REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abarerera muri ES Rangiro barishimira uko ryita ku bana babo.

Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Rangiro,riri mu murenge wa Rangiro,akarere ka Nyamasheke, bavuga ko bashimira byimazeyo ubuyobozi bwaryo n’abarezi ,imbaraga bashyira mu kwita ku bana babo,haba mu mitsndire y’ibizamini, imikino,imyitwarire n’imirire.

Abana bahize abandi mu mitsindire bari kumwe n’ababyeyi babo n’abayobozi b’ishuri

Babigaragarije mu nama baherutse kugirana n’iri shuri, aho nyuma yo kugaragarizwa uburyo abana batsinze umwaka ushize, uburyo biga amasomo y’ikoranabuhanga,imyitwarire,bakanareba amafunguro abana babo bafata,cyane cyane ko ari cyo bavuga kiba gihangayikishije ababyeyi benshi muri iki gihe,  hakanahembwa abana barushije abandi mu manota yo ku ishuri,batangarije Rebero.co.rw ko bishimiye imigendekere myiza y’ibyo bakeneye ku bana babo byose.

 Bizeza ishuri ubufatanye mu kurigeza mu ndashyikirwa ku rwego rw’igihugu,kuko imyanya nk’iyo n’ubundi ngo ryigeze kuyibamo.

Aganira na Rebero.co.rw,umuyobozi waryo,uriyoboye imyaka 19,Mushimiyimana Jérémie,yayitangarije ko ryashinzwe mu 1997,ritangizwa na Leta  ku bufatanye n’itorero EMLR,riza rikenewe cyane kuko muri aka gace nta shuri ryisumbuye ryaharangwaga, kari mu bwigunge bukabije mu rwego rw’uburezi.

Ati’’ Ryashinzwe  mu 1997 ari icyiciro rusange,muri 2005 ryibaruka amashami 2,indimi n’ubumenyamuntu. Ritangirana imbaraga zidasanzwe, batsinda 100%,muri 2010 ryesa umuhigo ryahoranaga nk’inzozi, ritsindisha 100% mu cyiciro cy’abarangiza ayisumbuye, abanyeshuri 15 baruzuza,birigira irya mbere mu ntara yose y’uburengerazuba,binariha umwanya mwiza ku rwego rw’igihugu, MINEDUC ibiduhera icyemezo cy’ishimwe.

Ababyeyi biyemeje gukomeza gufatanya n’ishuri mu kwesa imihigo

Yarakomeje ati’’ Byateye ababyeyi b’igihugu cyose kuriyoboka kuko abenshi bari batunguwe no kubona ishuri ry’icyaro kibisi rikora ibitangaza nk’ibyo,batuzanira abana,byatumye tugera ku bana 900 bigaga bacumbikiwe, bitari bimenyerewe no mu mashuri yari amaze igihe.’’

Avuga ko byabahaye imbaraga zikomeye cyane, bakorana umurava karahava,muri 2014, kuko ryari ryonyine mu murenge wose wa Rangiro kandi hajeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Leta yarisabye kwakira abo bana bose, bakiga bataha,hagacumbika ababishaka.

Uko amashuri yagiye yiyongera,uyu murenge wagize amashuri  menshi  y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, MINEDUC isanga bitakiri ngombwa ko rikomeza gukora gutyo nk’ubutabazi,barisubiza sitati yaryo yo kwakira abacumbikirwa bose, bitangirana n’uyu mwaka wa 2023-2024 nubwo n’abo bandi bakirimo,ariko umwaka wa 1 n’uwa 4 bagarutse muri gahunda ya mbere.

Ati’’ Dufite ishami ry’indimi,icyongereza,igifaransa,igiswahili n’ikinyarwanda,tukagira n’iry’amateka,ubumenyi bw’isi n’ubuvanganzo mu wa 4 no mu wa 5, mu wa 6 hakaba ubuvanganzo,igiswahili n’ikinyarwanda, n’amateka,ubukungu n’ubumenyi bw’isi, umwaka utaha aya yo mu wa 6 ngo akazavaho,kuko hagenda haza avuguruye ya HGL na LFK. ‘’

Amasomo y’ikoranabuhanga ari mu yo bemeza ko bashyize imbere

Avuga ko banishimira ko Leta yanabahaye amashami y’ubumenyi ngiro( TVET) yari akenewe cyane muri kano gace kuko nta handi yari ari,bahabwa irijyanye no gukora amazi n’iryo gutegura amafunguro, uyu mwaka ishuri ryose rikaba rifite abana 534,bigishwa n’abarimu 31.

