REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Ishuri ryashimiye umwarimu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Bahati Charlotte wari umaze imyaka 16 yigisha icyongereza mu mashuri abanza muri GS Bugarama Cité, mu karere ka Rusizi,akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65,yishimiye guherekezwa neza na bagenzi be, abanyeshuri yigishije,ubuyobozi bw’ishuri n’umurenge wa Bugarama, asaba ko guherekeza neza umurezi ugiye mu ki ruhuko nk’iki n’akarere kajya kabigiramo uruhare.

Abayobozi banyuranye baha Bahati Charlotte impano yo kumushimira

Mu birori byo kumushimira, abo bakoranye n’abo yigishije,bamushimiye umurava yagaragaje muri aka kazi, gukora byose kare no kwishimira umurimo we,bavuga ko abasigiye ishusho nziza y’umukozi mwiza ku murimo.

Uwimana Valentine bakoranaga ,ati’’ Yari umurezi nya murezi,uzi icyo akora. Ni umwarimu wazindukaga,witaga ku banyeshuri ,udakererwa, ususurutsa bagenzi be,akanakorana umurava umurimo we. Tumwigiyeho byinshi kandi twasabye ko yaduhora hafi kuko inama ze tuzahora tuzikeneye. Biduhaye  imbaraga zo gukora cyane ngo natwe nitujya mu kiruhuko nk’iki tuzakorerwe ibirori nk’ibi,dusererwe neza,umuntu atitanga ngo nanjya mu kiruhuko nk’iki agende bucece nk’utarakoze neza.’

Munezero Fany,umwe mu bo yigishije,yamushimiye uburyo yakoreshaga ngo bamenye icyongereza neza,ko icyo avuga intangiriro ari uyu mwarimu we. Ati’’ Tuzahora tumushimira,tumuhamagara mwarimu,tumuha icyubahiro akwiye nk’abana yareze, kandi impanuro ze zizaduhora ku mitima kuko n’ubu tuzigenderaho zikadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi.’’

Aganira na Rebero.co.rw, Bahati Charlotte yavuze ko ashimishijwe cyane no gukorerwa ibirori by’akataraboneka n’abo bakoranye,abana yigishije ,abandi bayobozi b’amashuri y’uyu murenge n’ubuyobozi bw’umurenge,ko ari umuco mwiza ukwiye kuranga amashuri yose afite abarimu nk’aba,n’akarere kakawugaragaramo.

Bahati Charlotte mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu bo yigishije

Ati’’ Ubundi byagombye gukorwa n’akarere,ntibibe ubushake bw’ishuri umurezi yakozemo gusa. Ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru Meya,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage cyangwa umuyobozi w’ishami ry’uburezi ku karere, nibura umwe muri abo akaba ahari, mwarimu agasezererwa neza, byatanga ikintu kinini cyane mu barezi,kidatekerezwa ubu.’’

Yavuze ko mu byo yishimira ari ukurangiza neza uyu mwuga w’uburezi, ibyo yawukuyemo birimo kuba  inzu, minerivale z’abana kugeza muri kaminuza ku bashoboye kuhagera,avuga ko ari umwuga mwiza ushimisha umuntu akiwukora na nyuma yaho.

Abavuga ko kuwukora ari ukwiraga ubukene,ati’’ Oya. Ubu si kimwe na mbere. Mbere umushahara wari muto cyane kwiteza imbere koko bigoye,ariko ubu birashoboka cyane,kuko mvuyemo ndasabiriza kandi ibyo bawubonyemo bizantunga rwose.’’

Umuyobozi wa GS Bugarama Cité,Mbarushimana Hamimu,yavuze ko bategura kumushimira no kumuherekeza neza,babitewe n’uburyo yahigaragaje,urugero rwiza asigiye bagenzi be n’abamuciye imbere bose,ko hari byinshi bamwibukiraho yakoze bigashimisha bose,yari  yisangije.

Abana bazarihirwa n’umwe mu bize muri iri shuri bari kumwe n’abayobozi batandukanye

Ati’’ Mu byo yisangije byadukoze ku mitima cyane, hari gihe cyigeze kubaho abanyeshuri bakajya basohoka cyane bavuga ko bagiye kugura amakaramu cyangwa bayibagiwe,basubiye kuyazana,biba nk’ikibazo ariko agikemuza ubwenge n’ubu tucyibaza aho yabukuye“.

Yazanye ipaki y’amakaramu,uvuze ko agiye kuyishaka akayimuha ku buntu,n’ababigiraga urwitwazo  barabireka kuko uwo yayihaga yaranamuganirizaga,bicika bityo,twumva twurishimiye cyane.’’

Avuga ko imyaka 16 yahamaze kimwe n’uwo yigishije muri GS Saint Paul Muko aho yabanje,yabaye ingirakamaro cyane ku buryo atagombaga kugenda gutyo gusa nk’utarakoze, ko ari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye mu ishuri ryabo kuko abagezaga kuri iriya myaka babaga baragiye ahandi.

Ati’’Ni igikorwa kizakomeza,kuko gishimisha cyane, kandi impano tumuha iba ari nto kuruta ubwitange yagize n’umusaruro adusigiye, ntitwabura rero kubikora, tunashimira cyane buri wese waje kudufasha kumususurutsa,byerekana agaciro igihugu cyacu giha uburezi.’

 Bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bya Bugarama bifatanya n’ishuri mu gushimira mwarimu Bahati Charlotte

Yavuze ko,nk’uko bagenzi be babyifuje,ibitekerezo bye bizahora bikenewe,agasaba n’abandi gukorana umurava bafatiye urugero kuri uyu,n’andi mashuri akagira umuco nk’uyu kuko bituma uwakoze yumva yishimiye imirimo ye.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Bugarama,Ndwaniye Rulinda Emmanuel,yavuze ko igihe cyose yabonye uyu mwarimu na we yamutangira ubuhamya bwiza kuko nta baruwa n’imwe yigeze yandikirwa ijyanye no kwica akazi, bikaba ari ibya bake kuko abenshi usanga  barandikiwe izirenze imwe,agashimira ishuri rimuherekeje neza.

Ati’’ Dushimiye byimazeyo iri shuri rimuherekeje neza,bigaragaza agaciro bamuha n’ako baha uburezi, ibyavuzwe by’uko akarere kajya kabigaragaramo nanjye nsanga byarushaho kuba byiaza no kugira imbaraga,kuko ibyiza bibreye hano bibaye n’ahandi umwarimu ntagende bucece,byaba ari intambwe ikomeye cyane.’’

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza Ndwaniye Rulinda Emmanuel asanga iyi gahunda ikwiye kuba mu mashuri yose n’akarere kakayitabira

Muri ibi birori ishuri ryakiriye impano z’uwaryizemo mu mashuri abanza uba muri Amerika,witwa Niyobuhungiro Elie,washinze umuryango Excellence foundation, washimye gufasha  ishuri yizeho,aho nyuma yo gufasha umwana umwe wahigaga utishoboye nk’uko na we yahize  afite ibyo bibazo, yanemeye kurihira abana 5 kuzageza muri kaminuza ku baziga neza,atanga mudasobwa 5,  udupaki 70 tw’ibyo abakobwa bifashisha  igihe  cy’imihango, n’ibindi.

Uwari umuhagarariye Bizimana Johnson akavuga ko ibi bikoresho byatwaye arenga 2.000.000, ababihawe basabwa kutabipfusha ubusa kugira ngo n’ibindi batekererezwa bizabagereho vuba kandi neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top