REBERO

Advertise Here!

Police HC ikomeje kwitwara neza Shampiyona itsinda imikino yose

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024 Police HC yari yerekeje mu Karere ka Gatsibo gukina imikino yayo ya Shampiyona y’umunsi wa Kabiri. Yagombaga gukina na Gicumbi HT ndetse na ADEGI Gituza , gusa umukino wa Gicumbi HT ntiwabaye kuko iyi kipe yasabye ko yazakina ku munsi wa Gatatu wa shampiyona. Police HC yakinnye na ADEGI Gituza, umukino urangira ari ibitego 46 bya Police HC kuri 21 bya ADEGI Gituza.

Umutoza wa Police HC ,Rdt CIP Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be uko bitwaye kuri uyu mukino n’ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 bari bakinnye imikino 2 ikomeye kandi bakayitsinda.

Yagize ati “ Abakinnyi ndabashimira cyane, ejo twakinnye na ES Kigoma na UR Rukara zose turazinda. Abakinnyi basaga nk’abananiwe kubera imikino n’urugendo. Bitwaye neza batsinda iyi kipe ya ADEGI Gituza kandi ni ikipe nziza, ifite abakinnyi bakiri bato Kandi bakomeye.”

Igice cya mbere cyarangiye Police HC itsinze ibitego 20 ku bitego 08 bya ADEGI-Gituza. Police Costable (PC) Urangwanimpuhwe Guido yatsinze ibitego 11 wenyine muri uyu mukino naho Mbesutunguwe Samuel atsinda ibitego 10.

Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda n’abakunzi ba Police HC, abasezeranya kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino cyane cyane muri iyi Shampiyona.

Mu bagore naho Shampiyona yarakomeje dore uko batsindanye

ISF Nyamasheke 34-15 UR Huye
UR Huye 10-33 ESC Nyamagabe
ESC Nyamagabe 27-17 ISF Nyamasheke

ku bindi bibuga mu bagabo nabo baresuranye ariko umurindi n’umuvuduko w’amakipe urakomeje, kuko amakipe yose yariyubatse kandi baraharanira kuzatwara igikombe kuko ntayaje ije guherekeza izindi.

Kimisagara

Gorilla HBC 38-22 UR Rukara
UR Rukara 14- 33 APR HC
APR HC 42-20 Gorillas HC

Kigoma Court

Es Kigoma 27-21 UR Huye
UR Huye 37-31 Nyakabanda
Nyakabanda 28-34 ES Kigoma

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top