REBERO

Advertise Here!

Rusizi:  Abaturage baremeye bagenzi babo batishoboye ibifite agaciro karenga 5.500.000

Mu giterane cy’amasengesho cya Rwanda shima Imana, abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bagikoreyemo igikorwa cy’indashyikirwa cyo kuremera bagenzi babo batishoboye, cyane cyane abatagira aho baba,ababa mu nzu mbi cyane n’abatari boroye, byose hamwe by’agaciro k’amanyarwanda 5.538.580.

Bifuje ko,kubera umusaruro ibi bikorwa bitanga, byajya biba kabiri mu mwaka

Ni igiterane ngarukamwaka,aho abaturage basengera mu madini n’amatorero atandukanye bahurira hamwe bagashimira Imana ibyo yabakoreye, ikabikorera n’igihugu cyose umwaka urangiye, bakanayiragiza uwo batangiye, bakanaboneraho   gufasha bagenzi babo batishoboye, buri wese akora  ku byo Imana yamwunguye,bakabikusanya bikagenerwa abataragize icyo babona, cyane cyane abarara rwantambi,n’abakiri mu bworo.

Ku iri iyi nshuro rero, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha,Niyibizi Jean de Dieu yabitangarije Rebero.co.rw, mu giterane cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet,n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie,  hakusanijwe inkunga y’amafaranga  n’ibishyimbo toni n’ibilo 553, byose hamwe ubishyize mu mafaranga,agera kuri 2.538.580, n’abaturage 10 batagiraga inka bazorozwa na bagenzi babo muri gahunda ya girinka, zo z’agaciro ka 3.000.000.

Ati’’ Ariya mafaranga 2.538.580 agiye gufasha mu kubonera isakaro imiryango 31 yari ifite ikibazo cyaryo,irimo 8 itagiraga aho iba n’indi 23 yabaga mu nzu zenda kuyigwaho. Hari n’andi  mabati 180 akarere kari kaduhaye, turayashyira hamwe, abatoranijwe bababaye cyane bayahabwe, iki cyumweru kirarangira bayafite batangiye gusakarirwa.’’

Abayobozi b’amadini n’amatorero bishimira umwe mu musaruro wabonetse

Avuga ariko ko amabati yabonetse adahagije, gahunda y’ubuvugizi ikomeje,kuko buri muryango uhabwa ari hagati ya 25 na 30 bitewe n’ingano yawo, gusa ko ayabonetse azacogoza ikibazo.

Yanavuze ko mu bafashwa kubaka hari abo usanga batanafite ibikanka n’imisumari,batanashobora kubyibonera bikaba ngombwa ko bafashwa kubibona, ariko ko hari ababa bagowe n’isakaro gusa ibindi bibona, agashimira cyane uruhare rw’amadini n’amatorero akorera muri uyu murenge mu guharanira ko buri wese aba heza.

Ati’’ Turabashimira cyane kuko baragera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu cyacu wifuriza  buri wese ubuzima bwiza, kandi na bo ni bwo bigisha, Roho nzima igatura mu mubiri muzima.

Abayobozi banyuranye bishimira imigendekere ya Rwanda shima Imana mu murenge wa Nzahaha.

Kuba n’abayobozi b’akarere bamanuka bakitabira amasengesho nk’aya yo gusengera igihugu no gufasha abaturage gushimira Imana  ibyo yabakoreye,  n’uku gufasha abatishoboye, na bo bagatanga ubutumwa, bigira ingufu cyane kuko umuturage aba abona ko ikigamijwe koko gifite ireme.’’

Yanaboneyeho gushimira abaturage bose uwo mutima mwiza, bigaragaza ko amasengesho yabo aherekezwa koko n’ibikorwa bifatika,anavuga ko,agendeye ku byakozwe mu myaka yashize,aho ababikorewe bagaruka gushima ndetse bamwe  bagafasha abandi, cyane cyane nk’ababa barorojwe  boroza abandi.

Ashima umusaruro ubonekamo,uvuye ku bushake bw’abaturage,ku mutima  wabo mwiza,akaboneraho gusaba abagira icyo bahabwa kukibyaza umusaruro utuma umwaka ukurikiyeho na bo bashima banafasha abakiri hasi yabo.

