REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Ku nshuro ya 9 Kibogora polytechinic yashyize 1975 bayirangijemo ku isoko ry’umurimo

Ku nshuro ya 9 abayeshuri  1975 barangije mu mashami anyuranye muri kaminuza ya Kibogora polytechnic ,mu karere ka Nyamasheke, bahawe impamyabumenyi, basabwa  byinshi birimo kuba igisubizo cy’impinduka mu mibereho myiza y’abaturage b’aho bazakora bose no gukomeza guhesha ishema ishuri barangijemo.

Bishimiye intambwe bateye mu bumenyi

Ni ubwa mbere muri izi nshuro 9 rirangijemo abangana batya, umuyobozi wayo, Dr Mukamusoni  Mahuku Dariya, mu kubashimira anabaha ikaze mu buzima bwo hanze,nubwo hari abiga banasanzwe baburimo, yavuze ko uyu ari umusaruro ukomeye cyane iyi kaminuza yishimira,aho buri mwaka abayirangizamo barushaho kwiyongera, bigaturuka ku bumenyi  bufatika bahakura.

Umuyobozi w’ikirenga w’iyi kaminuza,Dr Ian Higginbotham,mu ijambo rye,yashimiye abarangije uburyo bitanze,bagakurikirana amasomo neza nubwo bitoroshye,anababwira ko ubuzima bushya binjiyemo ari umwanya mwiza wo gukora baharanira kwiteza imbere, abasaba kuzagaragaza indangagaciro bahakuye.

Ati’’ Munibuke ko amasomo atarangiye,urugendo rwo kwiga rurakomeza. Ushaka kurenzaho ibindi byiciro namubwira iki,kuko igihugu n’isi bikeneye abizeneza,bafite ubumenyi n’uburere bihagije bubigeza ku rwego rwifuzwa.’’

 Barangije mu mashami arimo iry’ubuzima,rifite udushami tw’ububyaza,ubuforomo na Laboratwari.  Iry’ubushabitsi n’iterambere rifite udushami tw’ubukungu,icungamutungo n’iterambere ry’icyaro. Iry’uburezi rifite udushami tw’ icyongreza n’igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda, icyongereza n’igiswayire,ubumenyi bw’isi n’amateka,ubukungu no kwihangira imirimo,ibinyabuzima n’ubutabire,imibare n’ubugenge, no kwigisha abize ibindi,batize kwigisha.

Hari kandi ishami rya Tewolojiya, rifite agashami ka Tewolojiya no guhugura abatarayize,bize ibindi,bamwe mu bayarangijemo na bamwe mu babyeyi babo baganiriye na Rebero.co.rw, bishimiye kusa iki kivi kivuze byinshi mu buzima bwabo.

Mukashyaka Valentine wigishaga amashuri abanza,avuga yishimiye cyane, ko nubwo kwiga,wigisha,ufite n’urugo  witaho bitoroshye,ariko ko ahari ubushake byose bishoboka.

Abavuga ko umushahara wa mwarimu ari muto nta cyo yakora,yababwiye ko ari muto utari gito kuko uwukoresheje neza umugeza ahisumbuyeyo.

 Ati’’ Mu myaka 3 nize hano ndabara hafi 3.000.000 mpatanze kandi sinicuza,n’igihe nahamaze ndagiha agaciro cyane kuko nanjye kigiye kukampa. Nifashishije umwalimu SACCO, ndaguza,ndiga, nkizera ko ubuzima bugiye guhinduka kuko nzakora ikizamini nk’abandi, nkigisha mu yisumbuye,umushahara ukiyongera,ayo natanze niga nkayagaruza. Ndishimimye cyane rwose.’’

Yaboneyeho gushimira Leta y’ubumwe n’itorero EMLR batekereje iyi kaminuza kuko abatuye uturere twa Rusizi na Nyamasheke bari  mu bwigunge, ariko kwiga hafi, badatakaza byinshi, byarabafashije cyane.

Rev. past Hategekimana Hesron, umuvugizi wungirije w’itorero EMLR  mu gihugu,warangije amasomo ya Tewolojiya, yishimiye amezi 18 amaze yongera ubumenyi kuko yari yarize ibindi, ariko kuba umuvugizi wungirije w’itorero nk’iri,ryanashinze iyi kaminuza, agomba kuvuga ubutumwa bwiza,nk’inkingi ikomemeye yaryo,kwiga amasomo ajyanye n’iby’iyobokamana byari ingenzi kuri we.

Ati’’ Abigisha ijambo ry’Imana bagomba kuba bararyize neza ku rwego rwa kaminuza,basobanukiwe neza ibyo bigisha. Ni byo byakagombye ni uko bitaragera hose. Mfite icyiro cya 3 cya kaminuza mu miyoborere, nkagira n’icya 2 mu buhinzi,ariko kuba ndi umupasiteri,nkanaba umuvugizi wungirije w’iri torero ku rwego rw’igihugu, iyi mpamyabumenyi yari ngombwa cyane ngo nigishe ibyo numva neza.’’

