REBERO

Advertise Here!

Amavubi y’abakinnyi bimbere bageze mu mwiherero

Nyuma y’uko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti, abakinnyi ba mbere bakina imbere mu Gihugu, bamaze kugera mu mwiherero.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyamba zabwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto y’aba bakinnyi bageze aho bagombaga guhurira ngo bafate imodoka iberecyeza aho bakorera uyu mwiherero, ubuyobozi bwa FERWAFA bwagize buti “Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gishuti u Rwanda ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kandi ryatangaje ko “Umwiherero watangiwe n’Abakinnyi bakina imbere mu Gihugu.”

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko abakinnyi b’Amavubi, bari gukorera umwiherero muri Hoteli imwe iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gihe imyitozo izajya ibere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino wa mbere wa gicuti, u Rwanda ruwufitanye na Botswana tariki 22 Werurwe 2024, mu gihe uwa kabiri uzaba tariki 25 Werurwe uzahuza Amavubi na Madagascar.

Ni umukino ugiye kuba Amavubi ari mu kanyamuneza, kuko uwo Ikipe y’u Rwanda iheruka gukinana na Afuruka y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, rwawutsinzemo ibitego 2-0.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top