REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Abahinzi b’umuceri  mu mpungenge  z’isenyuka ry’ikigega cyabagobokaga

Abahinzi b’umuceri ba koperative  Ejo heza muhinzi w’umuceri( KEHMU) ikorera mu kibaya cya Bugarama,mu karere ka Rusizi baravuga ko bafite impungenge z’uko ikigega cyabagobokaga bise ‘Ngoboka muhinzi w’umuceri’ gishobora gusenyuka,kuko ikitwa’ Komisiyo’ ya 1,7% umuhinzi ufashemi inguzanyo yongeragaho igihe ayishyuye,ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) kiyita inyungu , badacuruza amafaranga,ikaba igomba kuvaho.

Abahinzi basaba ko hakorwa ibishoboka byose iki kigega ntigihagarare

Iki kigenga cy’ingoboka kiri mu makoperative yose ahinga umuceri muri iki kibaya, izi mpungenge bakaba bazisangiye na bagenzi babo bo muri ayo makoperative yandi, abahinzi bavuga ko cyatangiye muri 2012 kigamije gufasha umuhinzi mu bikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri,gitangira buri munyamuryango atanze umusanzu w’amafaranga 15.000.

 Buri wese akaguzamo amafaranga bitewe n’ubuso ahinga, ari hagati ya 50.000 na 200.000 akazayishyura yejeje umuceri yongeyeho komisiyo ( birinze kwita inyungu) ya 1,7%, nk’uko Rebero.co.rw yabisobanuriwe n’umuyobozi w’iyi koperative Twagiramungu Jean.

Yagize ati’’ Cyashinzwe ku bujyana twari tumaze guhabwa n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA), bivuye ku gitekerezo cy’abanyamuryango, kigamije guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri,ayo mafaranga akagoboka umuhinzi nk’igihe yabonye umusaruro muke cyangwa atanawubonye,aho kurara ihinga rikurikiyeho akayaguza agahinga.’’

Anavuga ko ayo mafaranga yanunganiraga imiryango,nk’ufite umwana ujya mu ishuri akishyurirwa,n’ibindi yagombaga kwikemurira atarinze kujya mu bigo by’imari bitinda,cyangwa mu bamwumvira ubusa,kuko ayo yahitaga ayabona byihuse,agakemura ibibazo.

Ariko kuko icyo kigenga gifite umukozi uhembwa, na komite igicunga ihabwa insimburamubyizi yakoze inama, n’indi mirimo ya buri gihe nko kugura impapuro zikoreshwa,n’ibindi, uyafashe,mu mezi 6 yashyiragaho ayo ya komisiyo afasha muri ibyo bikorwa,aho kuyishyura uko yakayafashe.

Ati’’  Nk’ufite are 10,afata amafaranga 50.000 akayagarura mu mezi 6 ari 55.100,ufite are 40,ayatwara  ari 200.000 akayagarura ari 220.400. Nta wagiraga ikibazo cy’amafaranga ngo akubite hirya no hino,kandi ntawigeze avuga ko ayo ya komisiyo ari menshi. Cyane cyane ko nta n’umwe wavuga ko azafata amafaranga azishyura mu mezi 6 umuceri weze, ngo azane ayo yafashe nta kantu yongeyeho gato,gafasha indi mirimo,cyane cyane ko cyagombaga kugira uko gicungwa bigatandukanywa n’imicungire isanzwe ya koperative.’’

Umuyobozi wa KEHMU Twaguramungu Jean avuga ko iki ari ikibazo gikomereye abahinzi b’umuceri muri iki Kibaya cya Bugarama

Yarakomeje ati’’ Mu nama yahuje RCA n’abayobozi b’amakoperative umwaka ushize,  RCA  yavuze ko ibyo ari ugucuruza amafaranga, bitemewe muri koperative nk’izi, kwaba ari ugukora ibitajyanye n’intego zacu,ko  niba tuyatanze agarurwa uko yagatanzwe.  Tukagira impungenge ko twashiduka yabaye make mu kigega cyangwa yashize burundu,kigahagarara,kandi imyaka 12 yose gikora,nta kibazo cyari gifite.’’

Avuga ko byagaragarijwe abanyamuryango mu nteko rusange yabo yabaye ku wa 17 Ukwakira,umwaka ushize, bagasaba ubuvugizi ngo RCA yongere ibirebe neza, kuko n’ibimina bikora bikagira akanyungu bisaba uwo byagujije, batumva impamvu bo babibuzwa.

Bamwe mu bahinzi babwiye Rebero.co.rw,ko bumva igihe icyifuzo cyabo cyaba kitumviswe imigabane yabo bayisubizwa cyangwa hakarebwa ikindi gikorwa, cyangwa se izina’ Ikigega’ rikavaho,kigahindura inyito , kikitwa ‘Ikimina cy’abahinzi b’umuceri, cyangwa  indi itagihungabanya bitewe n’akamaro gakomeye  kibafitiye.

Ntirumenyerwa Olivier,ati’’ Kidufitiye akamaro kanini cyane kuko cyashyizweho haguza abanyamuryango 240,ubu haraguza abarenga 650,ayo turenzaho ntacyo rwose yari adutwaye. None se wowe wumva umuntu yajyana amafaranga 200.000 y’abanyamuryango akayamarana amezi 6 yose akayazana uko yakabaye koko? Ubwo se twe twaba turi mu biki?’

Uwamahoro Florence uvuga ko abana be 4 bose barihiwe amashuri muri ubu buryo,yumva nubwo RCA ivuga ko ari ugucuruza amafaranga atari ko babibona.

Ati’’Cyandihiriye abana 4 nta kibazo nigeze ngira. Nkubwije ukuri ko kivuyeho abana  b’abahinzi b’umuceri bakwiga muri iki kibaya ari mbarwa. Jye mbona atari ugucuruza amafaranga nk’uko RCA ibuvuga. Babihe umurongo ariko ugobokwa agobokwe,kuko nubwo ushaka arenga ayo baduha hari  ubundi buryo buhari ayahabwa, ibi  byari bidufitiye akamaro,nta n’uwabyinubiraga. Twizeye ko bazatubwira ukundi byakorwa kidakuweho,kuko gukurwaho twe ntitubishaka na gato rwose.’’

Umuyobozi wa RCA mu ntara y’uburengerazuba Mitali Jean de Dieu avuga ko kuguzanya amafaranga atari ikibazo,ikibazo ari ayo 1,7%,ko atemewe.  Ko niba bashaka inyungu bakwerura bagashinga SACCO,ariko ibyo gucuruza amafaranga bitemewe,ko na Banki nkuru y’igihugu( BNR) itabyemera.

Ati’’ Bashobora kwishyira hamwe nk’ikimina cy’abantu baturanye,cyangwa bakorera mu makoperative anyuranye, bashaka bakaka inyungu bumvikanyeho,ariko bidahujwe na koperative. Iyo nyungu ntitubashishikariza kuyifata kuko bitemewe,ni amakosa. Niba bashaka inyungu,niberure bashing  SACCO nk’uko bigenda mu bahinzi b’icyayi niba byabashobokera,ariko kuriya babikora si byo.’’

Koperative Ejo heza muhinzi w’umuceri ifite abanyamuryango 2611,bawuhinga kuri hegitari 461. Abayigize bakavuga ko bifuza ko mu nama y’inteko rusange ya Werurwe,bazahabwa igisubizo gifatika kuri iki kibazo,bavuga ko kibahangayikishije cyane.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top