REBERO

Advertise Here!

Icyumweru cy’Ubusukuti cyatangirijwe muri Paruwasi ya Butete na Musenyeri Vincent Hakorimana

Kuva kuri uyu wa Gatandatu 17 kugeza 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hari kwizihizwa Icyumweru cy’ubuskuti cyahawe insanganyamatsiko igira iti “MUSKUTI, GIRA URUHARE MU KWIMAKAZA UBUFATANYE BUGAMIJE IMBERE HEZA.

Iki gikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika Akagari ka Gisovu mu Mudugudu wa Kamegeri.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi ya Butete, kiyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Hakorimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri.

Muri iki gitambo cya misa hakaba hanatanzwe amasezerano ku baskuti bashya 82 n’abagide 11. Amasezerano yahawe umugisha na Musenyeri abifuriza kuzaba abaskuti beza, bigirirq akamaro, bakakagirira imiryango yabo, igihugu n’isi muri rusange, maze bakayigira nziza kurusha uko bayisanze.

Iki gikorwa kitabiriwe n’inteko n’imitwe nka St Jerome Janja, ETK,ESK, St Vincent Muhoza,Rugarama, Cyuve, Rugarama.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gutera ibiti byimbuto ziribwa bigera kuri 200, iki gikorwa kitabiriwe na Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda Bwana Virgile Uzabumugabo, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Halorimana, Umushumba wa wa Diyoseze ya Ruhengeri. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwari buhagarariwe na Bwana Makombe Jules ushinzwe Imiyoborere Myiza muri iyo ntara naho Ubuyobozi bw’Alarere ka Burera buhagarariwe na Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza Bwana Mwanangu Theophile.

Komiseri w’Abaskuti mu Karere ka Burera Bwana Karasira Jonas uhagarariye Umuryango w’Abaskuti mu Karere ka Burera yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anashimira Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda wahisemo ko iki gikorwa gitangirira muri aka karere abereye umuyobozi.

Muri ibi birori habereye umuhango wo kwambika fulari Nyakubahwa Musenyeri Hakorimana Vincent, Bwana Makombe Jules wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru ndetse na Bwana Mwanangu Theophile.

Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kubashimira uruhare badahwema kugira mu iterambere ry’abana n’urubyiruko ariko cyane cyane no gushimangira igihango bagiranye n’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, kandi zemeye kwifatanya na wo mu guharanira icyateza abana n’urubyiruko imbere, haba mu bwenge, imbaraga z’imubiri, imyemerere, ubukungu n’ibindi byose bakeneye kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Mu butumwa bwahavugiwe bwibanze cyane ku iterambere ry’urubyiruko ndetse n’urubyiruko u Rwanda rukeneye kugira ngo rugere ejo heza twifuza.

Urubyiruko runywa less ( Virgile), urubyiruko ruzi kugena intego kandi rukazigeraho, rukazakirigita ifaranga bihagije (Jules Makombe), urubyiruko rwiga rugatsinda, rwitwara neza tugasenga kandi ruharanira iterambere ( Mgr Vincent), Urubyiruko rwitabira ibikorwa bya leta bitandukanye kugira ngo aho dutuye hagaragare impinduka nziza ziduturutseho (Vice Mayor Mwanangu).

Nyuma y’iiki gikorwa kandi habereye amatora y’abayobozi bagize Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda (Scout Youth Forum). Abatowe bakaba ari

Perezidente: Ma Dalton Teta Sabine
Vice President: Shyorije Iragena Joseph Gabin
Secretaire: Muragijimana Isaie
Abajyanama: Irafasha Honorine na Mbonigaba Guillaume.

Itsinda ry’Abaskuti 6 bishyize hamwe kandi baremera Umuturage ufite ubushobozi buke aho igikorwa cyabereye aho bamuhaye ihene, bamwishyurira amafaranga y’ishuri y’abana arera ndetse we n’umuryango we babishyurira mutuelle y’umwaka umwe.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uhagaze neza muri muzika Nyarwanda, yagiranye amasezerano n’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti ibihumbi 200 mu mwaka wa 2024.

Ibikorwa by’Icyumweru cy’Ubuskuti birakomeza iki cyumweru aho bizabera mu Turere twose 30 tw’u Rwanda. Kikazasorezwa mu Karere ka Muhanga, ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, aho Abaskuti, inshuti zabo ndetse n’abandi baturage bo mu mujyi wa Muhanga bazataramana n’abahanzi bakomeje kuzamuka mu ruhando rwa Musika nka Bwiza wanasinanye amasezerano y’ubufatanye, DJ Marnaud umaze kwamamara mu kuvangavanga imiziki ibizwi nka DJ ndetse n’abandi.

@Rebero.co.rw

2 thoughts on “Icyumweru cy’Ubusukuti cyatangirijwe muri Paruwasi ya Butete na Musenyeri Vincent Hakorimana”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top