REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Kubabazwa n’abana bari mu mibereho mibi byamuhaye igitekerezo cyo gushinga umuryango ubitaho

Niyomugisha Gatera Josué w’imyaka 27,wo mu mudugudu wa Kadasomwa,akagari ka Kamashangi,umurenge wa Kamembe,akarere ka Rusizi, avuga ko gukura abona ubuzima bushaririye bwa bamwe mu bana bo muri uyu mujyi wa Rusizi,babura ibikoresho by’ishuri n’ibindi bakenera bigatera bamwe kurivamo no kuba inzererezi, yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango witwa  Mugisha Immanuel Foundation ( MIF),ubitaho azafatanya n’urundi rubyiruko babyumva kimwe.

Nyuma yo gufasha aba bana yanagiranye ikiganiro na bo na bamwe mu basanzwe babana na bo.

Uyu musore wiga ibijyanye n’ubuyobozi n’ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya, avuga ko mu nzozi ze, yifuza kubona nta mwana n’umwe uvutswa amahirwe yo kwiga n’ibibazo byo kubura ababyeyi,ubukene bwabo cyangwa kubura abandi bamwitaho, cyangwa  ukura nabi mu buryo bw’umwuka yiyahuza ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Cyane cyane ko umurongo abyifuzamo ari na wo wa Leta, agashishikariza urubyiruko babyumva kimwe,kwishyira hamwe na we,bakagira icyo bakora  cyahindura imibereho y’urubyiruko rwinshi, rugihanganye n’ibibazo by’umwuka n’iby’umubiri.

Mu kiganiro na Rebero.co.rw,nyuma yo kumurikira urubyiruko rugenzi rwe, ababyeyi be n’inshuti  ze iki gitekerezo yagize anabasaba inyunganizi mu bitekerezo ngo abashe kugishimingira, abone kukigeza mu buyobozi,bwaba ubw’akarere ka Rusizi atangiririyemo, ubw’abashinzwe uburenganzira bw’umwana, ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Rusizi,n’abandi ba ngombwa banamufasha kubonera uwo muryango ibyangombwa,yavuze ko yatangiye afasha abana 8 bo muri aka karere kubona ibkoresho by’ishuri.

Ati’’ Inzozi zanjye nazitewe n’ibibazo nakuze mbonana abana benshi muri uyu mujyi n’ahandi nagiye ngera harimo n’aho nanyuze niga,ndetse no muri Kenya aho niga ubu ndabibona. Natekereje gushinga umuryango  ubitaho, ariko cyane cyane ushingiye ku ivugabutumwa no  kwigisha ijambo ry’Imana urubyiruko ruri mu ngeso mbi ngo ruhinduke.’’

Niyomugisha Gatera Josué yifuza ko inzozi yakuranye zaba impamo

Yarakomeje ati’’Kuwita Mugisha Immanuel Foundation (MIF) ntibihera ku izina ryanjye nk’uko abenshi bashobora kubitekereza, ahubwo nahereye ku mugisha nagize wo kuvukira mu muryango w’abantu bazi Imana kuko papa umbyara ari Pasiteri, mama na we,uretse imirimo yo muri Leta agenda akora, hari n’imiryango ya gikirisitu agenda ayobora. Kuvukira aho rero nkahakurira nkabibonamo umugisha ukomeye cyane ari wo natangije umuryango ndimo nshinga. Immanuel byo bivuga’Imana iri kumwe natwe’ bivuze ko izabana natwe muri byose.’’

Ku baba batekereza ko ari imikino arimo ,atazabishobora,ati’’ Narabikuranye n’abo twiganye hirya no hino barabizi,bamwe nzanabashaka tuwufatanye. Kugira ngo mbereke ko atari imikino y’abana ndimo, nahereye kugufasha abana 8 batishoboye bo muri uyu mujyi wa Rusizi, mu bushobozi bwanjye mu dufaranga duke mbona . 2 nabahaye ibikapu,inkweto,amakayi n’amakaramu ,abandi mbaha amakayi n’amakaramu” .

Ndakomeje bizagera n’ubwo hari abo tuzajya duha imyende y’ishuri,n’ibindi,uko tuzagenda dukomanga bakatwumva tukabona ubushobozi. Icyangombwa ni intangiriro no kwerekana ko tutazanye amagambo gusa ahubwo tuzanye ibikorwa. Dukeneye gusa kwandikisha umuryango mu mategeko,kuwumvikanisha no gushakisha abadushyigikira,ibindi imbaraga z’umubiri,umutima n’ibitekerezo turazifite.

Umwe mu rubyiruko atanga igiterezo cy’uburyo uyu muryango watera imbere ukanagera kuri benshi

Abajijwe n’umunyamakuru uwo yaba agenderaho mu nzozi ze,ati’’ Uretse kubona abo bana bari mu mibereho mibi bikambabaza, mu buzima bwanjye ngendera cyane ku mpanuro za perezida Kagame aha cyane cyane urubyiruko, no ku nyigisho z’ijambo ry’Imana za Rév.past. Antoine Rutayisire. Aba bombi bareze ubwonko bwanjye barabukuza rwose ku buryo mbafata nk’icyitegererezo cy’imibereho yanjye yose. Hakaniyongeraho gukurira mu gipasitori, mbona ibyo ababyeyi banjye badutoza,byose nkabihuriza hamwe n’ubumenyi mfite,n’uburyo bwo gushyira hamwe bagenzi banjye, ngo dukore igitafika cyita ku bandi.’’

