REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke/ COTHEGA: Impinduka mu iterambere ry’abahinzi b’icyayi zigeze ahashimishije

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COTHEGA,bagihinga mu mirenge ya  Karambi na Cyato,akarere ka Nyamasheke,baravuga ko impinduka mu iterambere ryabo zigeze ahashimishije, kuko bahereye aho igiciro cyacyo kivuye n’aho kigeze, impinduka uruganda rwacyo rwazanye mu bukungu n’imibereho myiza yabo, imirimo iboneka mu buhinzi n’ubusoromyi,n’ibindi,bitera buri wese ukirimo kwishima.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare Gasarabwe Jean Damascène yabasabye kongera ubwiza bwacyo ngo kirusheho kubatumbagiza mu iterambere.

Agace gihinzemo n’uruganda rwacyo rurimo,iyo uhageze abakuze bakakubwira uko hari  hameze mbere, nta kintu kihera, bamwe mu bagabo bata ingo bagasuhukira aho babonaga ubuzima, nta kinyabiziga kihagera kuko nta muhanda n’umwe bagiraga muzima,nta mazi nta mashanyarazi, nta santere y’ubucuruzi ifatika,ntaho urubyiruko rwisanzurira,n’ibindi byari bibuze, bakubwira uko ubu hifashe,ubona koko impinduka zifatika.

Bavuga ko bazikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabahaye icyayi, uruganda rugitunganya na SACCOs babitsamo ayo babonye bakareka gukomeza kuyararana  n’ubwoba bw’abaza kubatera bayabatwara,banashobora kuyabatwarana n’ubuzima bwabo. Bakaba banashobora kuguza bagatekereza ibiramba,ari yo mpamvu ngo n’ubucuruzi bwahateye imbere.

Cishamake Pélina wo mu mudugudu wa Rubyiruko,akagari ka Rushyarara,umurenge wa Karambi,wubatsemo uru ruganda,ibiro bya COTHEGA , ukanagira igice kinini cy’ubu buhinzi, avuga ko imibereho yabo ya mbere y’icyayi n’iy’ubu itandukanye cyane.

Cishamake Pélina yishimira ko abana be 3 barangije kaminuza barihiwe n’icyayi

Ati: “Nta na kimwe gishingirwaho mu iterambere twagiraga,ibyo tuvuga ni ukuri,si amakabyankuru. Nta kinyabiziga na kimwe cyageraga ino kuko nta n’umuhanda uhagera twagiraga. Kubera ubukene,twahingaga tudafumbira,ntitweze kuko nkanjye nahingaga ibigori ngasarura imisigati y’abana gusa. Nta na kimwe nari gukuraho nibura amafaranga 50.000.’’

Avuga n’uwahingaga kawa akaba yagira ayo abona zeze,umunsi w’ubwoba buruta ubundi ni uwo yabaga yazigurishijeho,kubera kubura aho ayabitsa,umutima wararaga udiha,n’imbeba yakoma akagira ngo ni abaciye urugi baza kuyatwara. Ngo byatumaga mu byo batekereza iterambere ritazamo kuko ntaho bari guhera.

Ati: “Inzu twabagamo zabaga ziteye agahinda, nta mwana ugana ishuri, nta wambara inkweto, nta suku, nta mazi,nta masharazi,mbese twibaza iherezo  ryacu rikatuyobera.’’

Barashimira Perezida Kagame wabahinduriye ubuzima

Yemeza ko iherezo ry’ibyo bihe by’umwijima ryabaye ubuhinzi bw’icyayi. Nubwo ngo bakibutangira batabyumvaga kuko ari bwo bwa mbere bari bakibonye, banagihinga banahawe inguzanyo na BRD, cyakwera bakabura uruganda bagishoraho, aho bakijyanaga mu rwa Gisovu,Karongi, hakagerayo mbarwa ikindi cyahiriye mu nzira.

Amafaranga 70 bahawe ku kilo hakavaho iyo nguzanyo n’ibindi,umuhinzi agacyura amafaranga 40,na yo ngo babonaga ari menshi kuko mbere batayabonaga.

Avuga ko yihereyeho,akareba na bagenzi be uko yari abazi mbere, nta cyamubuza gushimira perezida Kagame.

