REBERO

Advertise Here!

RUTARE PIERRE Umubyeyi wa Stromae akomoka mu Rwanda Ariko se ubundi yari muntu ki?

Amazina ye Yitwa RUTARE PIERRE 1958 nibwo Yavutse avukira I Kigali muri nyamirambo Ariko nyuma yaho iwabo bimukiye I RULINDO ariho yakuriye.

RUTARE yari umuhanga mu ishuli ariko akagira imbogamizi yo kuba ari umututsi kuko kenshi bamwirukanaga ku ishuli azira ubwoko bwe. 1978 yigaga S6 kuri saint Andre nibwo yabonye Passport Yo kujya mu bubiligi.

Ageze mu bubiligi yasoje segonderi anakomeza university yiga department ya civil Engineering gusa Nta buruse ya leta yari afite ahubwo yafashwaga na famille ye ndetse nawe Ubwe ku manywa yajyaga kwiga nijoro akajya gukora atanga essance ku binyabiziga.

986 nibwo yasoje university ahabwa A0 degree muri civil engineering. yamenyanye na MAMA WA stromae bahuriye kuri Station ya essance kuko ariho yakoraga nyuma yamasomo . kuva ubwo babaye inshuti cyane maze mu 1985 imana ibaha umwana wabo PAUL van havel ariwe stromae

1988 RUTARE yagarutse mu RWANDA kuko papa we icyo gihe yari umusaza kandi amukeneye hafi ye ngo anamufashe gucunga ibikorwa bye. ni cyane ko RUTARE yariwe mwana we wize amashuli menshi.

nyuma yo kugaruka mu RWANDA RUTARE yakomeje ubuzima. yari umuhanga cyane kuko ninawe wubatse rond point nini yo mu mujyi. 1990 stromae arikumwe na mama we yaje gusura papa we RUTARE kuko batari banaziranye RUTARE yavuye MU bubiligi stromae ari akana gato.

UTARE yakundaga basketball cyane, yari yaranayikinnye AKIBA mu bubiligi. anageze MU RWANDA yarabikomeje mu ikipe yitwa inkuba. yaranayibereye umuyobozi. 1994 nibwo RUTARE papa wa stromae yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

tromae yaje kuba umuhanzi ukomeye kwisi kuva mu 2009 akora alors on danse kugeza uyu munsi numwe mu Bahanzi bazwi cyane muri europe, indirimbo ye papa ou tai niyo ndirimbo ya kabiri iri mu rurimi rwi gifaransa yarebwe cyane mu mateka ya youtube.

Papa ou tai imaze kurebwa nabantu barenga miliyari mu myaka 11 imaze isohotse, stromae yakoranye collabo nabasani barenze nka Kanye West, Camilia Cabello nabandi,2015 aza mu Rwanda muri concert yavuzeko icyo gitaramo agituye se kandi ari proud yaho u Rwanda rugeze.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top