REBERO

Advertise Here!

Mu gihe uriwe n’inzoka ihutire kujya kwa muganga-Imani Basomingera

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mulindi arashishikariza abaturage kwihutira kuza kwa muganga mu gihe bariwe n’inzoka kugira ngo bahabwe ubuvuzi, birinda kujya mu bagombozi.

Abaturage bo mu murenge wa Nasho mu karere ka Kilehe bakunze guhura n’inzoka aho zibarya baba bari guhinga cyangwa bari mu nzira bataha kuko ari agace karimo inzoka nyinshi, bityo bakaba bashishikarizwa kwihutira kujya kwa muganga.

Umwe mu baturage waduhaye ubuhamya bwuko yakize nyuma yo kuribwa n’inzoka umubyeyi Oliva Mukashema yadutangarije uburyo yamurumye ataha mu gihe cy’umugoroba ariko yahawe ubuvuzi bwihuse abasha gukira.

Agira ati: “Ubwo nari ntashye mu gihe cya n’imugoroba nahuye n’inzoka mu nzira iranduma nihutira kujya kwa muganga kugira ngo mvurwe bantera urushinge ndetse bampa n’indi miti ndataha mbasha koroherwa”.

Yakomeje avuga ko nubwo hari abaturage bajya mu bagombozi ariko kwihutira kujya kwa muganga nibwo buryo bwiza kandi tubigirwamo inama n’abanyabuzima, bityo rero kwigisha ni uguhozaho, ariko muri ibi bice rwose inzoka ziracyahari kandi zirya abantu.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mulindi Imani Basomingera aravuga ko kwigisha ari uguhozaho kuko bakangurirwa kwihutira kugera ku kigo Nderabuzima bagahabwa ubuvuzi bwihuse.

Agira ati: “Uwariwe n’inzoka iyo yihutiye kuza hano hari imiti tubaha bigatanga igisubizo iyo batatinze, ariyo iyo yatinze kwihutira kuza kwa muganga aba yagiye mu bagombozi kuko hari abaza bahambiriwe amaboko amaraso atagenda kandi bitemewe kuko duhita tumwohereza ku bitaro kugira ngo akurikiranwe, ariko tubagira inama ko batagomba kurenza nibura iminota 30 ataragera kwa muganga”.

Yakomeje avuga ko urumwe n’inzoka yirinda kugira ubwoba cyangwa se kwiruka kuko ibyo bishobora gutuma ubwo bumara yamushyizemo bukwira umubiri wose, mu gihe yaciriwe n’inzoka aho yamuciriye agomba kuhahanaguza amazi meza  hanyuma akihutira kugera ku kigo Nderabuzima.

Mu murenge wa Nasho hari ibigo nderabuzima bibiri, hakaba hari na Poste de Sante eshatu, bityo imbogamizi zo kuvuga ko ibigo bivura biri kure zigenda zigabanuka , uyu mwaka ushize twakiriwe abarwayi bariwe n’inzoka bagera kuri 11 ariko hari amezi usanga hajemo abantu benshi ubundi ugasga ni umwe cyangwa babiri.

Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko muri iki cyumweru cy’iminsi itandatu cy’ubukangurambaga batangiye ku cyumweru kikaba kizasoza kuri uyu wa gatanu bavuze ku ndwara zititaweho uko bikwiriye ndetse banagaruka ku ndwara ziterwa n’umwanda ariko banavuga ku ndwara ziterwa no kurumwa n’inzoka zo mu gasozi.

Agira ati: “Muri uyu murenge wa Nasho gusa abariwe n’inzoka mu mwaka ushize ni abantu 11, naho muri aka karere ka Kilehe hari abantu bagera kuri 55 naho ku rwego rw’igihugu nibura bagera ku 1500, kuko iyo umuntu arumwe n’inzoka ntabone ubutabazi bwihuse bishobora kumuviramo n’urupfu, niyo mpamvu habayeho ubukangurambaga kuko iyo miti yose Leta yarabiteganije”.

Yakomeje avuga ko abagombozi batavura uwariwe n’inzoka nubwo abagombozi babikora ariko ni muburyo butemewe niyo mpamvu dushishikariza abantu kujya kwa muganga kuko byose ibikenewe birateganijwe kugira ngo babashe kubitaho.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top