REBERO

Advertise Here!

Afande Thomas Ritchie akaba ari umuhungu wa Dr Joseph yisanze ate yambaye impuzankano za RDF

Uyu bamwita Afande Thomas Ritchie akaba ari umuhungu wa Dr Joseph Ritchie (RIP) Umumubyeyi we Dr Joseph Ritchie (yakundaga ko bamwita Joe) yari inshuti y’u Rwanda kugeza abaye umunyarwanda.

Umumubyeyi we Dr Joseph Ritchie (yakundaga ko bamwita Joe) yari inshuti y’u Rwanda kugeza abaye umunyarwanda. Yafashije u Rwanda cyane nyuma ya Genocide Yakorewe Abatutsi akangurira abantu gushora imali mu Rwanda ndetse yaje kwambikwa Umudali w’Igihango ku bw’ubucuti yari afitanye n’ u Rwanda n’uruhare yagize mu iterambere ryarwo.

Yari agize Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu. Nkumuntu wakoranye byahafi na President Kagame yabonye discipline abasirikare b’u Rwanda bagira maze yohereza umuhungu we gukora cadet nabandi basirikare.

Yanze ko umuhungu we azaba bajeyi. Nkumuntu wabanye n’inkotanyi yifujeko umuhungu we nawe agira iyo discipline.

Nyuma yo kubona ubwenegihugu yagiye cadet Umuhungu we Thomas Ritchie niko yisanze muri Cadet ndetse yaje kwitwara neza muri Cadet aza guhabwa igihembo cy’umusirikare witwaye neza.

Aha ni muri 2012 Umubyeyi we Dr Joseph Ritchie yitabye Imana tariki 22 Gashyantare 2022.

Ifoto iri hejuru yafashwe ubwo President Paul Kagame, yasozaga amahugurwa y’abasirikare bakuru 308 ku Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako (Rwanda Military Academy) Ugushyingo 2012.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top