REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke:  Musenyeri Kayinamura yasabye  abapasiteri bashya kuba icyitegererezo cyiza

Nyuma y’inama y’umwaka yahuje Musenyeri Kayinamura Samuel,umwepisikopi w’itorero EMLR akaba n’umuyobozi w’itorero  Méthodiste Libre ku rwego rw’isi, ikabera muri Conference ya Nyabinaga,ifite icyicaro mu murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, ku va ku wa 17 kugeza ku wa 19 Ugushyingo,yasengeye abapasiteri bashya 4  buzuye barobanuwe, basabwa byinshi birimo kuba icyitegererezo cyiza aho bari hose.

Abapasitei ba Conference ya Nyabinaga mu ifoto y’urwibutso na Musenyeri Kayinamura Samuel

Mu kiganiro na Rebero. Co.rw, Musenyeri Kayinamura  Samuel   yavuze ko inama nk’iyi  iba igizwe n’umubare w’abapasiteri n’abalayiki ungana bitewe n’agaciro iri torero riha abalayiki, aho iteraniye ikabanza kureba  ibimaze umwaka wose bikorwa n’iyo Conference yabereyemo, ikanateganya ibigiye gukorwa umwaka ukurikiyeho.

Yavuze ko iyi yabereye muri iyi Conference ya Nyabinaga, yasabye ko buri paruwasi igomba gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere bizamura abakristo mu buryo bufatika,haherewe ku matsinda y’ivugabutumwa kugera ku rwego rwa Conference,za paruwasi zikagira ibikorwa byinjiza amafaranga.

Paruwasi ya Kirimbi yahize izindi yabishimiwe

Yatanze urugero rwa paruwasi ya Nyabinaga irimo icyicaro cya Conference yose, yiyujurije inzu mberabyombi ishobora gukorerwamo inama,ubukwe n’ibindi, igihe izaba yuzuye neza,ikayinjiriza amafaranga, n’ibyumba 7 byiza by’amacumbi,bizafasha abahakoreye ibikorwa bitandukanye n’abashyitsi kubona aho bacumbika,ikanabinjiriza,n’ibindi bikorwa by’iterambere, buri paruwasi ikagomba kugira ibiyiteza imbere yishakamo.

Ati’’Icya 2 twashyizemo imbaraga ni imicungire y’umutungo mu bigo byacu kuko  twashyizeyo igenzura ritwereka ko nubwo  atari mibi ariko ko urugendo rukiri rurerure. Twabishyizemo imbaraga zikomeye cyane,ku buryo abantu bagomba kurangwa n’imicungire myiza,kuko gucunga neza ibyo twaragijwe biri mu ndangagaciro zituranga,tukaba tugomba kuyishyiramo imbaraga zikomeye cyane.’’

Icya 3 yavuze ni imibereho yiza y’abaturage,cyane cyane isuku kuko igihugu ,uhereye kuri perezida wa Repubulika  cyarayimakaje,ikaba igomba gucengera mu bakristo bose,ikabaranga aho bari hose no mu nzego zose n’usuye paruwasi runaka isuku ikaba mu bya mbere bimusanganira.

Ku bapasiteri 4 barobanuwe,yasabye kuba icyitegererezo aho bari hose, yagize ati’’  twabibasabye dushishikaye cyane  ko bagomba kuba ba bandebereho muri byose,aho bari hose. Agafatirwaho urugero rwo kwiteza imbere, urw’isuku iwe,aho ayobora n’aho ari hose, icyitegererezo mu kuyobora urugo rwe n’ibindi bimugaragaza koko nk’umugabura mwiza w’ijambo ry’Imana, akanagira ubwenge bwo kugira aho abageza mu by’umubiri,kuko roho nzima  igomba gutura mu mubiri uzima.’’

Bamaze kwambikwa umwambaro wa gipasiteri

Ikindi bihanangirijwe ni ukwirinda no kurinda abo bayoboye inyigisho z’ubuyobe,zirimo iz’abiyita abahanuzi,bakunda kugaragara cyane mu byumba by’amasengesho, bakavuga ibyo Imana yababwiye n’ibyo itababwiye,bagamije kuyobya abantu cyangwa kubarya utwabo,kuko umuntu muzima atamara icyumweru cyose mu cyumba cy’amasengesho,adakora,afite abo agomba kwitaho,ngo ari mu buhanuzi, ko ibyo bidakwiye.

