REBERO

Advertise Here!

Kugabanya ifumbire yo mu musarane ntacyo bihindura ku musaruro

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) muri 2020 bwagaragaje ko Uturere dukoresha ifumbire yo mu musarane aritwo turwaje inzoka zo munda kurusha utundi, kuko mu karere ka burera ubu ari 14% kafashe iya mbere mu kureka gukoresha iyo fumbire yo mu musarane.

Mu bukangurambaga bwakoze binyuze mu madini, abafatanyabikorwa, uturere  ndetse n’imirenge batanga ubutumwa bwo kureka gukoresha ifumbire yo mu musarane, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera niwo wahise ufata iya mbere mu gukangurira abaturage guhagarika gukoresha iyo fumbire yo mu musarane.

Bamwe mu baturage batuye uyu murenge batanze ubutumwa basobanura ko kureka iyo fumbire ntacyo bihindura ku musaruro babona, kandi byagaragaje ko n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda zaragabanutse ku kigero cyo hejuru, bityo bakaba basobanurira bagenzi babo ko bakoresha ifumbire yindi itari iyo mu misarane ariyo imborera cyangwa se imyanda yakoreshejwe yo mu rugo (ibishingwe).

Ntuyehe Jean Nepo utuye mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera yemeza ko iyo fumbire yo mu musarane barayikoreshaga ariko nyuma yaho baherewe amahugurwa n’abashinzwe ubuhinzi bayiretse kubera ingaruka mbi zayo bamenye ahubwo batangira gukoresha ifumbire yimborera ivanze n’iya mvaruganda.

Agira ati: “Twasanze iyi fumbire yo mu musarane yuzuyemo amagi y’inzoka kandi amara imyaka itanu mu murima zikaba zanduza umuntu wese ugeze aho iyo fumbire yamenwe ndetse niyo myaka yezemo ziba zirimo, bityo bituma tuyireka nyuma y’amabwiriza twagejejweho n’impuguke zishinzwe ubuhinzi”.

Yakomeje avuga ko iyo bayikoresha mu butaka bwa makore iyo yotswaga n’izuba n’imyaka irimo nayo yarangirikaga nabyo bikaba byari imbogamizi yo kutayikoresha ku bantu bahinga mu butaka bwa makoro.

Felicien Ayabavandimwe umukangurambaga w’ubuhinzi mu murenge wa Cyanika mu kagali ka Akabanyana nawe nyuma yo kubona ubushakashatsi bwakoze ko iriya fumbiye ifite ingaruka ku bayikoresha ndetse nabagura ibyo yafumbijwe bayisimbuje iyindi fumbire kandi akagira inama abahinzi bayikoresha ko bayihagarika kandi babyumvise.

Agira ati: “Kubona umusaruro uhora wivuza abana bakagwingira kubera guhora kwa muganga uwo musaruro ntacyo wazakugezaho, ahubwo ibyiza iyo fumbire yasimbuzwa iyi myanda yo mu rugo bakubura bakayivanga niya matungo magufi yo mu rugo hamwe niyi mborera, kuko salade ndetse na karoti zezemo ntabwo zitekwa bazirya ari mbisi ntabwo ziba zavuyeho ayo magi y’inzoka ni byiza rero ko dushishikariza abaturage kuyireka kandi bamaze kubyumva ku buryo ubu kurwaza inzoka zo munda mu murenge wacu zimaze gucika”.

Yakomeje avuga ko abanyabuzima ndetse n’inzego zibanze ubu bahagurukiye kwigisha abahinzi kuyireka ababashije kubyumva nabo bakadufasha kubyumvisha bagenzi babo, kuko nabatarabireka bamenye ko bakomeje kwanduza abandi kuko iyo bahuriye ku isoko bituma bayanduza ababiretse, mbese ni ugukomeza gukora ubukangurambaga.

Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), yakomeje avuga ko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe hazamuwe ibikorwa bijyanye no kugira amazi, isuku n’isukura kuko imiti ikora ikoranye kuko hagomba gufatwa ingamba zose kugira ngo hakoreshwe indi fumbire itari iyo mu musarane.

Agira ati: “Uyu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera bafashe iya mbere mu kureka gukoresha ifumbire yo mu musarane, ubu tugiye gushyira imbaraga mu gufasha abashoboye guhindura imyumvire ariko tutanibagiye no gukomeza kwigisha nabatarayihindura tubereka ibibi byiyo fumbire”.

Yasoje avuga ko izo nzoka zo munda harimo Asikarisi,Tirikomunaze ndetse na Teniya zituruka kuri iyo fumbire yo mu musarane kandi ko kubayiretse bagakoresha iyindi fumbire ubu umusaruro wabo ntacyo wahungabanyeho, kuko hari itsinda bahuriyeho n’izindi minisiteri rireba ibijyanye na WASH amazi isuku n’isukura kuko atari ikibazo cya RBC yonyine ahubwo bahuriyemo ari benshi mu bafatanyabikorwa.

Ubwiherero bwo ku murenge nabwo bavidurwaga hakoreshwa iyo fumbire ariko byarahagaze

Ubwiherero bwubakiwe abaturage mu ngo nabwo bakoreshaga bafumbira imirima yabo ariko bahagaritse nyuma yo kugirwa inama

Nyuma yo kureka ifumbire yo mu musarane ubu umuraro ni ntamakemwa

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top