REBERO

Advertise Here!

Australia ikomeje kuyobora urutonde rw’isi muri Netball

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa World ranking Netball igihugu cya Australia gikomeje kuza ku isonga aho gikurikiwe na New Zealand, mu gihe ibihugu bya Afurika biri imbere ni South Africa iri ku mwanya wa gatanu naho Uganda ikaba iri ku mwanya wa gatandatu mu gihe Malawi iri ku mwanya wa karindwi.

Mu mwaka ushize amakipe ya Afurika yarakoze cyane dore ko n’igikombe cy’isi muri Netball cyabereye muri South Africa kuko amakipe yo kuri uyu mugabane yaje mu icumi za mbere ari atatu kandi akurikiranye.

Igihugu cya Uganda muri uyu mwaka barashaka kuza mu myanya y’imbere kuko mu kwezi kwa kabiri bari mu mikino mu gihugu cy’Ubwongereza kandi bakomeje gushaka uko bakina n’amakipe akomeye cyane kugira ngo barusheho kwigarurira uwo mwanya.

Itsinda ritaha ry’amakipe ryabaye abanyamuryango ba Netball ku isi yose, bemerewegukina imikino y’igikombe cy’isi ariko ntabwo bagaragara k’urutonde kuko batarabikora, bivuze ko badafite amanota cyangwa urutonde, muribo harimo: Argentine, Bermuda, Burundi, Cote d’Ivoire, Ghana, Lesotho,Nigeria, Pakistan.

Kuva yatangira mu 2007 uburyo bwa World Netball World Rankings methodology bwagiye busubirwamo buri gihe n’ubuyobozi bwa World Netball kugira ngo hamenyekane ko bukomeje kuba gahunda ikomeye kandi yizewe yerekana neza imiterere n’imikorere y’amakipe mpuzamahanga kandi ko ubu buryo bushobora kubaho bukoreshwa bufite ikizere kubw’impamvu zujuje ibyangombwa.

Igikombe cy’isi cya Netball mpuzamahanga kiba buri nyuma y’imyaka ine iki gikombe kikaba cyaratangiye gutegurwa kuva muri 1963, Sydney izakira Igikombe cy’isi cya Netball ku nshuro ya gatatu nyuma yo kugirwa amahirwe yo kuzakira amarushanwa ya 2027.

Andi makipe yok u mugabane wa Afurika agerageza kugaragara ku rutonde rw’isi harimo Zimbabwe iza ku mwanya wa 13, Zambia iza ku mwanya wa 16, Nambia iza ku mwanya wa 20, Kenya ikaba iri ku mwanya 30, Eswatini iri ku mwanya wa 40 na Tanzania iri ku mwanya wa 44, naho igihugu kiri ku mwanya wa nyuma ni Switzerland iri ku mwanya wa 46.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top