REBERO

Advertise Here!

Dore impinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon, yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakire ba mbere ku Isi, ahigika mugenzi we Elon Musk, ubu arusha agera muri miliyari 2$.

Uru rutonde ruzwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere, rwagaragaje ko umutungo wa Bezos ubu uhagaze ku gaciro ka Miliyari 200$, mu gihe uwa Elon Musk nyiri Tesla wo uhagaze kuri Miliyari 198$.

Musk uherutse no kugura urubuga Nkoranyambaga rwa X [rwahoze ari Twitter] ndetse na SpaceX, wari umaze igihe ari we mukire wa mbere, ubutunzi bwe bwagabanutseho arenga Miliyari 30$ bitewe n’igabanuka rya 25% ry’imigabane ye mu ruganda rwa Tesla.

Hiyongeraho kandi ibibazo by’uyu muherwe bishingiye ku kuba muri Mutarama uyu mwaka, Urukiko rwaremeje iseswa ry’amasezerano y’indishyi ya Tesla, afite agaciro ka Miliyari 55,8$.

Bezos waje ku mwanya wa mbere, ubu utakiyobora kompanyi ya Amazon yashinze, we umutungo we wazamuwe cyane n’izamuka ry’igiciro cy’imigabane ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Nubwo yagurishije imigabane y’agaciro ka Miliyari 8,5$, Bezos ni we ugifite imigabane myinshi muri iyi kompanyi yashinze ya Amazon.

Ni mu gihe kandi Umunyemari w’Umufaransa Bernard Arnault uyobora Kompanyi ya luxury group LVMH, yakomeje kuguma ku mwanya wa gatatu w’abakire ba mbere ku Isi, aho agaciro k’imitungo ye kabarirwa muri miliyari 197$.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top