REBERO

Advertise Here!

Imiryango itari iya Leta mu rugamba rwo kurwanya malariya mu Rwanda

Kuri iki cyumweru imiryango itari iya Leta yafatanije na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri Siporo rusange kurwanya Malariya, iki gikorwa kikaba kizakomeza muri iki cyumweru cyose haganirwa uburyo indwara ya malariya yarandurwa.

Urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu ariyo NGO Forum, aho bamuritse ibikorwa bakora kugira ngo abanyarwanda bitabiriye Siporo rusange babashe kumenya uko bahagaze ku buzima bwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu Kabanyana Nooriett avuga ko imiryango bibumbiye hamwe 139 yegereye abaturage kuko ikorana nabo cyane.

Agira ati: “Uruhare rwacu dukangurira abaturage kwirinda malariya ndetse no kumenya uwanduye malariya uko yakwitwara guhita agana service z’ubuvuzi zimwegereye cyane cyane abajyanama b’ubuzima nkuko baboneka mu mudugudu dore ko haba hari bane, ariko nka Forum duhuza ibikorwa by’imiryango twibumbiye hamwe ndetse tugakurikirana n’ibikorwa uburyo service zigera ku baturage yaba ari muribo cyangwa kwa muganga”.

Yakomeje avuga ko bubaka ubushobozi bazamura imyumvire mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo kurwanya malariya, aho dusanga hari ibyiciro byoroshye kugeraho nk’ababnyeshuri bari mu mashuri aho bacumbikirwa, abarobyi, abahinzi b’umuceli n’inzego z’umutekano.

Ibyiciro byihari bikomeye kugeraho dusangamo abatwara abagenzi kuri Moto, abakora umwuga w’uburaya, abatwara abagenzi ku magare abo kubageraho biba bigoye kuko badakorera hamwe n’ibindi byiciro birimo nk’abagore batwite, abo bose tuba tugomba kubageza uburyo bagomba kwirinda indwara ya malariya.

AHo bari bashyize ihema ryabo hasurwaga n’abantu batandukanye bari bitabiriye Siporo kugira ngo bakurikirane uko ubuzima bwabo buhagaze bipimisha nubwo wari umunsi wo kwirinda malariya ariko abantu bipimishaga n’indwara zitandura kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Munyazikwiye Aimable waje kugira ibyo asobanuza yahawe ibisobanuro cyane cyane kuri sida aho yipimishije kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze aho yanagiriwe inama ku ndwara ya malariya ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

Agira ati: Aya ni amahirwe adakunze kuboneka aho ushobora kwipimisha indwara zitandukanye harimo indwara zandura nka Sida ndetse n’izindi zitandura nk’umuvuduko w’amaraso ndetse n’isukali bakunze kwita diabeti ubu byose ndabyipimishije kandi menye uko mpagaze yewe ngiriwe n’inama yuko ngomba kurwanya malariya mu rugo iwanjye”.

Muri iki cyumweru akaba ariho hazaba inama mpuzamahanga kuri malariya ndetse n’umunsi mpuzamahanga wo kuyirwanya iyi nama ikaba yitabiriwe n’abantu barenga 1.400 ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bose intero ari imwe guhashya malariya muri 2030.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top