REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke:  Umunyeshurikazi witeguraga ikizamini cya Leta yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho

Niyogushimwa Grace w’imyaka 22, wo mu mudugudu wa  Giseke,akagari ka Muhororo,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke,wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye mu karere ka Karongi,ubwo yari  yajyanywe gusengerwa mu cyumba cy’amasengesho cyo mu mudugudu wa Gisesero,muri aka kagari yagipfiriyemo.

Ibiro by’akagari ka Muhororo

Uwahaye aya makuru umunyamakuru wa Rebero.co.rw,yavuze ko byabaye  saa kumi z’ijoro  ku wa kabiri tariki 26 Werurwe,2024, ubwo,uyu mukobwa bivugwa ko yari amaze amezi arenga 6 arwaye indwara iwabo batavuga ariko bavuga ko bamuvuje mu bitaro binyuranye,n’ubu yari akiyirwaye,akinavuzwa,byanatumye igihembwe cya mbere n’icya 2 abyiga nabi.

Avuga ko iyo yabaga ari ku ishuri  ryamukurikiranaga akavuzwa kuko rinari hafi y’ibitaro bya Mugonero,yaba ari mu rugo akajyanwa mu bya Kibogora. Se,ngo bucya n’ubundi ari bumujyane ku bitaro bya Mugonero, yigira inama yo kumujyana muri iki cyumba cy’amasengesho kuko umugore nyir’uru rugo yavugaga ko asengera abarwaye indwara zananiranye bagakira.

Ati’’ Se yamujyanye kuri uyu munyamasengeshokazi  usanzwe usengera muri ADEPR, aramusengera,bigeze n’ijoro n’imvura igwa ashaka gutaha ariko avuga ko atatahana uwo mwana mu mvura,ko yagumana n’uwo munyamasengeshokazi, akarara amusengera.’’

Avuga ko umugore yamupfukamyeho amusengera,umwana akamubwira ko yumva ahubwo aho gukira,arushaho kuremba,ko yumva ashya umutwe. Ubwo burwayi  ngo bwari rwaranatumye hari uruhande rumwe rw’umubiri rutakoraga neza, amaboko, n’umugogo  byarabaye paralise( paralysés),ku buryo ngo yicaraga bamwicaje,,icyakora ngo yageragezaga kugenda.

Uwamusengeraga ngo aho gutekereza guhamagara ngo bamujyane kwa muganga,yakomeje  kumusengera,ntibanaryama, bigeze mu ma saa kumi z’ijoro akabona amusengera atanyeganyega, arebye neza asanga yapfuye.

Ati’’ Yahise ajya gukomanga umugabo n’umuhungu we mukuru bari baryamye, ababwira ibimubayeho, umugabo ajya kubibirwa umukuru w’uwo mudugudu,uwo musore ajya kubwira ababyeyi b’umwana, bahamagara n’izindi nzego zihahurira bumaze gucya, umurambo ujyanwa  ku bitaro bya Kibogora,gukorerwa isuzuma,mbere yo gushyingurwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi,Ingabire Claude,yemereye Rebero.co.rw aya makuru. Ati’’ Ni byo,baduhamagaye batubwira ko yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho,tugezeyo dusanga ari ko byagenze, nta kindi cyari gukorwa uretse kujyana umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.’’

Yavuze ko ibyumba nk’ibyo byo mu ngo bitemewe, ko nubwo batagenda ngo bagifunge kuko ari mu rugo rw’umuntu,bamusabye gukoreramo ibindi bikorerwa mu ngo zituwemo, icyakora ko uwo munyamasengeshokazi yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.

Iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamwishe,kuko n’iyo ndwara yari arwaye ababyeyi be batayisobanuriye ubuyobozi. Uyu muyobozi yasabye n’abandi baba bafite ibyumba nk’ibyo mu ngo zabo,bavuga ko basengera abarwayi bagakira, bagatuma batajya kwa muganga ,ko bareka kubikoreramo ibikorwa nk’ibi,kuko bitemewe, binahanwa n’amategeko.

 Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa gatatu.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top