REBERO

Advertise Here!

Siporo rusange yagaragarijwemo ko kubaka umubiri ukagira ubudahangarwa birwanya Malariya

Kuri iki cyumweru muri Siporo rusange (Car Free Day) hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurwanya malariya, iyi Siporo ikaba yitabiriwe n’abanyamahanga baje kwitabira inama mpuzamahanga ndetse n’umunsi mpuzamahanga yo kurwanya malariya iteganijwe kubera mu Rwanda muri iki cyumweru twatangiye.

Iyi nama biteganijwe ko izitabirwa n’abantu bagera ku 1.400 baturutse impande zose z’isi, harimo abashakashatsi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kurwanya indwara ya malariya, abo bose ubu bakaba baramaze kugera I Kigali, gusa bakaba barashimye gahunda u Rwanda rwihaye yo kurandura malariya bihereye kuri buri wese.

Umwe mu bitabiriye iyi Siporo Rusine Valentine avuga ko kurandura malariya bihera kuri we kuko siporo ari ubuzima ikaba ireba buri wese yaba umuntu mukuru cyangwa se umwana burya iyo akoze siporo hari byinshi aba yirinze.

Agira ati: “Malariya ntabwo iracika mu Rwanda ariko hari uburyo bwo kuyinda, nkuko tubishishikarizwa na minisiteri y’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima aho dutuye, gukoresha inzitiramibu mu miryango kuko nabyo biri mu buryo bwiza bwo kurwanya malariya”.

Yakomeje avuga ko ukora siporo ari ubuzima ndetse no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, umubiri rero wagize ubudahangarwa burya ntabwo malariya yapfa kuwisukira ariyo mpamvu gukora siporo ari uguhoza kugira ngo umubirio uhorane imbaraga.

Umutoniwase Oliver ukora mu muryango ufasha abadame kwihangira imirimo ndetse ukita no kubana baba mu mirire mibi tukabafasha kuva mu mutuku kugira ngo bazamuke bagire imirire myiza, nkaba nitabiriye siporo kugira ngo ndwanye indwara nyinshi zangiza umubiri.

Agira ati: “Iyo wakoze siporo umubiri wawe ugira ubudahangarwa ukaba ubasha kurwanya indwara zose zishobora kuwibasira, kuko iyo siporo uyikora umubu ukakuruma ntabwo wabasha kukwanduza kuko umubiri wawe uba ukomeye, ikindi usibye na malariya no kugira ngo hagire indi ndwara yagufata biba bigoye kuko umubiri wawe uba ufite ubudahangarwa”.

Dr Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi wa gahunda yo kurwanya malariya mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC),Siporo igira imbaraga mukongerera ubudahangarwa umubiri, kuba twahuje siporo n’umunsi wo kurwanya malariya ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko ari uburyo bwa mbere bwo gukangurira abaturage kugira ngo bakore siporo ariko banirinda malariya.

Agira ati: “Ubu ni ubukangurambaga bwagutse uretse kumenya ko twipimisha kundwara zitandura kugira ngo tumenye uko duhagaze, ariko dutange n’ubutumwa bwihariye ku kurandura malariyakugira ngo bugere kuri buri wese, bityo tukaba twahuje ibikorwa bibiri kugira ngo ubwo butumwa butambuke”.

Yakomeje avuga ko hari abaje kwifatanya natwe baturutse ku isi hose kuko twakoze urugendo rwihariye aho turwanya malariya muri Afurika, kuko malariya mu Rwanda ikiri ikibazo nko muri 2017-2017 twagize abarwaye malariya hafi miliyoni 5 mu gihugu hose, naho malariya yigikatu bari hafi ibihumbi 18 ariko abahitanwaga na malariya barengaga 600.

Aho hafatiwe ingamba zo gutera imiti yica umubu mu gihugu hose, gutanga inzitiramubu zikorannywe umuti, kwivuza hakiri kare ndetse no gukangurira abaturage gukora isuku aho batuye, ibyo byagabanije malariya ku buryo bushimishije  

Aho abafatanyabikorwa bari bafite ibikorwa byabo byo gufasha abantu bitabiriye Siporo rusange kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze babafatira ibipimo

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top