REBERO

Advertise Here!

Claucy Fitness Gym yatanze Pasika ku basportif bakorera mu Murenge wa Gisozi

Mu rwego rwo kugira amagara meza abakunze gukorera Sport mu Murenge wa Gisozi bahurijwe hamwe bakora Sport rusange aho bakoreye muri Claucy Fitness Gym ku Gisozi.

Aho hahuriye Clubs zigera kuri enye harimo One Vision Club, Ishema Family Club, Ubumwe Health Club ndetse na Smart Fitness Club ayo ma Clus ahurira mu mbuga iri aho Claucy Fitness Gym ikorera maze bakoreshwa Sport n’abatoza basanzwe bakoresha muri iyo Gym.

Abaturage baturiye Gisozi ndetse n’abasanzwe bakorera muri izo Clubs bose bahuriye aho ngaho babasha gukora sport bayobowe nabo batoza batandukanye ndetse n’abandi bahanyuraga bigendera bagiye gukorera ahandi bahiniraga aho kuko zose ni Sport

Umutoza wa Smart Fitness Club Byukusenge Issa usanzwe ari n’umutoza mu mujyi wa Kigali mu Rwego rwa Car Free day yashimye igikorwa cyateguwe na Claucy Fitness Gym nubwo cyiswe icyo gutanga Pasika ariko ni uburyo bwiza bwo kunga ubumwe mu basportif bakjorera muri Gisozi.

Agira ati: “Iki ni igikorwa kinyamibwa cyane cyane kuri twebwe abatoza basanzwe bakorera mu Murenge wa Gisozi, kuduhuriza hamwe hano muri Claucy Fitness Gym, akomeza atanga ubutumwa kuva ku muturage wo hasi kugera ku muyobozi kugira ubuzima bwiza binyuze muri Sport”.

Yakomeje avuga ko ubwo twinjiye mu kwezi ko kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 ni kunshuro ya 30 asaba ama clubs yose kongera guhurira hamwe kugira ngo azongere akore icyo gikorwa cyo kwibuka asura urwibutso rwa gisozi ariko bagomba gushaka nuwo bazaremera.

Umwe mubakora Sport wo muri One Vision Club akaba no muri Claucy Fitness Gym Donatha Mukeshimana nawe yashimye igikorwa cyateguwe na Cluacy ndetse anabasaba ko bitakorwa rimwe ahubwo cyakabaye igikorwa ngaruka kwezi kuko gihugirza ama Clubs yose hamwe ndetse n’abaturage babishaka kurwanya indwra bakorera hamwe Sport.

Agira ati: “Kuba twahurijwe hamwe tugahura n’abatoza barenze umwe ni ibya gaciro kuri iyi Claucy Fitness Gym, kuko Sport ni ubuzima kuko ukora sport buriya hari indwara nyinshi yirinda niyo mpamvu gutegereza ko wazabyandikirwa na Muganga wayikora mbere”.

Umuyobozi mukuru wa Claucy Fitness Gym Udahemuka Jean Claude yatangiye avuga ko iyo ukora sport ugira urukundo bityo rero twabahurije hamwe kugira ngo tubashe gukora sport kuri Pasika ndetse tunitegura gutangira icyumweru cyo kwibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 94.

Agira ati: “Dukore sport twubaka ubuzima kuko ukora sport akurikiza inama agirwa n’abatoza hari indwara nyinshi yirinda, kwibuka ku nshuro ya 30 tugomba guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo dukomeze gahunda twatangiye yo gusura urwibutso ndetse no gushaka ibindi bikorwa twakora by’urukundo”.

Yakomeje akangurira abantu cyane cyane abatuye ku Gisozi gukora Sport kuko ni ubuzima, iki ngenzi ni ukwereka abantu ko sport ifite uruhare mu buzima bwabo nibwo buvuzi bwibanze, niyo mpamvu ukora sport agira ikinyabupfura haba mu myumvire mu mirire mu migendere ndetse no mu mikorere kandi akagira na gahunda muri we.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top