Ku cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare, hagaragaye imirwano ikaze, ku rugamba mu gace ka Masisi, cyane cyane mu mujyi wa Sake no mu mudugudu wa Mwesso (Kivu y’Amajyaruguru).
Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko FARDC ku nkunga y’abo bafatanije, abarwanyi ba Wazalendo, batangiye ibikorwa ku wa gatandatu ushize barwanya inyeshyamba za M23 i Mbuhi, ziherereye munsi y’ibirometero 3 uvuye mu kigo cy’ubucuruzi cya Mwesso, ariko kugeza kuri iki cyumweru bari batarabatsinsura aho bafashe.
Kugira ngo dusuzume uko ibintu byifashe ku rugamba, guverineri w’ingabo wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Majoro Peter Chirimwami, yagiye hasi i Sake, aho ashimagiza abasirikare ba FARDC bakoraga ku rugamba, nubwo urugamba rukomeye ariko arashima uko bitwara.
Amakuru atugeraho avuga ko kuri uwo munsi, guverineri yasabye ko abaturage batuza kuko akomeza avuga ko ibintu bigenzurwa na FARDC ariko babe bitonze kugaruka mubyabo kuko haracyari imirwano ikomeye.
@Rebero.co.rw