Mu ikoranabuhanga,bishimra mudasobwa 105 bafite zikora,ngo nubwo zidahagije ariko zikoreshwa binonosoye,bitanga icyizere  cyo kwigira mu ikoranabuhanga ku mwana uharangije. Imikino n’imyidagaduro na yo bavuga ko bayishyize imbere,kuko hari abashobora kubeshwaho na byo,bakayibamo ibihangange bahavuye.

Mu mitsindire, Diregiteri Mushimiyimana Jérémie,ati’’ Mu cyiciro rusange twagize umwana umwe wakoze arwaye,ntiyatsinda neza,bituma dutsindisha kuri 97%,mu barangiza bo batsinze 100%, tugiramo 7 bujujue ibizamini bya Leta,bitegura kujya muri kaminuza.’

Abayobozi banyuranye bashimira abana bahize abandi mu mitsindire

Yunzemo ati’’Ni ishuri ritanga icyizere gisesuye rwose cy’ejo hazaza, tukabikesha cyane cyane ubuyobozi bwa Leta buduhora hafi, ababyeyi,abarezi ,itorero EMLR nyir’ikigo n’abana ubwabo,ubwo bufatanye bukaba ari bwo buduha ibyishimo bya buri mwaka, ufite umwana hano akifuza kuharerera undi kuko ibyangombwa byose byo kwiga neza bihari, nta birangaza abana biharangwa“.

Nzeyimana Daniel uharereye kenshi, uwe waharangije mbere akaba ari muri kaminuza, anafite akazi kamutunze,ati’’ Ababyeyi turishimye rwose turashimira iri shuri uko riturerera abana. Jye sinagize amahirwe yo kwiga neza,ariko nifuza ko abana banjye biga neza. Iri shuri rero ndifitiye icyizere gisesuye, ngasaba ko bakomereza aho, ababyeyi natwe tubari hafi mu byo badukeneraho byose byatuma abana bacu bagera kure hashoboka mu bumenyi.’’

Musabyimana Vestine na we ati’’ Umwana wacu wiga hano ari mu wa mbere, aturuka  mu mujyi wa Kigali ,ni ho ababyeyi be batuye. Nishimiye ko mu manota y’amasuzuma akorerwa hano ku ishuri ari we wa mbere mu kigo cyose kandi n’igihembwe gishize yabaye uwa mbere mu ishuri ryabo“.

Amwe mu mashuri ashaje mu mbogamuzi bafite

Twahamuzanye tuzi ko tumushyize mu biganza byiza. Turafatanya n’ishuri kwita ku bana bacu kuko ni wo murage usumba indi tubaha. Ijisho ryacu nk’ababyeyi barerera hano ntirihuga,rirahahora ngo dufatanirize hamwe kubashakira imbere habo heza.’’

Mu mpera z’umwaka ushize , iri shuri ryanashimiwe  n’umwepisikopi wa EMLR, akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre  ku isi yose, Musenyeri Kayinamura Samuel,kubera ibyo byose rigeraho.

Umuyobozi waryo Mushimiyimana Jérémie,avuga ko mu mbogamizi bagifite,izikomeye cyane ari iz’umuhanda Tyazo-Cyato ubangamiye abana baturuka impande zose z’igihugu kuhagera, akavuga ariko ko ubwo umukuru w’igihugu ikibazo cy’uyu muhanda cyamugezeho, bizeye ko kizakemuka vuba.

Umuyobozi wa ES Rangiro Mushimiyimana Jérémie avuga ko bafite intego yo kurigira rimwe mu y’indashyikirwa mu gihugu.

Ikindi ngo ni icy’ibikorwa remezo birimo amwe mu mashuri ashaje cyane, akizera ko na cyo kizakemuka kuko ubuyobozi bukizi,intego ikaba iyo kurigira indashyikirwa ku rwego rw’igihugu,ngo nta gusubira inyuma.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Nsengiyumva Edouard n’uwavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’uyu murenge,Bagaragaza Thadée, bijeje gutanga imbaraga zabo zose ngo ibyiyemejwe bizagerweho, cyane cyane ko ngo abishyize hamwe nta kibananira.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Nsengiyumva Edouard ashimira ishuri uko ryita ku bana babo

Ushinzwe imyitwarire Mbiragije Denise yishimira uko imyitwarire y’abana ihagaze,binatuma batsinda neza amasomo

@Rebero.co.rw

1 thought on “Nyamasheke: Abarerera muri ES Rangiro barishimira uko ryita ku bana babo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top