REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Imyaka 30 y’imiyoborere myiza mu mboni za COOPTHE Shagasha

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha bagihinga mu mirenge ya kungu,Giheke,Kamembe,Mururu na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi na Ruharambuga muri Nyamasheke, baravuga ko muri iyi myaka 30 y’imiyoborere myiza y’igihugu, ari bwo basubijwe icyayi cyabo,kuko mbere batakibonaga nk’icyabo, ntacyo cyari kibamariye.

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha basanga mu miyoborere myiza bazarushaho gutumbagira mu iterambere

Mu kiganiro na Rebero.co.rw, umuyobozi wa COOPTHE Shagasha Kayigire Vincent,yavuze ko nubwo iyi koperative iri mu makoperative y’icyayi yashinzwe mbere mu gihugu kuko yashinzwe mu 1969, kugera mu 1994 igihugu kibohorwa,abana bumvaga ababyeyi babo bavuga ko icyayi bacagaho gihinze ari icyabo ariko ntibabone ifaranga na rimwe rigiturutseho ryinjira iwabo,bakibaza ibyo ari byo bikabayobera.

Ati: “Icya mbere dushimira cyane perezida Kagame,ni uko ubu tubona amafaranga ku cyayi  ababyeyi bacu bavunikiye,batigeze babona mbere y’uko igihugu kibohorwa. Ubu umuhinzi w’icyayi muri COOPTHE Shagasha buri kwezi abona amafaranga agikomokaho kandi aragenda yiyongera uko igiciro cyacyo cyiyongera. Ayo mahirwe bamwe mu bavunitse bagihinga ntibayabonye,kuko uruganda n’icyayi byose byari mu maboko ya Leta,ntibyari mu y’abaturage. Byageze mu y’abaturage mu 1999.’’

Avuga ko kuba nta cyo umuturage yinjizaga giturutse mu cyayi, na koperative yabo yasaga n’iriho ku izina gusa,nta muturage uyiyumvamo. Ko ibyishimo byabo nk’abahinzi b’icyayi b’iyi koperative byatangiye mu 1999, Leta ibahaye uburenganzira ku cyayi cyabo n’amafaranga agikomokaho batangira kuyabona,muri 2009 bahabwa icyemezo cy’ubuzima gatozi.

Umuyobozi wa COOPTHE Shagasha Kayigire Vincent avuga ko kuba mu myaka mike bazegukana uruganda rw’icyayi rwa Shagasha biri mu bibereka ko imbere ari heza kurushaho

Icyo gihe ngo bahabwaga amafaranga make,rimwe mu mwaka,na bwo agahabwa uwagiye gukoramo imibyizi 150 ku mwaka. Abari bakuze cyane,badafite imbaraga cyangwa  abana bayibakorera ntibayabone. Ibyo biza kuvaho, ubu, buri muhinzi wese amafaranga y’icyayi aramugeraho buri kwezi, akiteza imbere.

Ikindi bashimira cyane perezida Kagame n’imiyoborere myiza arangaje imbere,ni imigabane yabahaye mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, aho  bafite 20%, Thé Villageois UMACYAGI ikagira 10%, kandi kuko bafitanye amasezerano n’umushoramari ko nibamara kumwishyura ayo yashoyemo yose, uruganda bazarwegukana.

Ati: “Tugeze kuri 75%, twe na Thé villageois UMACYAGI twishyura. Mu myaka 3 iri imbere,dushobora kuzaba twarwegukanye. Kwegukana uruganda rw’arenga 6.000.000 z’amadolari ku bahinzi b’icyayi,bivuze byinshi cyane tutagira undi dushimira uretse perezida Kagame,kuko azajya avamo hafi ya yose azajya aba ari ayacu nk’abahinzi.’’

Gitifu Hategekimana Claver abasaba gukomeza imbaraga mu guharanira ubwinshi n’ubwiza bunoze bw’icyayi

Ikindi bishimira ni uburyo igiciro cy’icyayi cyazamutse, kuba abahinzi bifitiye SACCO yabo bashobora kuguzamo ayo bashaka atarenga 7.000.000, mu gihe mbere nta n’uwabitsaga, uyu munsi hakaba nta mwana w’umuhinzi w’icyayi  wabura kwiga kugeza muri kaminuza, ejo heza  na mituweli bitakiri ikibazo, byose bavuga ko babikesha umutekano n’imiyoborere myiza igihugu kirimo muri iyi myaka 30.

Banishimira ko,mu rwego rwo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro,batangiye kuvugurura icyayi bahinga igishya,gitanga umusaruro mwinshi,aho buri mwaka barandura igishahje bagatera igishya nibura kuri hegitari 16. Mu myaka 4 nibaba bateye nibura kuri hegitari 70 bizaba bimeze neza.

Bakazakomeza buhoro buhoro, hegitari 525 bafite zose bakazazitera icyayi kigezweho gusa, gishobora gutanga toni 12 kuri hegitari,mu gihe ubu batarenza toni 8 kuri hegitari. Icyo gihe ngo bazaba bashobora kubona amafaranga menshi cyane azabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Mukakabera Solange,avuga ko yishimira ijambo umugore afite mu cyayi. Ati: “Twakuze twumva ngo ababyeyi bacu bahinze icyayi ariko ntacyo twabonaga bakuramo ngo batuzanire. Imyaka hafi 25 maze nkurikirana icyayi umunsi ku wundi, abavandimwe banjye 5 bose barihiwe na cyo kaminuza. Simpezwa ku nyungu igiturukaho ngo ni uko ndi umugore. Ibyo byose iyo hatabaho imiyoborere myiza tuba tukiri mu gahinda nk’ak’ababyeyi bacu bakivunikiye ntikibatunge.’’

Twagirayezu Boniface avuga ko kuba baratangiye gusazura icyayi cyabo bibaha icyizere cy’umusaruro mwiza kandi mwinshi mu myaka iri imbere

Twagirayezu Boniface umaze imyaka irenga 35 mu buhinzi bw’icyayi,avuga ko  mu miyoborere myiza ari bwo bahawe agaciro nk’abahinzi b’icyayi. Byabateye kucyitaho,uyu munsi,hamwe n’icyo yitereye ntashobora kujya munsi y’amafaranga 400.000 buri kwezi,yakuyemo ayo ahemba abakozi be 12 akoresha.

Ati: “Iyo hatabaho iyi miyoborere simba ndi umukoresha. Dufite SACCO yacu tubitsamo ushatse kugura inka,umurima,kujyana umwana mu ishuri ry’icyerekezo cyangwa kugura inyubako kuri santere y’ubucuruzi runaka,nta nzitizi agira. Imiyoborere myiza turakayihorana.’’

COOPTHE Shagasha igizwe n’abanyamuryango 834. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke ibiro byayo n’uruganda rwacyo byubatsemo, Hategekimana Claver, abasaba gukomeza muri iyo nzira, barushaho kucyitaho mu bwiza no mu bwinshi,kugira ngo mu myaka 5 iri imbere bazabe bashima byinshi birushijeho,bakuye mu kwigira kwabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top