REBERO

Advertise Here!

Impuguke, abashakashatsi ,abaterankunga ndetse n’abafata ibyemezo baganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu kurandura malariya

U Rwanda ruri mu bihugu 3 byabashije kurwanya malariya ku rwego rwo hejuru bitewe n’ingamba zagiye zifatwa na guverinoma hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhangana niyo ndwara ya malariya, yica abasaga ibihumbi byinshi ku isi yose, ariko abiganjemo akaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ubu iyi ndwara ikaba yaragabanutse ku kigero cya 90% mu Rwanda, hakaba hari itsinda ryakiriwe na minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente kugira ngo ribone uko rishimira guverinoma intambwe bateye mu kurwanya iyi ndwara ya malariya, nubwo hari ahakigaragara iyi ndwara mu Rwanda ariko ingamba zikaba zikomeje.

Ikindi ni uburyo inama kuri malariya muri Afurika uburyo yateguwe dore ko yabereye mu Rwanda, Prof Rose Leke avuga ko impamvu baje kureba Minisiter w’Intebe ari uko abarwayi bagabanutse cyane kugira ngo basabe ko guverinoma yabafasha gutanga ubu butumwa.

Agira ati: “Ibyagezweho n’u Rwanda byakwigirwaho n’ibindi bihugu, ku buryo ibindi bihugu bicyugarijwe na malariya byakura isomo ku Rwanda bikaba byabasha nabyo kugabanya umubare w’abarwayi ba malariya, kuko nubwo dusaba kurandura malariya bigomba gucengera mu mitwe y’abantu kandi bigaragara ko mu Rwanda mwabigezeho kuko abaturage babigize ibyabo ni imyumvire myiza”.

Ubu malariya mu Rwanda yafatiwe ibyemezo binyuze mu ngamba zitandukanye ndetse no mu bafashamyumvire b’ubuvuzi hamwe n’abajyanama b’ubuzima babigizemo uruhare rukomeye kuko mu Rwanda ubu hari abajyanama b’ubuzimana bagera ku bihumbi 60.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente  akaba yijeje abafatanyabikorwa barimo izo mpuguke,abashakashatsi,abaterankunga ba musuye kugira ngo babashe kumusaba ibyo abafasha cyane cyane kubigeza kuri bagenzi be bo mu bindi bihugu bicyugarijwe n’iyi ndwara ya malariya kugira ngo bagire icyo bakora nkuko mu Rwanda bayihashyije.

Dr Nsanzimana Sabin avuga ko ubu aho malariya ikigaragara hari ngamba zifatwa kugira ngo naho bayirandure harimo no gukoresha ikoranabuhanga, nkuko hari hamenyerewe gutanga inzitiramibu cyangwa se gutera umuti munzu.

Agira ati: “Ubu tureba aho imibu irimo kororokera cyane ubu turakoresha drone kugira ngo tuyihashye, ibyo amaso y’umutu adashobora kubona ubwazo zikahatera imiti, kuba twarashyize ikoranabuhanga mu kurwanya malariya nicyo kitari gisanzwe turimo gushyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko mu mujyi wa Kigali naho hari imirenge imwe n’imwe hagaragaza ko malariya isa nirimo kuzamuka cyane cyane bitewe n’ubwubatsi n’ibikorwa by’ubuhinza ndetse n’imigezi ikikije Umujyi wa Kigali, nk’ibishanga bya Nyabarongo nabyo byaba indiri yo kororokeramo imibu naho turakoresha gahunda zikomatanyije kubera ko tutahibagirwa, kandi nubwo malariya yagabanutse ariko ntabwo yagiye iracyahari.

Muri iki gihe hari abantu bayirwara bakaba bayitiranya n’ibicurane cyangwa se akagira ngo ni umuriro usanzwe, ikaza kugaragara ko ari malariya ariko kuko abantu baba batayiherukaga cyane ndetse itakiri nyinshi bakaba batahita bayitekereza ako kanya.

Kurandura malariya birashoboka ariko izo mpuguke, abashakashatsi, abaterankunga n’abafata ibyemezo mu Rwanda no kurwego rw’isi bahuriza kuba uru rugamba rutashoboka hatabayeho imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo iyi ndwara ibashe kurandurwa burundu kandi bagafatira hamwe ingamba kugira ngo bahurize hamwe ibyo bagiye bageraho.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top