 Yijeje impinduka mu myigishirize,anashimira bagenzi be barangirije hamwe, anasaba buri mukozi w’Imana  kwiga amasomo nk’aya,ko n’uw’itorero ryabo ushaka kuyiga,akagira ikibazo cy’ubushobozi,yafashwa ariko akiga, abagabura ijambo ry’Imana bakajya babikora badahuzagurika.

Niyokwizerwa Uwayo Sophie Safi  ukora muri Laboratwari y’ikigo nderabuzima cya Rangiro muri uyu murenge na we ari mu bishimiye iyi ntambwe. Ati’’ Ni intambwe ikomeye cyane mu buzima bwanjye ,ubw’umuryango wanjye n’ubw’abangana bose.  Ngiye kurushaho kunoza serivisi kuko n’ ubumenyi bwiyongereye.’’

Niyokwizera Uwayo Sophie Safi usanzwe akora muri Laboratwari mu kigo nderabuzima cya Rangiro,avuga ko kongera ubumenyi kwe bijyana kurushaho kunoza imikorere

N’ababyeyi bagaragaje ibyishimo batewe n’iyi ntambwe ikomeye abana babo bateye. Nyirantezabiri Thamar n’umugabo we Barirwanda Ezéchias,bo mu murenge wa Rangiro, bishimiye ko umuhungu wabo Niyorembo Dani, baruhiye kuva atangira ayisumbuye,bagurisha twose ngo yige,ateye intambwe ikomeye mu buzima bw’umuryango wabo.

Nyirantezabiri ati’’ Sinzibagirwa uburyo twahangayikaga ngo yige, nshakishiriza mu bimina bya buri gihembwe ngo abone icyo ajyana,tukemera tukaburara , uyu munsi akaba natwe aduhesheje ishema. Ndanezerewe cyane, ngasaba buri mubyeyi wese guharanira ko umwana we yiga, kuko ari agaciro gakomeye aba amuhesha,anakihesha.’’

Barirwanda Ezéchias na Nyirantezabiri Thamar bishimira intambwe umwana wabo ateye

Kuva muri 2012 iyi kaminuza itangira,abamaze kuyirangizamo,bose hamwe ni  5705. Umwepisikopi w’itorero EMLR mu Rwanda,akaba n’umuyozi w’iri torero ku isi yose,Musenyeri Samuel Kayinamura,yavuze ko ari intambwe ishimishije cyane ugereranije n’ikibazo aka gace kari gafite ijya gutekerezwa inashingwa.

Ati’’ Icyo gihe hari ikibazo kiremereye cyane cy’aba kano gace baburaga aho biga, bamwe bakajya mu bihugu duturanye akenshi byabaga birimo n’ibibazo by’umutekano mucye,abandi bagata ingo bakajya kwiga I kantarange,n’amafaranga y’umurengera,abandi bagahitamo kubireka kubera kubura uko bagira,ariko nawe reba ibyishimo biri hano kubera iki gikorwa dushimira cyane Leta n’itorero.’’

Yavuze ko intambwe izakomeza guterwa,aboneraho gusubiza abakomeje kwibaza impamvu ishami ryayo rya Rusizi babona inyubako zaruzuye  ariko ridatangira,abaha icyizere ko ibisigaye byose biri kwihutishwa, hatagize inkomyi mu kwa mbere k’umwaka utaha ryazatangira.

Yashimangiye ko uburezi n’ubuzima biri mu byo iri torero rishyira imbere cyane,ari yo mpamvu uretse iyi kaminuza,uyu musozi iri torero ryatangiriyemo mu 1942,unarimo ibitaro biri ku rwego rukomeye, ishuri GSFAK rifatiye runini igihugu cyose, riri mu mashuri 7 gusa mu gihugu ryashyizwemo ishami ry’ubuforomo,n’ibindi,avuga ko aka gace kazanakorwamo  ibindi bikomeza guha izina iri torero.

Mu izina rya Guverineri w’iyi ntara, Meya w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette,nk’umushyitsi mukuru yashimiye cyane Leta y’uRwanda irangajwe imbere na perezida wa Repubulika Paul Kagame,kureba kure igashyira iri shuri hano,rihesha ishema igihugu  cyose,kuko kugeza ubu,uretse kaminuza y’uRwanda nta yindi kaminuza  mu gihugu irihiga.

Meya w’akarere ka Nyabihu,Mukandayisenga Antoinette, mu izina rya Guverineri w’intara y’uburengerazuba yashimiye Leta n’itorero EMLR batekereje bakanashinga iyi kaminuza

Yasabye ko mu mashami ryigisha harebwa uburyo hongerwamo ay’ubumenyi ngiro (TVET),asaba abarirangijemo gukomeza kurihesha ishema  hose, n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kuriba hafi mu kurifasha kubona ibyo rikenera byose birifasha kwagura ibikorwa.

@Rebero.co.rw

1 thought on “Nyamasheke: Ku nshuro ya 9 Kibogora polytechinic yashyize 1975 bayirangijemo ku isoko ry’umurimo”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top