Abayobozi banyuranye bashyikiriza Mukandekezi Rose utagiraga aho aba amabati

Mu byishimo byinshi, Mukandekezi Rose, wo mu kagari ka Rwinzuki, wari waracumbikiwe n’abaturage iyo yabagamo yenda kumugwaho,yanayivamo igahita igwa, ati’’  Ndashimira aba bakozi b’Imana,ubuyobozi bw’umurenge n’akarere,ariko cyane cyane perezida Kagame wemera ko gahunda nk’izi zituzahura natwe abanyantege nke ziba.

Kuba mbonye amabati ni igikorwa ntabona uko mvuga. Nizeyeko mu gihe gito cyane mba nongeye kubona aho mba ntarushya abaturage.’’

Nahimana Ezéchiel utuye mu mudugudu wa Ngoma,akagari ka Butambamo,worojwe inka,na we ati’’ Nta kindi nakora ntabanje gushimira cyane perezida wacu Paul Kagame washyizeho gahunda ya girinka no gusenga mu bwisanzure gutya,n’ibi bikorwa byose bikorerwamo byo kuzamurana. Imana imuhe umugisha mwinshi cyane. ‘’

Hanaremewe inka bamwe mu batari bazifite

Yunzemo ati’’Kumpindura umworozi nari umworo ni ibintu byandenze cyane, mbese ntabona uko nsobanura kuko nanjye iwanjye hageze igicaniro, mu minsi iri imbere abana banjye bakanywa amata, ngafumbira nkongera umusaruro, ni ibintu byandenze n’umuryango wanjye,ntabona uko mvuga.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Rebero.co.rw,ko Rwanda shima Imana ari gahunda akarere gashyigikiye cyane,yunganira gahunda ya ‘Tujyanemo’ imaze guhindura byinshi muri aka karere, kuko ibikorerwamo bigera ikirenge muri gahunda ya Nyakubahwa perezida Kagame,yo guteza imbere abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet asuhuza abaturage bari bacyitabiriye.

Ati’’ Ngomba kuyitabira nanjye nkanigisha abaturage ijambo ry’Imana kuko ndizi nanarikunda cyane,  nanjye ari ryo rinyobora mu byo nkora byose. Kuba hanazamo gukusanya ubufasha ku batishoboye rero biba akarusho kuko biragera ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida wa Repubulika wifuriza abanyarwanda bose imibereho myiza. Twifuza ko imirenge bitarageramo byahagera, kandi hose tuzajya tubyitabira.’’

Guhimbaza Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye, bimwe mu byaranze amakorali yitabiriye

Muri iki giterane, abacyitabiriye,bakurikije umusaruro gitanga,bifuje ko cyaba kabiri mu mwaka, uhagarariye amadini n’amatorero mu murenge wa Nzahaha, Rév.past.Nsengiyumva Etienne, yavuze ko icyifuzo cyabo cyakiriwe neza,kinashyigikiwe,ko agiye kukiganiraho na bagenzi be,bakakinoza neza,  aboneraho gushima buri wese witanze ngo abatagira aho baba bahabone, abatoroye borozwe,ko gusenga nyako Imana yishimira ari uko.

Gitifu w’umurenge wa Nzahaha, Niyibizi Jean de Dieu avuga ko kuba imiryango 31 yararaga rwa ntambi igiye kubona aho iba, 10 ikorozwa,ari igikorwa cy’indashyikirwa.

@Rebero.co.rw

1 thought on “Rusizi:  Abaturage baremeye bagenzi babo batishoboye ibifite agaciro karenga 5.500.000”

  1. Harindintwari Andre

    Ibi bikorwa nibyo bikwiye kenshi kuko byubaka ubumwe bwacu kuko uwifite iyo aremeye utifite byagura urukundo n’ubusabane ,ufite intege ncye akunganirwa agasindagizwa akahakura imbaraga zo kurinda ibye n’ibyuwo azi ko yamuremeye murukundo rudafite ikindi rushingiyeho kitari Ubunyarwanda bwo sano dusangiye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top