REBERO

Advertise Here!

Bus zitangiza ikirere zatangiye kugenda mu mihanda ya Kigali

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 nibwo bus zikoresha amashanyarazi zatangiye gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ibi bikaba biri muri gahunda ya Leta ko ibyuka bihumanya ikirere bigomba kuba ari 0 muri 2030.

Umuyobozi wungirije muri USAID Innovation Keisha Effiom avuga ko ayo bashoye yatangiye gutanga umusaruro mu kubungabunga ibidukikije mu mjyi wa Kigali.

Agira ati: “Iri shoramari rya miliyoni 1.5 z’amadolari ni amagambo ashize ivuga yo gushyigikira igisubizo cy’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byivugira akaba ariyo mpamvu bagomba gukomeza kurwanya imyuka yangiza ikirere, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Umwe mu bagenzi nawe avuga ko ari igisubizo ku batuye umujyi wa Kigali ko izi Bus zakomeza kwiyongera kugira ngo umwanya bamaraga bahagaze ku muhanda ugabanuke ndetse no gukererwa bigabanuke.

Izi Bus zikaba zatangiye gukorera mu malinye ari muri Kigali nka Downtown -Rwandex -Remera ariko buriya n’ibindi bice barazishyiramo cyane cyane ahari ikibazo cy’imodoka nkeya.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top