REBERO

Advertise Here!

Rusizi: No kwita ku batishoboye ni ubutwari: Visi Meya Dukuzumuremyi Anne-Marie

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie,ashimira abaturage b’umurenge wa Kamembe uburyo baremeye bagenzi babo batishoboye ku munsi  w’intwari tariki ya 1 Gashyantare,2024, akavuga ko no kwigomwa ku byo ufite ukita ku batishoboye ari ubutwari kuko bidakorwa na buri wese.

Visi Meya Dukuzumuremyi Anne- Marie asanga kwita ku batishoboye na bwo ari ubutwari

Yabitangarije Rebero.co.rw nyuma y’ibirori  by’umunsi w’intwari, byabereye ku kibuga cy’umupira cya Kamashangi ku rwego rw’umurenge wa Kamembe, aho,abaturage, mu bushobozi bwabo,baremeye matora  bagenzi babo 50 batishoboye zifite agaciro k’amanyarwanda 2.000.000, hanaremerwa Twagirayezu Antoine wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu,amafaranga 500.000 amufasha gukomeza gutwaza no guharanira iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye Rebero.co.rw,ko uretse uku kuremera abagifite ibibazo bikomeye by’imibereho, hanatanzwe ibiganiro bishimagiza intwari zitangiye igihugu ngo kibe kiri mu isura gifite ubu.

Abaturage banagaragaza ibyishimo bafite byo gukomeza kurangazwa imbere n’intore izirusha intambwe, perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame,wahagaritse Jenoside yakorerwaga  Abatutsi, akanashyira igihugu ku murongo usobanutse kiriho ubu, bifuza gukomezanya na we no mu myaka iri imbere.

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre,ati’’ Abaturage ubwabo,mu bushobozi bwabo, baremeye bagenzi babo 50 matora, abazihawe bakaba baryamaga ahatajyanye n’icyerekezo cy’igihugu,n’intego z’umukuru w’igihugu Paul Kagame wifuriza abanyarwanda bose imibereho myiza kandi ntiyabaho umuntu arara ahatameze neza.’’

Gitifu w’umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yishimira ubufatanye buranga abaturage ayoboye

Yakomeje ati’’ Banaremeye mugenzi wabo wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu,ahabwa amafaranga 500.000 amufasha gukomeza urugamba rw’iterambere no kumushimira amaraso ye yamenetse aharanira ko igihugi kiba uko kiri ubu, imiryango 10 ihabwa amakarito y’amata ayifasha kurwanya imirire mibi, n’abana bahabwa amata,bifurizwa gukura bajya ejuru.’’

Mu ijambo rye, Major  Ngendahimana Théoneste, na we yagarutse ku butwari bw’abanyarwanda bitangiye abandi, asaba buri wese guharanira kuba intwari mu rugamba rw’iterambere, ugize icyo afite akibuka abakiri hasi mu iterambere,ashima buri wese witanze ngo aremere abaremewe.

Major Ngendahimana Théoneste yabijeje ko umutekano usesuye uhari,icyo basabwa ari ugukora cyane bakiteza imbere

Avuga ku mutekano ati’’ Umutekano turawufite usesuye,ndetse tuwusagurira abawubuze. Muryame mmusinzire mwiziguye, ariko munamenye ko umubyizi ari uwa kare, mujye muzinduka,mukore imirimo yanyu mu mutekano,  muwusegasire,uwashaka kuwuhungabanya wese amakuru atangwe kare,uwo akumirwe hakiri kare, umutekano unakomeze guherwaho duharanira kugera ku iterambere twifuza.’’

Uwimana Jaques, wo mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yashimiye abaturage bagenzi be,  bahaye matora 17 imiryango 14 yo mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, avuga ko imiyoborere barimo ubu itandukanye kure n’iya kera yabanenaga, ntibafate nk’abantu.

Ati’’ Ba sogokuru na ba sogukuruza ntibigeze baryama kuri matora. Ntibigeze basabana n’abandi baturage kuko babitaga abanyamwanda, babanena,batabafata nk’ibiremwa by’Imana nka bo. Ariko aho tuboneye umucunguzi wacu, perezida Kagame, turatengamaye, natwe turifurizwa imibereho myiza, tugahabwa matora, tukaryama heza. Harakabaho intwari zaharaniye  ko abanyarwanda bose babaho neza nta vangura.’’

Twagirayezu Antoine wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yaremewe amafaranga 500.000 amufasha mu iterambere

Twagirayezu Antoine  wamugariye ku rugamba,asanga amaraso ye n’aya bagenzi be,barimo n’abarusizeho ubuzima, n’abishwe baharanira ko abanyarwanda babohoka,atarapfuye ubusa.

Ati’’ Umunsi nk’uyu uratunezeza cyane, tukabona amaraso yacu atarapfuye ubusa ,umusaruro wayo tukabona wigaragaza. Mudushimire cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame,ubwitange bwe mu guharanira ko imibereho y’abanyarwanda ihinduka kuko yari igeze habi cyane, uyu munsi tukaba duhurira hamwe tukaganira ku cyaduteza imbere n’utagize icyo afite abandi bakamugoboka. Aya mahirwe ntaba hensi,nta n’ayo twigeze mbere,ni yo mpamvu tugomba kuyaha agaciro.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’;abaturage,Dukuzumuremyi Anne-Marie,ashimira abaturage b’umurenge wa Kamembe ubufatanye  n’ubwitange mu kwikemurira ibibazo,ko na bwo ari ubutwari bukomeye cyane, kuko ibyo bakoze byamukoze ku mutima cyane.

Ababyeyi bahawe amata afasha abana babo kurwanya imirire mibi

Ati’’ Nishimiye cyane rwose kuko birashimishije cyane kubona abaturage ubwabo bakorera bagenzi babo ibikorwa nk’ibi. Bakomereze aho kuko ubu urugamba rw’ubutwari turiho ni urw’iterambere kandi turacyafite abaturage benshi  batishoboye,bakeneye kuzamurwa. Turanaboneraho gusaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari zitangiye igihugu, rukora cyane, ayo rubonye rukayakoresha rwiteza imbere, rukirinda ingeso mbi zose zarusubiza inyuma, kuko no mu ntwari zaharaniye izi mpinduka tubona ubu inyinshi zari urubyiruko.’’

Umurenge wa Kamembe ni umwe mu y’umujyi wa Rusizi. Utuwe n’abaturage barenga gato 34.000,mu tugari 5 n’imidugudu 32. Ugaragaramo abagifite ubushobozi buke bw’imibereho, ubuyobozi bw’aka karere ariko bugashima umutima w’urukundo abifite bagaragaza mu kuzamura abo b’intege nke, ko ubumwe bw’abawutuye bose bukomeje kuba imbaraga zabo.

Urubyiruko rwakesheje ibirori rushimira intwari zarwitangiye

Umunsi w’intwari wajyanye ni kuremera matora abari bakirara kuri nyakatsi

Visi Meya Dukuzumuremyi Anne-Marie aha abana amata

Abayobozi bifatanya n’abaturage ba Kamembe mu kwizihiza umunsi w’intwari

Urubyiruko rwo mu mashuri rwumva neza igisobanuro cy’ubutwari

Abaturage ba Kamembe bahize kutaba ibigwari

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top