REBERO

Advertise Here!

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo ikakaye yatanzwe n’igisirikare cya America

Imyitozo ya gisirikare yiswe Justified Accord24 yaberaga muri Kenya yahuriyemo Ibihugu 23 birimo u Rwanda, yatangwaga n’Isirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, yasojwe nyuma y’ibyumweru bibiri.

Iyi myitozo yatangiye tariki 25 Gashyantare 2024, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki Indwi Werurwe, aho yaberaga mu Kigo cya NANYUKI-Basic Counter Insurgency, Terrorism, and Stability Operations (CITSO) muri Kenya.

Iyi myitozo ngarukamwaka ihuriramo Ingabo z’Ibihugu bitandukanye, yateguwe n’Itsinda rya gisirikare rizwi nka (SETAF-AF/ US Army Southern European Task Force Africa) rihuriweho n’icya Leta Zunze Ubumwe za America, Itsinda ry’Igisirikare cy’Amajyepfo y’Uburayi ndetse n’irya Afurika.

Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibikorwa bihuriweho n’abasivile n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, ushinzwe Afurika, wayoboye umuhango wo gusoza iyi myitozo, yashimiye abayitabiriye ku muhate bagaragaje.

Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi n’imyitozo bahawe mu gutanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro n’umutekano ku Mugabane wa Afurika.

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Kenya, Major General David Tarus yashimye ubufatanye bwagaragajwe n’Ingabo z’Ibihugu bitandukanye nubwo zifite byinshi zidahuje, nk’ururimi, ubunararibonye ndetse n’aho bakorera, ariko ko bagaragaje gukorera hamwe, kugeza basoje iyi myitozo.

Yavuze ko uku gushyira hamwe, bakarenga izo mbogamizi zari zihari, bishimangira intego y’iyi myitozo, yo kuba biteguye gukorana mu nshingano zo kurinda umutekano.

Muri iyi myitozo, abayitabiriye bibanze ku bikorwa binyuranye, byo gucunga amahoro n’umutekano, birimo iby’imbaraga za gisirikare, ibya Polisi ndetse n’iby’Abasivile.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top