REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abarobyi barashimira perezida Kagame ibyo amaze kubagezaho

Abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke  baravuga ko kwitabwaho  byihariye,bagaterwa inkunga na Leta ku buryo bufatika,byanogeje umwuga wabo,amafi n’isambaza birushaho kuboneka ku bwinshi, impinduka mu iterambere zirigaragaza, byose bakavuga ko babikesha perezida Kagame.

Kareremba batewemo inkunga na Leta zatumye amafi muri aka karere abonekera igihe cyose akenerewe. Mbere ngo ntibyabagaho

Mu kiganiro Rebero.co.rw yagiranye n’umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka karere, Ndagijimana Elias yavuze ko muri bo, abahoze bakorera abandi uyu munsi bahindutse abakoresha, ko ivugurura mu burobyi bugakorwa kinyamwuga byahinduye imibereho bifatika mu miryango y’abarobyi,bitandunye na kera.

Ati: “Kera baravugaga ngo’ Nta nzu yarobye’ byashakaga kuvuga ko nta warobye ugira icyo wigezaho. Uyu munsi iyo uvuze ko uri umurobyi aho ubivugiye hose urubahwa. Nta muyobozi wegeraga abarobyi ngo bungurane ibitekerezo. Uyu munsi Meya w’akarere n’abayobozi bandi barimo n’abo ku rwego rw’igihugu baraza tukaganira, tukungurana ibitekerezo byo kunoza uyu mwuga. Iyo ataba perezida Kagame ntibyari gushoboka”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke Ndagijimana Elias avuga ko inkunga bahawe na Leta zabahinduriye ubuzima

Ashima inkunga zinyuranye bahawe na Leta mu rwego rwo kunoza uburobyi, zirimo kareremba 21 z’agaciro ka miliyoni 42 zahawe ihuriro,amakipe 5 y’uburobyi y’agaciro ka 25.000.000 yahawe amakoperative 5,andi makoperative 2 ahabwa ibyerekezo bya miliyoni 8,byose babihabwa mu myaka ya 2022 na 2023,n’izindi nkunga bahawe batabura gushimira umukuru w’igihugu.

Ati: “Iyi myaka 2 Leta yatwitayeho bifatika cyane, bizamura imibereho yacu. Abarobyi turishimye, turahangana na ba rushimusi bari barigize ibitangaza, dukoresha abakoze barenga 1000 biganjemo urubyiruko.Ntitukibunza imitima iyo uburobyi mu kivu buhagaze kuko amafi muri kareremba aba aboneka ku bwinshi. Muri make ntitwabona uburyo dushima perezida Kagame wahinduye isura y’uburobyi n’umurobyi ubwe muri Nyamasheke”.

Mukeshimana Alphonsine wo mu murenge wa Kagano,avuga ko ari umuhamya ,mwiza w’impinduka ku murobyi. Ko umugabo we bamaranye imyaka 8 yose arobera abandi, uyu munsi indi myaka 10 bayimaranye ari umukoresha,afite ikipe ye,ku kwezi  na we afite abamutegerezaho umushahara nk’uko yawutegerezaga mbere ku bandi.

Mukeshimana Alphonsine yimishimira ko umugabo we yavuye ku kurobera abandi Ubu akaba na we akoresha abakozi ahemba

Ati: “Umbonye ku mubiri,ukagera iwanjye, n’aho umugabo wanjye arobera ubona impinduka. Uwakoreraga abandi barobyi uyu munsi afite ikipe ye y’uburobyi yaguze 1.400.000 zigihendutse kuko ayo yakoreye yayakoresheje neza amugeza aho. Twubatse inzu y’agacurama y’amabati 100 mu kibanza twiguriye, abana bariga neza, ntawe urwara ngo ahangayike,mbese duhagaze neza”.

Ashima ko n’abagore b’abarobyi batezwa imbere n’uyu mwuga. Ati: “Aroba isambaza n’amafi nkabicuruza inyungu ikaba nyinshi. Mu ihuriro ry’amakoprative y’abarobyi n’abagore dufitemo ijambo rikomeye kuko nkanjye nkunda kuba mu buyobozi. Byose ntitwari kubigeraho iyo tutagira perezida Kagame”.

Mbonyimana Aloys wo mu murenge wa Bushenge,avuga ko bakirobera mu kajagari, badafite amakoperative babarizwamo ntacyo bageragaho.Ubu ngo bateye imbere.

Mbonyimana Aloys avuga ko kuba afite inyubako y’ubucuruzi na moto agendaho yiguriye bitikoze, byavuye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame

Ati: “Twavuye ku burobyi buciriritse tujya mu iterambere. Nkanjye mu myaka 25 mbumazemo,mfite inyubako y’ubucuruzi mu murenge wa Bushenge. Mfite moto yanjye ngendaho, abana banjye biga nta ntugunda y’aho amafaranga ava,n’ibindi. Byose byavuye ku miyoborere myiza n’umutekano dukesha perezida Kagame”.

Akarere ka Nyamasheke kabarizwamo abarobyi  barenga 1600,barimo 350 bari mu makoperative 7 agize ihuriro ryabo,nk’uko bivugwa n’umuyobozi wabo Ndagijimana Elias. Uretse abo bakoresha mu burobyi,banakoresha abakozi benshi mu nyungu zibuvamo,buri wese ku giti cye, akavuga ko mu miyoborere myiza,mu myaka iri imbere ibyo babona ubu bizikuba inshuro nyinshi.

Aba barobyi bavuga ko basezereye imirobere y’akajagari bakinjira mu ya kinyamwuga

Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’amakoperative,Sebuhoro Claver,na we yemeza izi mpinduka mu iterambere,akabasaba gukomeza kuroba kinyamwuga, barwanya ba rushimusi bangiza utwana tw’isambaza, bakanarushaho guteza imbere ubworozi bw’amafi,aka karere kakikungahaza birushijeho ku mafi n’ibiyakomokaho.

Abayobozi mu ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko mu miyoborere myiza igihugu gifite bazarushaho gutera imbere

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top