REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 3 yakurikiye sekuru mu kivu ararohama arapfa

Ababyeyi  baturiye ikivu barasabwa kurushaho kwita ku bana babo bato cyane,cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko,kuko hari abagenda bakurikiye abandi bana  cyangwa abantu bakuru baba bahagiye ku mpamvu zinyuranye,bakaba bahahurira n’ingorane zitari zitezwe zirimo n’urupfu.

Ikiya cya Kivu ntabwo cyisukirwa kandi gihitana benshi batazi kucyoga

Babikanguriwe nyuma y’aho, ku wa 23 Werurwe,umwana w’umukobwa w’imyaka 3, wabanaga na nyina iwabo aho yamubyariye, mu mudugudu wa Mujabagiro,akagari ka Ninzi,umurenge wa Kagano,akarere ka Nyamasheke,yakurikiye sekuru ku kivu, sekuru amubwiye gutahana n’abandi bana akagira ngo batahanye, agafata ubwato akajyana ifumbire mu murima anyuze muri iki kiyaga atazi ko umwana yamukurikiye,umwana agezemo ararohama arapfa.

Umukuru w’umudugudu wa Mujabagiro, Hakizimana Laurent, yabwiye  Rebero.co.rw,ko  hari mu ma saa mbiri z’igitondo, ubwo sekuru w’uyu mwana witwa Ntirivamunda Viateur, wari warunze ifumbire ku kivu yari ajyanye mu murima  we uri mu wundi mudugudu,akoresheje ubwato,yagiye kuyipakiramo umwana amukurikirana hamwe n’uw’umuturanyi.

Uyu mugabo ngo yamaze gupakira ifumbire abwira abo bana bombi ngo batahe,agira ngo baratashye,atsura ubwato aragenda,umwana aho kuzamuka ngo atahe ahubwo aza amakurikiye mu kivu,kuko hari harehare ararohama ahita apfa.

Mudugudu ati’’ Sekuru yari yamaze gutsura ubwato yamaze kugenda.Wa mwana bari kumwe yahise ataka,abakobwa bazaga kuvoma bibananira kumurohora,haza umusore amurohora ataribira ngo agere kure,yapfuye. Ni bwo inkuru yasakaye itugeraho na sekuru abibwirirwa mu murima aho yari yatangiye gushyiramo iyo fumbire, na nyina wari wazindutse agenda amusize,n’abandi baturanyi,baratabara,umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga,mbere yo gushyingurwa.’’

Ikibazo cy’irohama ry’abana mu kivu,mu migezi no mu bisimu kiragenda gifata intera iteye impungenge ababyeyi mu karere ka Nyamasheke, uyu muyobozi akavuga ko nk’abaturiye ikivu bahangayika cyane cyane  nko muri iki gihe abana bari mu biruhuko.

Ati’’ urupfu rw’uriya mwana rwaradushenguye cyane, bituma dufata ingamba ku bana bato bajya ku kivu mu buryo ubwo ari bwo bwose,kuko nk’uriya mwana iyo adakurikirayo sekuru ntiyari kurohama.  Usanga mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko abana bakunda kujya ku kivu cyane. Turasaba buri wese kumva uburemere bw’iki kibazo, bakabuza abana  nk’aba b’imyaka 3 batanashobora koga, gupfa kujyayo uko biboneye,batari na kumwe n’ ababitaho,banabatabara bagize ibibazo nk’ibi.’

Anavuga ko muri iki gihe imvura yabaye nyinshi, yazanye n’imiyaga yagiye icukura inkengero z’ikivu ku buryo aho amazi yageraga umuntu mukuru ku mavi asigaye amugera mu rukenyerero,abana bato bibwiraga ko hari ahari hagufi,habaye harehare kandi abenshi ntibabizi,bibwira ko ari nka mbere.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top