REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: COOPTHE Mwaga-Gisakura barashimira perezida Kagame imigabane yabahaye mu ruganda rw’icyayi

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura bahawe na perezida Kagame mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura imigabane ya 15% ni yo yatumye binjira mu banyamigabane ba Gisakura Tea Company, indi 10% ihabwa COOPTHEVIGI. Bakavuga ko kuba biyumva muri iyi kampani babishimira perezida Kagame wita kuri buri munyarwanda wese aho ava akagera.

Bavuga ko izamuka ry’igiciro cy’icyayi ribaha icyizere cy’imibereho yabo ikomeza gusobanuka

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi koperative,Kayiranga Eleuthère yagiranye na Rebero.co.rw, yavuze ko  bumva banezerewe cyane iyo igikorerwa muri uru ruganda cyose baba bagifiteho uruhare, bitandukanye cyane na kera,aho bahuzwaga na rwo no kurugurishamo icyayi kibisi gusa,ariko ubu  n’icyumye,ayo kigurishijwe ku isoko mpuzamahanga,15% by’inyungu ibonetse iba ari iyabo.

Ati: “Ubu turi mu ishoramari. Turi kuvugurura uruganda,rwagurwa,rushyirwamo imashini n’ibindi  bikoresho bishya,rukorerwa isuku,hanaterwa imbuto nshya mu mirima ya hegitari zirenga 200 twaguze. Igihe ibi byose dukora ubu bizaba bibyara inyungu,abana bacu,abuzukuru,ubuvivi n’abazabakomokaho,bazabaho neza,badushimira ko twabaharuriye inzira y’ubuzima bwiza,kandi natwe bizatugeraho kuko byanatangiye kutugeraho. Byose turabishimira perezida Kagame.’’

Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura Kayiranga Eleuthère avuga ko imigabane ya15% bahawe mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura na perezida Kagame yabateye kurushaho kwiyumvamo urwo ruganda

Avuga ko  COOPTHE Mwaga-Gisakura yavutse mu 1972,ihinga icyayi,uruganda rutangira mu 1975,abahinze icyayi icyo gihe Leta yari iriho ntiyabemereraga kugira imigabane mu ruganda,ku buryo baruboneraga kure nk’urutabareba.

Ati: “Ariko ubu,kubera perezida Kagame, turagurisha amababi y’icyayi mabisi mu ruganda, tukanakurikirana uburyo gitunganywa,n’uburyo cyagurishijwe ku isoko mpuzamahanga tukabimenya. N’inyungu yavuyemo bakayitubwira kuko tuba twumva byose bitureba,ari ibyacu. Mbere ibyo ntawabyitagaho, byari bimeze nk’umuguzi n’umugurisha bahuriye mu isoko,bakagurirana bikarangirira aho.’’

Avuga ko byabakundishije icyayi cyane,bakora bizeye, bituma bagera kuri byinshi birimo imodoka nyinshi,zirimo iyo baherutse kugura 45.000.000, amacumbi y’abasoromyi n’ubu bacyongera, amarerero y’abana bato b’abasoromyi na yo acyongerwa, aho bafatwa neza,abiga bagashakirwa ababigisha,abageze mu mashuri abanza  bakagana ishuri riri hafi aho,bakiga bataha muri ya macumbi,n’ibindi byiza.

Hitimana François umaze imyaka irenga 35 muri ubu buhinzi,avuga ko perezida Kagame yabakundishije icyayi mu buryo budasanzwe,kuko uretse n’iyi migabane,n’agaciro bafite mu bandi baturage, ibyo bigezaho kera bitabaga mu bahinzi,nko kurihira abana babo kugera muri kaminuza, kubaka inzu nziza,kugura inka igihe umuntu ayishakiye, kwisungana mu kwivuza, gushaka amasaziro meza muri ejo heza, n’ibindi,byose bije  mu buyobozi bwa perezida Kagame.

Hitimana François umaze imyaka irenga 45 mu buhinzi bw’icyayi yishimira ijambo umuhinzi wacyo yahawe na perezida Kagame

Ati: “Ndi muri COOPTHE Mwaga-Gisakura,nkanaba muri COOPTHEVIGI kuko nanihingira icyayi ku giti cyanjye,imigabane ayo makoperative yombi afite muri Gisakura Tea Company ikangeraho. Umuhinzi w’icyayi muri Nyamasheke arizihiwe pe,ategereje itariki ya 15 Nyakanga ngo abishimangire neza,twitorera gukomezanya n’imiyoborere myiza twahisemo.’’

COOPTHE Mwaga-Gisakura ifite abanyamuryango 697,bahinga icyayi ku buso bwa hegitari zirenga 600. Bishimira uburyo igiciro cyacyo kirushaho kuzamuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri  aya makoperative yombi n’uruganda bikoreramo, Nsengiyumva Zablon abasaba  kubyaza umusaruro urushijeho uwo bafite aya mahirwe bahawe, bongera icyayi mu bwinshi no mu bwiza, banizigamira ayo babonye muri SACCO yabo birenze uko babikora, bakanafata inguzanyo bagakora n’indi mishinga irushaho kubateza imbere.

Abanyamuryango ba COPTHE Mwaga- Gisakura baravuga ko batindiwe n’iminsi gusa ngo itariki ya 15 Nyakanga igere bajye gushimangira ibyiza bakesha imiyoborere myiza

Abayobozi n’abahinzi berekwa aho koperative yabo igeze yiteza imbere

Bumva bafitanye isano n’uruganda kurusha mbere batararuhabwamo imigabane

Bavuga ko bishimira ivugururwa ry’uruganda perezida Kagame yatumye biyumvamo

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top