REBERO

Advertise Here!

Mu kigo cy’amashuli cya APAER kurwanya malariya babigize intego

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuli cya APAER giherereye mu karere ka Gasabo basabwe kurushaho kugaragaza umusanzu wabo mu kwirinda no kurwanya indwara ya Malariya, n’ubutumwa bwatanzwe muri Gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.

Ni ubukangurambaga bufite Insanganyamatsiko igira iti ” Kurandura Malaria Bihera kuri njye”. bwaranzwe no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura Malariya.Umuhanzi Mico The Best niwe wasusurukije Abanyeshuli, muri urwo rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya malariya.

Uwase Adeliphine ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo yashimiye Abanyeshuli umuhate wabo ndetse ashimangira ko ashingiye ku bibazo babajije bigaragaza neza ko muri iki cyumweru cyo ku rwanya malariya basobanukiwe n’ibijyanye no kuyirinda.

Umulisa Edith, uhagararirye ibikorwa byo kuryanya Maraliya mu rugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mujyi wa Kigali (Rwanda NGO Forum) yagaragaje ko Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa gatatu nyuma y’uko imwe mu mirenge ikagize ariyo Rutunga na Gikomero twagaragayemo ubwiganze kuri Maraliya.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuli kurushaho kwirinda Malariya bibuka buri gihe kurara mu Inzitiramubu. Nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gifatanije n’abafatanyabikorwa bacyo batanga inzitiramibu mu bigo by’amashuri byiga bibacumbikiye kugira ngo barwanye malariya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanuka ku kigero cya 89%.

Buri munyeshuli aho arara aba afite inzitiramubu yaba urara hejuru cyangwa se hasi bose birinda malariya

Umuhanzi Mico The Best niwe uzafatanya n’itangazamakuru mu bukangurambaga bwo kurwanya malariya

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top