’inzoka haba mu bana ndetse n’abakuru”.

Yasoje agira inama abatarahindura imyumvire ko kwirinda kujya guhinga mu gishanga utambaye inkweto zabugenewe arizo Bote ko bizabakurizamo kurwara indwara ya Birariziyoze ari nayo ifata umwijima bikabakurizamo gupfa, bityo rero aho gupfa wakwirinda ukoresha izo nkweto kuko iyo ndwara ari nayo itera kubyimba kw’inda (Urushwima).

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top