REBERO

Advertise Here!

Buri gihembwe ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri bihabwa inzitiramibu

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 bwerekanye ibyiciro cyangwa se abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya malariya, bityo hakaba haragaragayemo abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo, hakabamo abashinzwe umutekano,abarobyi ndetse n’abandi batinda hanze cyane bitewe n’imirimo bakora.

Mu Rwunge rw’amashuri rwa St Joseph Kabgayi, abanyeshuri bahabwa inzitiramibu kugira ngo babashe kwirinda imibu ndetse babone uko bikingira iyo ndwara ya malariya.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rebero.co.rw nyuma yo gusura aho barara ndetse no kubona ko buri gitanda gifite inzitiramibu badutangarije ko uwarwara malariya ashobora kuba yayivanye nkiwabo cyangwa se ahandi ariko ku ishuri  ho ubu bafite ubwirinzi byizo nzitiramibu bahabwa.

Akaliza Leora umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu PCB (Physic, Chemistry, Biology) avuga ko bagitangira kuzibaha kubera umuti wari urimo wabaryanga ariko ubu bamaze kuzimenyera kuko zibakingira indwara ya malariya.

Agira ati: “Iyo umaze kuyimenyera umuti nawo uba umaze kugabanuka ku buryo uba utakikurya kandi icyo ibarinda nicyo kibi kuruta kubarya nkuko babivuga, niyo mpamvu ngira inama bagenzi banjye kuziraramo kandi bimaze kuba umuco hano mu kigo cyacu”.

Nsengiyumva Djibrile wiga mu mwaka wa gatandatu MPC (Maths, Phyisic, Chemistry) inzitiramibu ubu tuzihawe igihembwe kirashize ariko n’ubundi zirahari ku buryo uje ayihabwa, nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze iyo ndwara itwugarije kandi koko wabonaga ko duhora turwaye ariko ubu igihembwe kirarangira ntawe uyirwaye.

Agira ati: “Indwara ya malariya ntabwo irashira mu gihugu niyo mpamvu tugomba kubahiriza ingamba zose ziba zafashe z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kugira ngo tubashe kwirinda iyo ndwara, tutarazibona wasangaga abana bahora kwa muganga ariko ubu igihembwe kirashira ntawe uyirwaye kubera ubwo bwinrinzi twahawe na RBC”.

Epaphrodite Habanabakize Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya malariya akaba ashinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga bwa malariya, avuga ko nyuma yubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2021muri bya byiciro twavuze haruguru bagomba kwirinda cyane kugira ngo iyo ndwara itabageraho.

Agira ati: “Ibyo byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura, ariko ibigo byose by’amashuri bifite abanyeshuri bicumbikira byahawe inzitiramibu, bityo abanyeshuri bakaba barabyakiriye neza kuko tubona ko ubu bitanga umusaruro mwiza, nubwo tutaragera ku rugero twifuza ariko turi munzira nziza yuko tugomba kugabanya umubare wa banduraga indwara ya malariya”.

Yakomeje avuga ko guhabwa inzitiramibu ku ishuri byagabanyije izo abana bajyaga bavana mu rugo iwabo kuko habaga izo twatangaga mu miryango ugasanga kubera amikoro make umwana ayijyanye ku ishuri bigatuma idakoreshwa ku muryango usigaye mu rugo.

Ubu u Rwanda ruri mu bihugu bitanu muri Afurika mu bijyanye n’ubwirinzi ku ndwara ya malariya rukaba rwarashimiwe muri uyu mwaka ku ngamba zo kurwanya iyo ndwara, bityo rero ibyo twagezeho tugomba kubisigasira kugira ngo tudasubira inyuma

Aho ni hamwe mubo twasuye barara bigaragara ko inzitiramibu ziba zirimo

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top