REBERO

Advertise Here!

Kurandura Malaria ni uguhera aho yororokera muri ya mazi areka hafi y’ingo zacu

Mu rwego rwo kurandura malaria ubu mu karere ka Nyamagabe harabera amahugurwa y’iminsi itatu ku nzego zitandukanye zibasha guhura n’abaturage, aya mahugurwa akaba yaratumiwemo abantu bagera kuri 25.

Ubusanzwe akarere ka Nyamagabe niko kari hejuru mu kugira abarwayi benshi ba malaria, ibi bigaterwa nuko ako karere kegereye ishyamba ndetse ka kagira n’imvura nyinshi, kuko ku bantu 1000 gafite abarwayi bagera kuri 110 mu gihe mu gihugu hari 47 ku 1000.

Pastor Ntawuhigimana Auguste akaba ari umushumba mu itorero rya EAR Kigeme akaba nawe yitabiriye aya mahugurwa yo kurandura umubu uhereye aho utera amagi, yatubwiye ko aya mahugurwa azayasangiza abo ayobora mu itorero rye.

Agira ati: “Tumaze iminsi ibiri ariko ibyo tumaze kwiga biragaragaza ko aritwe tworora imibu tutabizi kuko muri iyi minsi ibiri tumaze hano duhugurwa twabonye nko imibu yororokera aho dutuye tutamena cyangwa ngo tuyobore amazia ho yaretse ahubwo ikaba ariho yororokera yamara gukura bigatuma iza gushaka aho ivoma amaraso muri twebwe”.

Yakomeje avuga ko ubundi umubu umwe ushobora gutera amagi hagati yi 150 na 200 ariko iyo uhavanyeho uba wishe ayo magi yose, bityo ubwororokere bwawo ukaba urabusenye ibyo rero byatuma turandura iyo malaria.

Uwamariya Agnes umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba avuga ko mu rwego rwo kurandura malaria bihera kuri buri wese ari nayo mpamvu hateguwe amahugurwa yo gusobanurira abaturage uburyo aribo borora imibu iwabo batabizi.

Agira ati: “Ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ifatanije na RICH ihuje amadini hamwe n’Akarere ka Nyamagabe turimo kurandura malaria dufatanije n’inzego zose kugira ngo umuturage amenye uko yarwanya malaria ahereye aho atuye yica amagi avamo imibu”.

Epaphrodite Habanabakize Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya malaria akaba ashinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga bwa malaria, avuga ko ubu ubumenyi barabwivanaho bujy7a ku baturage kugira ngo bamenye uko barandura umubu utaraguruka.

Agira ati: “Umusaruro twiteze muri aya mahugurwa ni uko abaturage bamenya uko barwanya uwo mubu mbere yuko uguruka bakawica ukiri amagi, nkuko twabibonye aho yororokera ni munsi y’ingo zacu ahandi ni aharetse amazi bityo rero nibamara kumenya ko aho ariho malaria ituruka bazayirandura neza”.

Yakomeje avuga ko nubwo imibare iganbanuka cyane ariko nawa muturage abigiremo uruhare kugira ngo ayirwanye avana ibiyiotera hafi y’urugo rwe, kandi nibabigira ibyabo izagabanuka cyane.

Muri iki cyumweru twatangiye hari inama ku rwego rw’isi iri kubera mu Rwanda kugira ngo malaria bayifatire ingamba zo kuyirandura burundu, ndetse kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mata ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malaria ku isi.

Munsi y’ingo zacu niho usanga aharetse amazi hanyuma ukabona umwanya wo kuhaterera amagi ariyo avukamo iyo mibu

Aho umubu wororokera mbere yuko uguruka ngo ujye gushaka uko watangira akazi ko kwanduza malaria

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top