REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Serivisi nziza mu nyubako icyeye,ishema rya SACCO Tea Shagasha

Kimwe mu bikomeye abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha,mu karere ka Rusizi bavuga ko batojwe na perezida Kagame ni umuco wo kwigira no kwihesha agaciro,bagaragaje umwaka ushize ubwo biyuzurizaga inyubako yabo bavuga ko ibahesha ishema,yabatweye arenga 76.000.000,basezerera guhererwa serivisi mu mfunganwa.

Bavuga ko iyi nyubako yabarinze kongera kunyagirirwa hanze baje gushaka serivisi

Ni igikorwa buri munyamuryango wese yishimiye nk’uko bisobanurwa na bamwe muri bo,bavuga ko cyashyize iherezo ku myaka 8 bari bamaze bakodesha akazu gato,  kahererwagamo serivisi abatarenga 15, mu gihe habaga haje kubitsa cyangwa guhembwa abahinzi b’icyayi barenga 500,imvura n’izuba ikije ntikibarenge,bakabitega ibitugu kuko nta kundi bari kubigenza.

Nduwayezu Marie yemeza ko ari umwe mu bashimishijwe bikomeye n’uyu muhigo besheje,bituma umuhinzi wa COOPTHE Shagasha n’uwa Thé villageois UMACYAGI iyo bahageze bumva umusanzu wabo mu kuyubaka ari ishema ryabo.

Ati: “Iyo ntekereje  uburyo mbere twahabwaga serivisi tubyigana,abandi bari hanze,imvura cyangwa izuba ikije kibashiriraho, nanareba uburyo iyi nyubako yacu nshya,abarenga 100 binjiramo icyarimwe bagahabwa serivisi batikanga imvura,imbeho n’izuba,  n’uri hanze akabona aho yugama,bintera gushimira cyane perezida Kagame wadutoje kwigira no kwihesha agaciro.’’

Nduwayezu Marie na Nsengumuremyi Venuste bishimira ko batagihererwa serivisi mu mfunganwa

Avuga ko icyo gihe n’abo banyagirwaga cyangwa izuba rikabakubitira hanze bategereje amafaranga, babaga bahagaze,nta wabonye aho yicara kuko nta ntebe zahabaga, kandi abenshi muri bo ari abo mu myaka ikuze.

Ubu ngo baba bicaye neza,baganira,bungurana ibitekerezo, kuko banageze ku ikoranabuhanga, haba haje  bake,abandi bashobora guherwa amafaranga ku matelefoni yabo cyangwa ku bayatanga( Agents).

Anavuga ko atazibagirwa uburyo mbere bahemberwaga mu ntoki ku mahangari,aho ubahemba yazaga na moto n’ibifurumba by’amafaranga ngo aje kubahemba,akirirwa ayazengurukana aho abahinzi bari hose.

Ati: “Byari bifite ingaruka zikomeye cyane kuko amafaranga yacu yabaga ari mu manegeka, bashobora kuyamwiba bakaba banayamwiciraho. Ibyo byabaye amateka kubera iterambere ryihuse tugezwaho na perezida Kagame”.

Nsengumurremyi Venuste utuye mu murenge wa Nyakarenzo,ati: “Nta kibi nko kuzererana amafaranga wahembwe, ufite impungenge zo kuyageza mu rugo, unyura ku kabari ukarabya indimi, wagera mu rugo ugatangira kuyatekerereza ibyo utigeze utekereza mbere ushaka ko akuvaho, ntube waguza kuko ntaho wayabikije. Ubu ibibazo nk’ibyo ntitukibyibaza kubera perezida Kagame.’’

Bombi bavuga ko imbaraga bakoresheje bigeza kuri iyi nyubako biteze kuzikuba inshuro nyinshi igihe cyose bazaba bari kumwe na perezida Kagame,kuko umutekano w’amafaranga yabo wizewe, binatuma  n’imitekerereze yo kuyakoresha itekana.

Umuyobozi w’iki kigo cy’imari Ntihinyurwa Emmanuel avuga ko iyi nyubako  yatwaye imbaraga zikomeye abanyamuryango barenga 8700 bacyo, bakesha izamuka ry’igiciro cy’icyayi, ko ibitekerezo bakura mu mpanuro bahabwa n’umukuru w’igihugu ari byo bagendeyeho, bigeza ku gikorwa bose bareba bakishima.

Umuyobozi wa SACCO Tea Shagasha Ntihinyurwa Emmanuel avuga ko impanuro za perezida Kagame ari zo zabayoboye mu kwigeza ku gikorwa nk’iki bose bishimiye

Ati: “Ni inyubako iduteye ubwuzu rwose,irimo ikoranabuhanga, abakozi bazi icyo bakora n’umunyamuryango ageramo akumva icyakozwe ari cyo cyari gikwiriye akumva nta wayangiza areba. Umunyamuryango ushaka inguzanyo ayibona neza bitewe n’iyo akeneye,akanayihererwa aho yishimiye.’’

Avuga ko bimirije imbere gukomeza kunoza serivisi, guhanga udushya bareba buri gihe ikibereye abanyamuryango, bakarushaho gusirimuka,n’ababakomokaho bakazishimira ko ababyeyi babo babaharuriye inzira itari inzitane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke iyi nyubako irimo, Hategekimana Claver, abashima iki gikorwa cyahesheje ishema akarere kose,kuko ntako bisa guhera abantu serivisi  y’imari aheza,hasukuye,hagutse,bicaye neza,baganira,binatuma ababaha serivisi bakora neza,bisanzuye, byose bikagenda neza.

Mu kungurana ibitekerezo biyemeje kugera ku birenze ibyo bishimira ubu

Ati: “Ni amahirwe akaomeye cyane ku bahinzi nka bariya. Ikindi ni uko amafaranga yabo adatwarwa mu ntoki,acungirwa mu kigo cy’imari,kirinzwe,butazacya bumva ngo yibwe. Ushaka inguzanyo imuteza imbere akayibona vuba nta nkomyi. Ntibyagerwaho rero hatariho imiyoborere myiza”.

Asaba abakozi bayo gukomeza imikorere inoze,y’ ubunyangamugayo,bituma n’abahawe inguzanyo bahabwa koko iyo basabye, bakayikoresha neza bakanayishyura neza. Anabagira inama yo kongera ubwoko bw’inguzanyo batanga, byose bigamije gushakira umuhinzi icyamuteza imbere kirambye.

Umuyobozi wa SACCO Tea Shagasha Ntihinyurwa Emmanuel (i buryo) ashimira abanyamuryango ubufatanye mu iterambere

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top