Ati: “Ibi byose ni we. Nkanjye icyayi cyandihiriye abana barimo 3 barangije kaminuza,ubu bafite imirimo. Twavuye mu kazu k’imfunganwa ubu turi mu yo n’uhageze abona impinduka. Mu gihe ntabonaga ifumbire,ubu mfite inka,ndafumbira neza. Igihe cyose dushaka amafaranga tugana SACCO yacu y’abahinzi b’icyayi, na Karambi Vision SACCO, tukayafata tugatekereza ibifatika.’’

Bizimana Pascal w’imyaka 45, wo mu mudugudu wa Cyankuba, akagari ka Kagarama,umurenge wa Karambi, wari utunzwe no guca inshuro, ubu ari mu bworozi bw’ibimasa, yahinduye inzu abamo, nta wo mu muryango we urwara ngo abunze imitima, abana ntawe ujya kwiga imbokoboko,n’ibindi avuga yishimira.

Bizimana Pascal uvuga ko yavaga inshuro yishimira ko Na we atanga imirimo kubera icyayi

Ati: “Ntindijwe gusa n’itariki y’amatora ngo nongere nitorere perezida Kagame wampinduriye ubuzima. Nahingaga agasambu gato ntabonagamo umusaruro kubera kutagafumbira,uyu munsi ndafumbira nkanasagura iyo ngurisha kubera imiyoborere myiza. Ubuhinzi bw’icyayi rwose bwaradusirimuye si amagambo!’’

Umuyobozi w’iyi koperative,Mukantagungira Jeannette ashimangira ibyo bavuga,akavuga ko batazibagera bibagirwa aho perezida Kagame yabakuye. Ati: “Ni umuyobozi ureba kure. Aha hari habi cyane none reba uburyo adusirimuye. Twari dufite ikibazo cy’inyungu ku bukererewe z’arenga 365.000.000 ku nguzanyo ya BRD azidukuriraho,ubu turayishyura neza. ‘’

Akomeza avuga ko kubaha uruganda ari byo byabazamuri cyane ibyishimo kuko umusaruro wabo utagipfa ubusa. Inyungu y’amafaranga 5% bahabwa ku yo uruganda rwunguka atuma bagura imodoka itwara icyayi,bakora imihanda n’ibindi.

Umuyobozi wa COTHEGA,Mukantagungira Jeannette avuga ko impinduka zose zigaragara mu iterambere ryabo bazikesha perezida Kagame

Byakubitiraho n’igiciro cy’icyayi cyazamutse,aho  batangiranye amafaranga 70 ku kilo cy’amababi mabisi,ubu  bageze kuri 505, umuhinzi agacyura amafaranga hafi 300 havuyemo iyo nguzanyo n’ibindi, akavuga ko adashidikanya ko bari ahashimishije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi,Hagabimfura Pascal, avuga ko ahareye uburyo santere z’ubucuruzi zahinduye isura,zikaniyongera,imiturire ikarushaho kuba myiza, isuku ku mubiri no ku myambaro ikarushaho, amafaranga akinjira mu murenge ari menshi kubera n’uruganda,na we ashimangira ibyo bavuga.

Ati: “Niba abaturage barenga 4000 buri gitondo bajya ku kazi ko mu cyayi,hakaba n’abafite imirimo ku bandi bitewe na cyo, mituweli tukaza mu myanya ya mbere mu karere, hari SACCOs 2 babitsamo bakanafata inguzanyo bagakora imishinga ibyara inyungu, n’ibindi  impinduka zirahari,zirigaragaza.Icyo tubasaba ni ugukomereza aho.’’

COTHEGA ifite abanyamuryango2010, bahinga ku buso bwa hegitari zirenga 940, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare,Gasarabwe Jean Damascène,  mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango bayo, yabamenyesheje ko icyayi cyabo kiri ku rwego rushimishije cyane mu ruhando mpuzamahanga mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, abasaba cyane cyane kongera ubwiza bwacyo kugira ngo kirusheho kubatumbagiza mu iterambere.

Iyi misozi yose yambaye icyayi mbere ntabwo cyaheraga ubu hakaba bambaye icyayi

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top