REBERO

Advertise Here!

Uruhare rw’amadini mu guteza imbere isuku n’isukura muri Munyove umurenge wa Mudende

Mu murenge wa Mudende mu kagali ka Buhungwe umudugudu wa Munyove abaturage barashima uruhare rw’itorero abavandimwe ryabigishije kugira isuku n’isukura mu buzima bwabo bwa buri munsi, dore ko mbere batabikozwaga ariko ubu indwara bahuraga nazo z’umwanda zaragabanutse.

Iri torero rikaba rifite gahunda yo kuvana aba baturage mu mwanda rinyuze mu rubyiruko rwo muri uyu mudugudu rurwigisha kubera amikoro make bafite aho barihiye abana batatu barangije Kaminuza nabo bakaba bagomba gufasha ababyeyi babo.

Umushumba w’iri torero ry’abavandimwe rifite icyicaro muri Cyanzarwe mu karere ka Rubavu Rev Etienne Nsanzimana yadutangarije ko nyuma y’imyaka irindwi bamaze bateganya gufasha urubyiruko cyane kuko arirwo ruzita ku babyeyi barwo.

Agira ati: “Tumaze kubona ko muri Munyove isuku n’isukura ikiri hasi ndetse n’indwara zibugarije twatangiye kubasobanurira uburyo bagomba kwigirira isuku kugira ngo barwanye indwara zikururwa n’umwanda aho bamaraga igihe batikorera isuku, ariko ubu bakaba barabisobanukiwe kuko basigaye baza gusenga bakarabye bityo indwara nk’inzoka ndetse n’izindi zikururwa n’umwanda bakaba batagihura nazo”.

Majyambere Alexis ni umwe mubarihiwe n’itorero abavandimwe akaba yararangije Kaminuza muri UTB ishami rya Rubavu akaba yararangije mu by’Ubukerarugendo.

Agira ati: “Ndashima uruhare rw’amadini kuko babashije kutuvana aho twari turi ubu dufite isuku kubw’inyigisho twahawe kuko twari twugarijwe n’umwanda hamwe n’ababyeyi bacu hano muri Munyove ariko ubu indwara twahuraga nazo zirimo shishikara ushime(Ubuheri) hamwe n’umwanda twaterwaga n’inzoka ubu byararangiye nubwo tugirwa inama yo gukomeza kubyirinda”.

Yakomeje avuga uburyo nawe nyuma yo kwiga arimo gushakisha akazi kugira ngo akomereze aho iryo torero ribagejeje barwanya umwanda bagira isuku n’isukura aho bigisha abaturage ba Munyove ko mu gihe bavuye mu bwiherero bagomba gukaraba kugira ngo barwanye amagi y’inzoka aturuka mu bwiherero

Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), nawe ashima uruhare rw’amadini mu guteza imbere isuku n’isukura.

Agira ati: “ Abanyamadini bakoze neza cyane kuko roho nzima itura mu mubiri muzima, mbere yuko wigisha ijambo ry’Imana banza urebe ubuzima bwuwo ugiye kwigisha uko abayeho ku mubiri kuko na Yesu yabanzaga kubagaburira, bityo ntabwo wakwigisha abafite umwanda ku mubiri batakarabye ngo wumve ko ibyo ubigisha bazabyumva”.

Akomeza avuga ko ubanza gukiza umubiri ureba hanyuma ukabona gukiza roho yuwo muntu nibyo amadini agomba kubanza gukora, ubu bigaragara ko muri Munyove hari impinduka ihagaragara kandi twizera ko urugendo ruzakomeza kuko kwigisha ni uguhozaho, niba baratangiye kurihira abana mu mashuri aba bana babo nibo bazakomeza gutanga inama nziza zo guteza imbere uyu mudugudu wabo barwanya umwanda.

Abatuye Munyove barashima uko babayeho nubwo inzira igikomeza ariko uburwayi bwa hato na hato bwarakize

Uvuye mu bwiherero ntukarabe umwanda ukomeza kuwuhererekanya n’abandi muhura ni byiza guhita ukaraba ukivamo

Hari aho twavuye habi ubu hari aho tugeze kandi turabona bizaba byiza abakuze bo muri Munyove-Mudende

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top