Avuga ko azafasha guhera ku bana b’imyaka 4, kwiga kure bitazamubera imbogamizi kuko umwaka arimo ari uwa nyuma,gufatanya n’abandi na byo bikazabyoroshya kuko ngo atazakora nka nyamwigendaho,agashimira ababyeyi be yagejejeho igitekerezo bakacyakira neza,bakanagiha umurongo ufatika kuko ibyo akora byanditse atari ibiva mu kirere.

Akanashimira urubyiruko rwemeye ko bafatanya, agasaba  inzego zinyuranye azagezaho uyu mushinga kumushyigikira, harimo n’abakunzi ba siporo kuko na yo yakuze ayikunda,n’imirimo agenda akora muri Kenya iyo atari ku ishuri iri muri izo nzira, akabona bizatungana,kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Umubyeyi we, Rév. Dr Gatera Emmanuel,yabwiye Reberero.co.rw,ko umwana amugejejeho igitekerezo cyo kwita ku bafite ibibazo, na we asanzwe ari byo akora mu muryango  w’amatorero ya gikirisitu y’ububyutse mu Rwanda,abereye umuyobozi ku rwego rw’igihugu,yabonye ntako bisa,yiyemeza kumugira inama,kunoza umushinga no kumushyigikira muri byose.

Mu kumurikira urubyiruko, ababyeyi be n’abo yifuza ko bafatanya uyu mushinga we, Niyomugisha Josué yatangiriye ku gufasha bamwe mu bana bafite ibibazo by’ibikoresho by’ishuri

Ati’’ Igitekerezo yakitugejejeho, kuko dusanzwe tuzi ko mu mikuriye ye yakundaga abana bo mu miryango itishoboye,abazana hano mu rugo gusangira amafunguro,cyane cyane mu minsi mikuru,tubona ari impano ye. Kuko anakunda ijambo ry’Imana tubona biri mu murongo wacu,uwa gikirisitu n’uw’igihugu turamushyikira,mwabonye ko no mu kumurikira bagenzi be uwo muryango twari duhari nk’ababyeyi be twaje kumushyigikira. Tuzabikomeza.’’

Bamwe mu bana yafashije, bagaragarije Rebero.co.rw amarangamutima yabo. Kayikire Djihad,w’imyaka 13 wiga mu wa 4 w’abanza,ati’’ Yampaye igikapu,inkweto,amakayi n’amakaramu. Kuko tubana na mama gusa udafite akazi, papa yadutaye bikadutera kwiga nabi, kubona ibikoresho by’ishuri bikaba bingora cyane, nishimiye ko ibyo nari nkeneye mbibonye. Kuko nsanzwe mba uwa mbere mu ishuri kandi niga ndatuje kubera ibyo bibazo, ubwo ngiye kwiga ntuje amanota aziyongera.’’

Niyomugisha Gatera Josué ( wambaye umupira w’umukara) ari hagati y’ababyeyi be n’urubyiruko asobanurira umushinga we anifuza ko bafatanya, n’umwe mu bana yatangiriyeho ubu bufasha

Iradukunda Honoline na we w’imyaka 13, uba uwa mbere mu wa 4 w’ishuri yigamo,ati’’ Nifuza ko umushinga we watungana kuko nari mfite ikibazo gikomeye cyane cy’ibikoresho none yabimpaye. Yatubwiye ko azakomeza kutwitaho uko ashoboye, ko binagenze neza n’imyenda y’ishuri n’ibindi yazajya abitanga,kandi abana benshi muri uyu mujyi n’inkengero zawo bafite ibyo bibazo, byaba ari byiza cyane,ntawe utabishyigikira.’’

Si kenshi muri uyu mujyi wa Rusizi haboneka urubyiruko rufite ibitekerezo nk’ibi,abaturage baganiriye na Rebero.co.rw bakavuga ko n’ababigize bajya kubishyirira mu bikorwa mu mujyi wa Kigali kandi n’uyu ari umujyi ukura bikenewe,bagasanga gushyigikira igitekerezo nk’iki ari ingenzi.

Niyomugisha Josué ari kumwe n’abana na bamwe mu basanzwe babana na bo nyuma yo kubaha ibikoresho by’ishuri

@Rebero.co.rw

3 thoughts on “Rusizi: Kubabazwa n’abana bari mu mibereho mibi byamuhaye igitekerezo cyo gushinga umuryango ubitaho”

  1. Niyobugingo clarisse

    Duhari kubwawe dear josh kugira NGO inzozi zawe zirusheho kuba impamo I’m super proud of you and God bless you Abundantly

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top