REBERO

Advertise Here!

Mu ncamake iby’ingenzi byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka ku nshuro ya 30

Mu ijambo rya Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagejeje kuba Nyacyubahiro bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi yibanze ku ruhare mpuzamahanga rwatumye Jenoside ishoboka, na n’ubu hakaba hagikwiye impinduka mu ikumirwa rya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

Iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni bashoboraga gukizwa na za Leta z’ibindi bihugu. Umuryango w’Abibumbye wemeje iyi mibare iteye ubwoba mu cyemezo 2150 cyo ku ya 16 Mata 2014: “Hariho ibimenyetso byinshi byerekana ko ibikorwa bya Jenoside byakorewe ubwoko bw’Abatutsi; abantu barenga miliyoni barishwe muri iyo Jenoside, kandi hari impungenge ziterwa n’ihakana iryo ari ryo ryose riterwa n’iyo Jenoside”.

 Ku itariki ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe Iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, iyobowe na Ketumile MASIRE wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti: “Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano muri icyo gihe, kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake”.

 Ku itariki 15 Ukuboza 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iyobowe na Ingvar CARLSSON wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suwede, yasohoye raporo nk’iyi igira iti: “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye niyo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira ndetse no guhagarika Jenoside mu Rwanda.” Loni n’ibihugu biyigize byari bifite amakuru yose ahagije.

Ku itariki ya 11 Kanama 1993, Komisiyo yayo y’Uburenganzira bwa Muntu yasohoye raporo y’iperereza aho yanzuraga igira iti: “Abaturage b’Abatutsi ni bo bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, abayobozi bari ku butegetsi bafatanyije n’imitwe yitwara gisirikare.Umubare munini wabahigwaga ni Abatutsi baziraga ubwoko bwabo. Ubu bwicanyi buragaragaza neza ikibazo cya Jenoside”.

Tariki ya 18 Gicurasi 1994, intumwa za guverinoma yakoze Jenoside ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bicamumpaka Jérôme n’umuyobozi w’ishyaka ry’abahezanguni rya CDR, Barayagwiza Jean Bosco, bicaye mu Kanama Gashinzwe Umutekano, bitabira ibiganiro mpaka, aho bashinjaga FPR kuba yarakoreye Jenoside ubwoko bw’Abahutu. Ingaruka z’izo mpaka ni uko mu cyemezo cyo ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, ikoreshwa ry’ijambo “Jenoside” ritemewe.

Habayeho gutegereza kugeza ku itariki ya 8 Kamena 1994 aho Loni yarikoresheje mu buryo bwo kwigengesera, aho bakoreshaga imvugo ivuga “Ibikorwa bya Jenoside”. Hagati aho, Zaïre yemereye guverinoma y’abajenosidere kwifashisha intwaro zaguzwe binyuze mu bihugu bitandukanye ndetse n’abacuruzi ba magendu z’intwaro.

Tariki ya 22 Kamena 1994, Loni, ishyizwe ku gitutu na Leta y’ Ubufaransa, yemeje Operation Turquoise yafashije abajenosideri kwimukira muri Zaïre. Muri Nyakanga 1994, Leta y’abajenosideri yaratsinzwe.

Tariki 30 Ukwakira 1994, bashinze guverinoma ikorera mu buhungiro iyobowe na perezida na Minisitiri we w’Intebe boyoboye ubwicanyi, hashyirwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zari zimaze gukora Jenoside. Minisitiri w’Ingabo yabaye Koloneri Gasake Athanase ari nawe wari Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu yo guha Intwaro Abaturage Basanzwe mu gihe Jenoside yakorwaga. Uwari umwungirije yari Koloneri Bagosora ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside.

Tariki 3 Mata 1995, bashinze ishyaka rya politiki bise RDR, ryari rishingiye ku ngengabitekerezo y’ivanguramoko no guhakana Jenoside bari bamaze gukora. Muri make, ubuyobozi bw’abajenosideri bwimukiye mu cyahoze ari Zaïre, ari nabwo bwaje kubyara FDLR twumva na n’uyu munsi.

Imyanzuro myinshi y’Umuryango Mpuzamahanga isaba ko umutwe wa FDLR useswa ndetse abawugize bagashyikirizwa ubutabera ntacyo yatanze. Natanga ingero: Umwanzuro 2150 w’Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo ku itariki 16 Mata 2014 usaba ko ibihugu byose ku isi “gukura isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gukora iperereza ku byabaye, gukurikirana cyangwa gusubiza mu gihugu baturukamo abakoze Jenoside bacitse ubutabera baba muri ibyo bihugu, harimo n’abayobozi ba FDLR, no kwamagana batizigamye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 10 Mutarama 2005, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabaye ku nshuro ya 23 yabereye i Libreville, Umuryango Wunze Ubumwe w’Afurika watoye umwanzuro umeze nk’uw’Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cya FDLR.

Ku itariki ya 14 Gicurasi 2008 no ku ya 8 Ukuboza 2010, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi nawo wafashe umwanzuro nk’uwo. Mu mwaka wa 2015, Igihugu cy’Ubudage cyakoze igikorwa cy’ingenzi ubwo cyafataga, kikanacira imanza abayobozi bakuru ba politiki ba FDLR, Murwanashyaka Ignace na Musoni Straton. Musoni we yagaruwe mu Rwanda mu mwaka wa 2022 arangije igihano cye, ubu abayeho neza mu gihugu cye. Murwanashyaka yapfiriye muri gereza mu mwaka wa 2019. Ububiligi bwohereje Major Ntuyahaga muri 2018 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 azira gukora Jenoside. 2/3 Ibihugu bikijijinganya kwohereza mu Rwanda abahamwe n’icyaha cya Jenoside barangije ibihano byabo bari bakwiye kurebera ku ngero maze kuvuga hejuru.

Tukiri kuri iyo ngingo, Abanyarwanda bakwumva bate ko umurambo wa Koloneri Simba Aloys wakatiwe imyaka 25 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, wajyanwe rwihishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 30 Nyakanga 2023?

Abanyarwanda bakwakira bate ko abarwanyi ba FDLR bafashwe bagacirwa urubanza n’Ubutabera bw’u Rwanda, bazira kwica ba mukerarugendo 8 baturutse mu bihugu by’i Burengerazuba mu ishyamba rya Rwindi riri muri Uganda tariki ya 1 Werurwe 1999, bashyikirijwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma bakajyanwa gutuzwa nta nkomyi muri Australie nta rundi rubanza?

Mu Kwezi k’Ugushyingo 1994, mu gihe hari impaka mu muryango w’Abibumbye ku ishingwa ry’Urukiko Mpanabyaha, Ambassaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Tcheque, yagaragaje byihutirwaga kwohereza Umutwe w’Ingabo zishinzwe gufata abajenosideri no kubohereza mu gihugu cyabo. Nta wigeze amwumva.

Nyuma y’imyaka 30, abo bajenosideri bakomeje ubwicanyi. Ubu turabona kwirengagiza nkana nk’uko twabonye hagati y’umwaka wa 1990 na 1994. Ese dutegereze urupfu rw’abandi bantu miliyoni mbere y’uko hagira igikorwa? Ni igisebo twifuza ko iki gikorwa cyo Kwibuka cyakuraho.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top