REBERO

Advertise Here!

Madamu Jeannette Kagame yahuye anaganira n’Abayobozi ba NBA Africa na Bal

Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), Clare Akamanzi; na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubuzima bwiza mu rubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bayobozi b’amarushanwa akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024.

Ibiro Bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, byatangaje ko “Madamu wa Perezida Jeannette Kagame yakiriye Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, na Amadou Gallo Fall-Perezida wa BAL ku biro bya Imbuto Foundation.”

Ubutumwa bw’Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, bukomeza buvuga ko “baganiriye ku mahirwe ari mu bufatanye mu kukaba no gusana ibikorwa remezo bya Basketball, guteza imbere siporo n’imibereho myiza mu rubyiruko rw’u Rwanda.”

Clare Akamanzi wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, amaze amezi abiri atangiye inshingano zo kuyobora Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), inshingano yatangiye tariki 23 Mutarama 2024, nyuma yo kuzihabwa mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu Munyarwandakazi wahawe kuyobora iri rushanwa rikomeye muri Afurika, mu kiganiro aherutse gutangira muri Rwanda Day yabereye i Washington DC mu ntangiro z’ukwezi gushize, yavuze ko Afurika ifite abanyempano mu mukino wa Basketball, ahubwo ko habura ibikorwa remezo byo kuzizamura, kandi ko igihe kigeze ngo na byo bishyirwemo imbaraga.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top