REBERO

Advertise Here!

SANGIRA Friend of Rwanda yatwubakiye ubuzima binyuze muri Hotel Talents Pool

Inkuru dukesha TV 10 ivuga ko abanyeshuri barangije muri SANGIRA Friend of Rwanda barashima uburyo yabubakiye ubuzima mu karere ka Nyamasheke kuko nyuma yo kwiga umwuga amezi 9 ubu abenshi bamaze kubona akazi abandi nabo bafite icyizere ndetse hari n’abateganya kwishingira akazi ubwabo.

Babito Masanga wabaye iburayi igihe kinini ntabwo yigeze yibagirwa aho avuka akaba ariyo mpamvu yatekereje ko ashobora kugira igikorwa ashyira ku ivuko akomeza avuga ko umubyeyi we akomoka mu karere ka Nyamasheke akaba ari naho yakoreye ari umuganga.

Babito Masanga utangiye kugera ku nzozi ze zo kugira icyo akora aho akomoka nubwo yibera Burayi mu Busuwisi

Agira ati: “Nagize igitekerezo cyo kubaka igikorwa cyateza imbere urubyiruko, bityo rero kugira ngo n gere kuri icyo gikorwa byatumye nshaka inshuti kugira ngo zimfashe kugera ku cyifuzo cyanjye”.

Umwe mu nshuti yifashishije Jackie Helfenberger akaba nawe avuga ko Babito yamugejejeho icyifuzo afite cyo kugira igikorwa akora iwabo Nyamasheke maze akabyumva vuba bigatuma batangira uwo mushinga kandi bumva ko bazakora byinshi kugira ngo urwo rubyiruko rubashe kwiteza imbere.

Agira ati: “Uyu Babito twahuye mu myaka ine ishize ansobanurira ku nzozi ze zo kugira icyo yakora iwabo I Nyamasheke, ariko kugeza ubu turacyegeranya ubushobozi ndetse tukifashisha n’abandi kugira ngo iki gikorwa kibashe guhoraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse avuga ko rifite icyo rivuze mu iterambere ry’Akarere kuko rizorohereza amahoteli arimo kuhazamuka kubona abakozi kandi rikazafasha n’urubyiruko kuhabona imirimo, ariko abatayihabonye bakajya gushakira imirimo ahandi nabo bakazamura akarere.

Agira ati: “Uwashaka kubaka Hoteli hano I Nyamasheke yavoma hafi kuko bifite icyo bivuze mu iterambere ry’ubukerarugendo ku iterambere ry’urubyiruko ndetse buriya tunatekereza ko ukurikije ubumenyi bari guhabwa nabo bashobora gutanga akazi”.

Umuyobozi w’ishuri rya Hotel Talent Pool Gisanura Christian ashimangira kuboneka ku imirimo ku rubyiruko rurinyuramo kuko uretse kubaha imirimo rinabahuza n’amahoteli abaha akazi.

Agira ati: “Abarangije bwa mbere mu kigo cyacu bose babonye akazi, abarangije bwa kabiri ngira ngo wabonye ko gutanga ceritificate twakomeje guhamagara amazina ariko ntibaboneke kubera ko bari mukazi, hari umuntu umwe umaze guha abanyeshuri bacu 19 akazi, hari Hotel I Nyanza yahaye abanyeshuri 6 akazi hari abari I Kigali mbese ni benshi”.

Yakomeje avuga ko hari  Kampani bagiranye amasezerano ishakira abana akazi kuva muri 2019 kugeza ubu bamaze gufata abana bagera kuri 200, abo banyeshuri usibye abakomoka muri Nyamasheke bagaruka kuhakora ibikorwa ariko hari n’abandi baturuka mu tundi turere tw’u Rwanda.

Ishuri Hotel Talent Pool riterwa inkunga na SANGIRA Friend of Rwanda rimaze gusohora ibyiciro bibiri by’abanyeshuri kuri iyi nshuro ya 2 ryarangijemo abanyeshuri 125, muribo hakaba hari abamaze kubona akazi icyo bari bategereje ni icyangombwa cyemeza ko barangije kwiga, iri shuri ubu bumenyi bakaba babuhabwa nta kiguzi batanze gusa bisaba kuba uzi kuvuga izindi ndimi harimo icyongereza gike ndetse n’ubushake biguha uburenganzira bwo kuhiga.

Cyuzuzo Lightness umwe mu barangije amasomo muri Hotel Talents Pool kandi wamaze kubona akazi

Niyomukiza Odile waharangije mu cyiciro cya mbere ubu watangiye gukirigita ku ifaranga

Abanyeshuri bishimira ko bahawe Certificate zabo ndetse n’umwuga bahakuye abenshi bakaba baramazekubona imirimo abandi inzozi zikaba ari ukuyihangira

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top