Ati’’ Bagomba kuba maso n’ibyo byose bakabigenzura,kuko Imana iba muri twe,si ngombwa kujya kuyishakira mu ishyamba cyangwa mu misozi utanabasha kuzamuka  no kumanuka ngo ni ho iri.’’

Yanasabye abakristo guhagarara neza muri kristo,ntibateraganwe n’imiyaga n’imiraba yose ibagezeho n’izo nyigisho zibakwega,bagakura mu buryo bwuzuye mu by’umwuka n’iby’umubiri.

Umwe mu barobanuwe,Rév.past. Nyinawumuntu Munezero Gabriel,woherejwe muri paruwasi ya Musengesi, yavuze ko ari amahirwe akomeye cyane kuri we koherezwa muri  paruwasi  yamukujije mu buryo bw’umwuka. Kuba agiye kugira uruhare mu  iterambere ryayo akavuga ko  bimunejeje cyane.

Ati’’ Byanshimishije cyane. Nari maze imyaka 3 ntegurwa. Kuba babonye ko nkwiriye uyu murimo,nkanajyanwa muri paruwasi yandeze mu by’umwuka ikankuza,byampaye imbaraga zo kumva ngiye gukora ibishoboka byose nanjye ngo nyizamure, ibibazo birimo  dufatanije n’abo nsanzaetubikemure.

 Abapasiteri bane bahawe inshingano zo kuba abapasiteri buzuye

Ndabasaba kuzamba hafi,tugafatanya muri byose,tugaharanira imibereho myiza mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri, abagifite ibibazo by’imibereho tugafatanya kubazamura.’’

N’abakristo  bagaragaje ibyinshimo batewe n’aba bapasiteri babo bashya,babizeza kubashyigikira.  Nyirazigirumugabe Epiphanie,ati’’  Turabishimiye,turanabizeye kuko ari amaraso mashya aje kutuzamura. Bafite imbaraga z’umwuka n’iz’umuburi,barize, buri wese yakoresha ubumenyi afite akagira aho adukura n’aho atugeza. Turabizeza kubumvira no kubagira inama zose za ngombwa,tunabashyigikira muri byose bazadukeneraho.’’

Conference ya Nyabinaga ikora ku turere twa Nyamasheke na Karongi,ikagira abakristo 52.000. Nubwo  byitwa ko ari nshya kuko imaze imyaka 3 gusa ishinzwe, ariko ifite ibikorwa byinshi byakozwe ubwo yari  Conference ya Kibuye, batarayigabanyamo kabiri.

Muri ibi birori hanashimiwe paruwasi 3 zahize izindi mu kwesa imihigo, aho iya mbere yabaye iya Kirimbi, igakurikirwa n’iya  Nyarubuye,iya 3 iba iya Mubuga,hanashimirwa cyane paruwasi ya Kamabuye,ko nubwo itaje muri 3 za mbere, igaragaza gutungurana kuko nk’umuhanda biyujurije ugera ku rusengero n’imodoka zikaba zihagera utahabaga, basabwa gukomereza aho.

Surintendant wa Conference ya Nyabinaga, Rév. Mushimiyimana Casimir yavuze ko bamaze kugera ku bishimishije birimo inzu mberabyombi bujuje n’amacumbi,byose biri gutunganywa ngo bibyazwe umusruro wifuzwa, byiyongera ku bindi birimo ibigo nderabuzima 2 n’ishuri ry’inshuke.

Abakristo babasezeranije kutazabatererana

Ati’’ Mu byo duteganya,harimo  ko iri shuri  ry’inshuke ryazakura rikagera ubwo riba iryisumbuye, rikazanaba kaminuza, n’ikigo nderabuzima cya Karengera mu minsi iri imbere kikagira umudogiteri uza kwita ku barwayi byihariye, amahrezo kikazavamo ibitaro. Uko tubona amaraso mashya aza kongera ibikorwa ni ko tunatekereza  byinshi bizahindura ubuzima bw’abakristo bacu.’

Ku kibazo cy’uko umubare w’abagore barobanurirwa ubupasiteri muri iyi Conference ukiri muto cyane,ahari 1 gusa mu bagabo barenga 30, Rév. Mushimiyimana  avuga ko bagaragazaga kwitinya  ariko bagenda babishishikarizwa,banajyanwa kwiga,akizera ko mu myaka iri imbre n’uru rwego ruzagaragaramo impinduka uhereye umwaka utaha.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top