REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Korali Elayo mu byishimo byo kumurika Album yayo ya mbere

Abaririmbyi ba korali Elayo ya ADEPR Nyakagenge,umurenge wa Muganza,akarere ka Rusizi, baravuga ko bari mu byishimo byinshi,nyuma yo kumurika Album yayo ya mbere,bakizeza ko mu bihe bitarambiranye bazashyira hanze indi,bakazanakomeza kuvuga ubutumwa bwiza muri uru rwego.

Abayobozi b’amadini n’amatorero bishimira umwe mu musaruro wabonetse

Ni Album y’indirimbo 6, yamurikiwe abakirisitu ba ADEPR Nyakagenge ku wa 28 Mutarama,2024, abayobozi babo n’ishuti zabo ziturutse mu yandi maparuwasi y’iri torero,nka paruwasi ya Mashesha,n’ahandi, no mu yandi madini n’amatorero bahana imbibe.

Yitiriwe imwe muri zo yitwa’ Dufite byinshi’ kubera ko ngo bafite byinshi bashimira Imana bakurikije byinshi banyuzemo n’uko yabibatambukije,kugeza bageze kuri iki gikorwa bita indashyikirwa,nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umuyobozi wayo Nzabonimpa Désiré,umaze imyaka 7 ayiyobora.

Iri mu majwi n’amashusho, ikaba inaboneka ku muyoboro wa YouTube w’iyi korali. Ku bavuga ko indirimbo 6 ari nke,uyu muyobozi  avuga ko byatewe n’uko hari indi  Album bari gutegura   izasohoka mu minsi mike iri imbere,bakaba baragira ngo barebe uko abakunzi babo bakira izi ndirimbo, bizanabaha kumenya uko bazakira iyo Album yindi, y’izindi ndirimbo 6 bitegura gusohora.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Bugarama, Rév.past.Sebakungu Samuel (iburyo) n’uwa ADEPR Mashesha, Rév.past Nzarora André mu bifatanije na korali Elayo kumuruka Album yayo ya mbere

Ati’’ Ni Album yatwaye amafaranga arenga 4.000.000 kugira ngo isohoke. Indirimbo 6 ziriho ni nke ariko kubera ubwiza bwazo n’ubutumwa buhembura imitima burimo,ku munsi wo kuzimurika twagurishije nyinshi cyane,kandi n’uwakenera indi twayimuha ku mafaranga 10.000 ariko n’uwazana arengaho,nubwo yaba  500.000 ashaka kudutera inkunga byadushimisha cyane.’’

Ku byerekeranye n’aho  bakura ubushobozi bungana kuriya kandi abenshi muri bo batunzwe n’ubuhinzi n’ubwrorozi butinjiza menshi, ati’’  Turasenga Imana igakora. Twirwanaho ubwacu,ku bufatanye n’abanyetorero n’ubuyobozi bwa paruwasi yacu ya Bugarama budahwema kutuba hafi muri byose,inshuti zacu ziri hirya no hino.

Anavuga ko  bashimishwa n’uko , batangiye kujya bajya no kuvuga ubutumwa ahandi ,bahereye muri Rusizi kandi babikomeje,aho bazajya bagera hose bazajya basanga indirimbo zabo zizwi,na bo bazwi kubera ko abazajya bazicuranga bazajya banababona  mu mashusho, ubutumwa buzirimo bukazagera n’aharenga aho bo bazagera, ukaba  umuganda ukomeye batanze mu murimo w’Imana,batazahwema gutanga.

Barashimira Imana ibyo yabakoreye byose

Muhawenimana Florence umaze muri iyi korali imyaka 23, unayiririmbanamo n’umukobwa we, avuga ko yishimiye cyane kuba ivugabutumwa ryabo mu ndirimbo rigiye kugera kure bo batanagera ,nk’uko bari barabyifuje kuva kera,akavuga ko kwagura ubutumwa bwiza  gutyo byabashimishije cyane bitavugwa.

Ati’’ Imana yadukoreye ibikomeye rwose,natwe turishimye.  Nubwo twagiye duhura n’imbogamizi zitari nke ariko intego yacu tuyigezeho kandi umurimo turawukomeje ntituzacogora gukorera Imana igihe cyose tuzaba tukiriho.’’

Korali Elayo yabonye izuba mu 1988 ari iy’icyumba cy’amasengesho cyahoze ari umudugudu wa Musumba,paruwasi ya Muhehwe, igenda ikura n’amateka ahinduka, baza gukomereza aha I Nyakagenge habotetse ikibanza cyo kubakamo, iyi korali ifata izina rya Nyakagenge, nyuma  mu myaka ya za 2000 yitwa Elayo,ikomeza kugenda igira ingufu kugeza ubu ishyize hanze Album yayo ya mbere.

Umuyobozi wa korali Elayo Nzabonimpa Désiré avuga ko nyuma yo kumurika iyi Album biteguye kumurika iya 2 na yo y’indirimbo 6 mu minsi ya vuba

Igizwe n’abaririmbyi 70,barimo abagore n’abakobwa 48,uyu muyobozi wabo Nzabonimpa Désiré avuga ko bakora umurimo batizigama,akanavuga ko nubwo ibikoresho by’umuziki bafite bidahagije ugereranije n’ibyo bakeneye byose kuko bihenda, bishimira intambwe bateye muri uru rwego kuko iby’ingenzi bibafasha babifite.

Anavuga ko n’abahimbyi b’indirimbo babafite, akanaboneraho gushimira abitanze bose ngo iki gikorwa kigerweho,ko yizeye ko ubutumwa bwiza buri muri izi ndirimbo n’izindi zir imbere buzahindurira benshi ku bukiranutsi,.

Cyane cyane ko ari indirimbo zikangurira abantu urukundo no kugira imitima ihindutse,aho bifuza ko cyane cyane urubyiruko ruri mu ngeso mbi,nk’ibiyobyabwenge,n’izindi rwazahindurwa n’ubutumwa bwiza buri muri izi ndirimbo igihe rwazumva, bakazakora ibishoboka byose zikagera kure hashoboka,ubutumwa bwiza bwa  Yesu kristo bugakomeza kwamamara hose.

@Rebero.co.rw

4 thoughts on “Rusizi: Korali Elayo mu byishimo byo kumurika Album yayo ya mbere”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top