REBERO

Advertise Here!

Police HC yaguze abakinnyi bashya 8 mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Police Handball Club, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwaguze abakinnyi 8 bashya baza bunganira abandi basanzwe muri iyi kipe. Ibi bibaye nyuma y’aho iyi kipe ya Police HC mu marushanwa y’igikombe cy’intwari iyi kipe yatsinzwe na APR HC ku mukino wa nyuma.Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe hatangira shampiyona y’Igihugu.

Abakinnyi baguzwe mu makipe atandukanye ya hano imbere mu gihugu, harimo Kayijamahe Yves na Akayezu Andre bakunze kwita Kibonge, uyu yanamenyekanye cyane akiri umukinnyi wa APR HC mbere y’uko ajya mu ikipe ya Gicumbi HC. Aba bombi bari mu bakinnyi bagoraga cyane ikipe ya Police HC iyo yabaga yahuye na Gicumbi HC.

Muri rusange abakinnyi bavuye mu ikipe ya Gicumbi HC ni Batanu aribo: Kubwimana Emmanuel, Akayezu Andre (Kibonge), Hakizimana Dieudonne, Ndayisaba Etienne na Kayijamahe Yves. Hari kandi na Byiringiro Jean D’Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, Hakim Mupipi Prince na Rugwiro Yvan bombi bavuye mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko aba bakinnyi baje kongera imbaraga mu ikipe, baje bahasanga abandi bakinnyi 14.

Yagize ati” Twashatse kongera imbaraga mu ikipe no kuziba icyuho cy’abakinnyi b’abapolisi bagiye mu yindi mirimo itandukanye muri uyu mwaka. Uyu mwaka kandi dufite amarushanwa atandukanye kandi akomeye, ni ngombwa ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.”

Rtd CIP Ntabanganyimana yakomeje asezeranya abakunzi ba Police HC ko bazitwara neza muri uyu mwaka w’imikino. Yabasabye gukomeza kuba hafi y’ikipe bayitera ingabo mu bitugu.

Ati” Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi ba Police HC uko twabanye mu mwaka w’imikino wa 2023. Turabasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe natwe tubasezeranya kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2024.:”

Yakomeje yibutsa abakunzi ba Police HC ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 hazatangira shampiyona y’Igihugu. Kuri uwo munsi Police HC ikazakina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara i Kigoma. Bucyeye bwaho tariki 24 Werurwe Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n’Ishuri rya ADEGI Gituza ku kibuga cya ADEGI Gituza mu karere ka Gatsibo.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top