REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Amizero SACCO imbarutso y’iterambere rirambye ry’abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko aho baboneye SACCO yabo’ Amizero SACCO’ baciye ukubiri no kubunza imitima y’aho bakura amafaranga bikenuza,bagashimira perezida Kagame wabateje iyi ntambwe idasubira inyuma.

Iyi nyubako bishatsemo iri mu byo bishimira cyane

Babitangarije Rebero.co.rw,mu kiganiro bagiranye,aho nk’abatangiye kugihinga mu myaka ya kera, bagaragaza ko kwiteza imbere byari bigoye cyane,kuko uretse no kuba barabonaga udufaranga tw’inticantikize bakigurishije, n’utwo babonye nta cyo twabamariraga,kuko ubwoba bwo kudutsindwa hejuru n’abajura bwatumaga baturya nabi.

Nyiransabimana Xaverine,umaze imyaka irenga 40 agihinga,ati: “N’utwo duke twabonaga twaturyaga nabi  kubera kubura aho kutubitsa,nta n’umwana twari kurihira ishuri. Rwose mbere y’uko twishingira SACCO yacu nk’abahinzi b’icyayi, ntawe nigeze numva cyateje imbere nk’ubu.’’

Avuga ko mbere byaterwaga n’uko ubuyobozi bw’igihugu bwariho butari bwitaye ku muhinzi w’icyayi nk’uko bikorwa ubu na perezida Kagame.

Nyiransabimana Xavérine avuga ko mbere yo kubona iki kigo cy’imari ntacyo amafaranga babonaga yabamariraga

Ati: “Uku ubona dukeye, ubonye  inka akagana  Amizero SACCO bakamuha amafaranga akarara ayiguze, ubonye umurima ntumucike, umwana uri ku ishuri ntabunze imitima ngo arirukanwa, mituweli ntibe ikibazo, ntibayhozeho,byazanywe n’imiyoborere myiza ya perezida Kagame. Ntacyo atadukoreye pe! ‘’

Avuga ko nk’ubu ashaka gufata inguzanyo akongera ubuso bw’icyayi. Arayizeye si nka kera yabaga yibaza aho azakura amafaranga yo kubikora kandi ahinga.

Ati: “Nta minsi bizamara ninyakenera. SACCO yacu idufatiye runini cyane. Turanashimira abakozi bayo serivisi nziza baduha iyo tugiyeyo, nta kudutinza no kudukoza hirya no hino,kuko bazi ko SAACO ari iyacu,tuyifiteho ijambo rikomeye.’’

Subukino Jean Damascène uri mu bayishinze,avuga ko bamaze kubona ko amafaranga yabo abapfira ubusa,mu 1999 bashinze ikigega cy’ingoboka bifashishaga babitsa bakanagurizanya, buhoro buhoro ibyo bivaho,kugeza ubwo bageze ku rwego rwo kwishingira SACCO, ibanza gukorera mu nyubako y’ntizanyo,ubu bifitiye iyabo,y’agaciro ka 36.000.000.

Subukino Jean Damascène yishimira iterambere bagezeho bakesha kwizigamira

Ati: “Intambwe twateye irashimishije,iranarambye kuko ,mu rwego rwo kwigira twavuye mu nyubako y’intizanyo,twayubakira iyacu, ni yo duhererwamo serivisi. Ikoranabuhanga twarigezemo,amafaranga y’icyayi  turayabona ku matelefoni yacu tutiriwe tujya kuyareba kuri SACCO. Ugize ikibazo,hari inguzanyo ya ‘Ndizewe muhinzi’ ihita imugoboka,kimwe n’zindi nguzanyo, mbese muri make turatengamaye kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame”.

Umuyobozi wayo Uzayisenga Claudine avuga ko bavuga ukuri,kuko urebye imibereho abanyamuryango babo bagera ku 3500 barimo, aho nta n’umwe udafite ubushobozi bwo kurihira umwana kaminuza kubera inyungu bakura mu cyayi na SACCO yabo,byatumye n’abadahinga icyayi bayigana kubera inyungu bayibonamo. Akabizeza ko hari n’izindi nguzanyo batekereza bazajya babaha zizarushaho kubihutishiriza iterambere.

Ati: “Turashimira cyane perezida Kagame watekereje ko abahinzi b’icyayi bakwigirira SACCO yabo bwite. Natwe abashoboye kwiga kaminuza ni ukubera yo, twaraguzaga tukiga,tukishyura bikagenda neza.’’

Yunzemo ati: “Twatangiye inguzanyo itarenga amafaranga 15.000 ubu iragera kuri 6.000.000. Umunyamuryango ushaka kwagura ubuhinzi bw’icyayi ashobora gufata 3.000.000 cyangwa 4.000.000. Inguzanyo ya ‘Ndizewe muhinzi na yo irabafasha bigaragara.’’

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi muri Rusizi na Nyamasheke (UCOTHEI),Habiyaremye Etienne  avuga ko kwishyiriraho SACCO ku bahinzi b’icyayi ari intambwe ikomeye cyane mu iterambere rirambye, kuko hari byinshi bungukiramo kurusha amakoperative atagira ibigo by’imari yihariye.

Abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe bafite,cyane cyane ko banashimirwa kwishyura neza,kuko ubukerererwe butarenga 1,5% mu gihe BNR ivuga ko butagombye kurenga 5%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busehkeri iyi SACCO yubatsemo, Nsengiyumva Zablon na we yabasabye gukomeza tugekereza imishinga yagutse bakora, bagafata inguzanyo bakayikora, abonetse akabagirira akandi kamaro,bakajya banihutira kwishyura nk’uko babisanganywe kugira ngo agere kuri benshi.

Abayobozi batandikanye baganira n’abo banyamuryango uburyo bwo gukomeza kwiteza imbere

Abanyamuryango b’ Amizero SACCO barishira intambwe batera mu iterambere

Gitifu w’umurenge wa Bushekeri Nsengiyumva Zablon avuga ko iyo abaturage babonye amahirwe nk’ayo icya mbere baba bagomba gukora ari ukuyabyaza umusaruro ufatika

Habiyaremye Etienne umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi Rusizi na Nyamasheke abasaba kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe bahawe n’umukuru w’igihugu

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top