Abahinzi b’icyayi ba Thé villageois UMACYAGI,bagihinga mu mirenge 10 irimo 6 y’akarere ka Rusizi n’indi 4 y’aka Nyamasheke, baravuga imyato imiyoborere myiza ya perezida Kagame yahesheje agaciro icyayi n’umuhinzi wacyo, bagakirigita ifaranga buri kwezi rikanabagirira akamaro kurusha kera.
Abahinzi b’icyayi bavuga ko ibyo bagezeho byose babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame
Ni abahinzi 4032 bagenda biyongera uko bamwe babona imibereho myiza abagihinze mbere barimo kubera izamuka ry’igiciro cyacyo na bo bagahitamo kugihinga,ikindi kikaba ko inzego nka NAEB n’impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda( FERWACOTHE),n’izindi nzego zirebana n’ubuhinzi bw’icyayi zashyizeho gahunda isobanutse mu cyayi,ivanamo akajagari katumaga abahinzi banyunyuzwa imitsi,inyungu zigira mu bayobozi b’amakoperative.
Byatumye umuhinzi akirigita ifaranga bifatika nk’uko umuyobozi w’iyi koperative Musabirema Marc abivuga, kuko Leta yanamushyiriyeho SACCO,ifaranga abonye ntaripfushe ubusa nka kera ngo aragurira abantu amacupa y’inzoga ngo abemeze,cyangwa ngo ararane n’amafaranga ku musego w’uburiri,adasinzira ngo batayatwara,ahubwo akayajyana mu kigo cy’imari aho anashobora kuguza akikungahaza.
Musabirema ati’’ Birakubitiraho n’uko mu myaka mike cyane twe na COOPTHE Shagasha tugiye kwegukana uruganda rw’icyayi twa Shagasha, kuko imyaka umushoramari perezida Kagame yatuzaniye ngo arutunganye dukore tumwishyura nituyarangizamo tuzarwegukane igiye kugera. Umuhinzi,uretse amababi y ‘icyayi,azaba anafite inyungu ku mafaranga uruganda ruzaba rwinjiza. Ibyo byose ntibyari kugerwaho iyo tutagira perezida Kagame dushima cyane.’’
Umuyobozi wa Thé villageois UMACYAGI Musabirema Marc avuga ko gukomezanya n’imiyoborere myiza ya perezida Kagame bizabaha amahirwe yo gukomeza kwiteza imbere
Avuga ko gukomezanya n’iyi miyoborere myiza n’umutekano usesuye bakoreramo bizatuma barushaho gutera imbere,agasaba abanyamuryango b’iyi koperative kudapfusha ubusa aya mahirwe bafite,bagakomeza guharanira ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi,bongera imirima banahinga imbuto nziza zigezweho,ayo bakuyemo bakayakoresha neza uburyo butuma bahora imbere mu baturanyi babo mu mibereho myiza.
Ati’’ Kuba umuhinzi ashobora kugana SACCO yacu akaguza amafaranga 700.000 atahana uwo munsi, yanashaka 2.000.000 n’arengaho akayabona vuba, umurima mwiza ntumucike,inzu nziza akayubaka, abana bakiga, ntabwirizwe mituweli,ejo heza akaba uwa mbere, ubwo urumva aho umuhinzi w’icyayi wa The villageois UMACYAGI atanezerewe ari he?’’
Mukankusi Thérésie w’imyaka 54,avuga ko icyayi cyamukuye mu bwigunge nyuma yo kubura ababyeyi na bamwe mu bavandimwe be muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanapfusha umugabo muri 2002, kikamufasha kurihira abana yari asigaranye,bamwe bakaniga kaminuza,akagura amasambu azakuraho amasaziro meza,byose abikesha imiyoborere myiza.
Ati’’ Uretse kujyana abana mu mashuri bakiga,mu cyayi nakuyemo amashyamba 2 nshobora gutemesha yeze nkabona atari munsi ya 6.000.000 nagurishanya n’ubutaka simbure 30.000.000. Mfite indi mirima naguze,yaba ihingwamo icyayi,yaba n’iyo mpingamo ibindi na yo sinayigurisha yose n’ubutaka ngo mbure 30.000.000.’’
Mukankusi Brigitte yemeza ko umutekano n’imiyoborere myiza ya perezida Kagame ari byo byamuhaye imbaraga zo guhinga icyayi kinyamwuga
Yunzemo ati’’ Mfite inzu mbamo nziza. Buri kwezi sinshobora kujya munsi y’amafaranga 150.000 nkra mu cyayi. Nkoresha abakozi 9 mpemba buri kwezi,n’ibindi nigezaho, byose nkesha imiyoborere myiza ya perezida Kagame.’’
Nzamwita Emmanuel w’ imyaka 68 irimo 47 amaze mu buhinzi bw’icyayi, ngo mbere y’iyi miyoborere ntibabonaga amafaranga menshi na duke babonye tukabapfira ubusa kubera kutatugirira intego.
Ati’’ Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mfite umurima umwe kubera kubona make no kutabona aho nyabika ngo nyatekerereze. Ubu,kubera imiyoborere myiza, mfite imirima 9 ya hegitari zirenga 4,irimo 5 mpingamo icyayi ,izindi nkazihingamo indi myaka.’’
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite isambu imwe. Ubu afite amasambu 9 kubera agaciro ubuhinzi bw’icyayi bufite
Arakomeza ati’’ Sinshobora kujya munsi y’amafaranga 250.000 mu kwezi namaze guhemba abakozi . Nshobora kujya muri SACCO yacu nkaguza 5.000.000 umurima mwiza ntunshike. Ibyo byose birava mu mutekano n’imiyoborere myiza dufite,bitumye nsazana umucyo n’akanyamuneza.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke,urimo icyicaro cy’iyi koperative, Hategekimana Claver,avuga ko aya mahirwe bafite yifuzwa na benshi, akabasaba kudatatira igihango bafitanye n’uwayabahaye, bakabikora barushaho kwiteza imbere mu ngo zabo,banasigasira ibyagezweho bakesha imiyoborere myiza bavuga imyato.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke Hategekimana Claver abasaba kudapfusha ubusa aya mahirweakomeye bafite
Abayobozi basaba abahinzi kudasubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere
@Rebero.co.rw