REBERO

Advertise Here!

Cyril Ramaphosa nyuma yo kuganira na Paul Kagame hari ibyo azahindura ku mubano w’U Rwanda na Afurika Y’Epfo

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ku butumire by’u Rwanda yitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yuko asubira mu gihugu cye ko hari ibyo bagiye guhindura.

Yavuze ko yakiriye ubutumire bwa mugenzi we kugira ngo aze kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jnoside yakorewe abatutsi, ariko aya mahano aba twayoborwaga na Muzee Mandera watabarutse ntacyo twakoze kugira ngo dufashe abanyarwanda bicwaga kuko natwe twarimo kurwana no guca ironda ruhu ryari mu gihugu cyacu.

Nyuma yibyabaye mu Rwanda twafunguye imiryango yo kugira ngo bamwe mu banyeshuri baze gukomereza amashuri mu gihugu cyacu, bityo ubu bamwe mu babashije kwiga mu mashuri iwacu ubu ni abayobozi muri iki gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yakomeje avuga ko umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi ugomba gukomeza kugira ngo ubuhahirane burusheho kugenda neza.

Agira ati: “Nyuma y’imyaka itari mike hari ibitaragenze neza ariko bigomba guhinduka, nyuma yuko twraye tuganiriye turagomba kugira ibyo duhindura ku mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane ko twaganiriye ku bibera mu burasirazuba bwa DRC kandi hagomba kugaruka amahoro ariko akaboneka binyuze mu biganiro”.

Yakomeje avuga ko kugarura amahoro muri kiriya gice bigomba kunyura mu biganiro mu nzira ya politiki, ntabwo igihugu cye cyatangiza ubundi buryo, ahubwo ngo nk’abanyamuryango ba SADC bazakurikiza amasezerano yasinnywe ya Luanda na Nairobi kugira ngo bagere ku ntego kuko ikigenderewe ari amahoro arambye.

Abaturage ba DRC mu burasirazuba bakeneye amahoro ndetse n’abanyarwanda bakeneye amahoro ibyo byose rero ntabwo byagerwa bitavuye mu biganiro bya Politiki aho kujya mu mirwano, gusa ubu byinshi mvuye mu Rwanda nabisobanukiwe kuko naganiriye na benshi mu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30.

Ramaphosa nyuma y’iki kiganiro, yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki”, asobanura ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, uzatanga umusanzu wawo kugira ngo amahoro aboneke.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top